African Parks yasinye amasezerano yo kubungabunga Pariki ya Nyungwe

Ku wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe n’Ikigo Nyafurika kita ku ma pariki (African Parks), basinyanye amasezerano y’uko iki kigo kigiye gufatanya n’u Rwanda gucunga neza Pariki ya Nyungwe.

Pariki ya Nyungwe ubwo ibaye iya kabiri icunzwe na African Parks nyuma ya Pariki y’Akagera.

Amasezerano RDB yagiranye na African Parks azamara imyaka 20, iki ikigo kikazafasha mu gucunga ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima biba muri iriya pariki kugira ngo izagirire akamaro Abanyarwanda b’ubu n’ab’ejo hazaza.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko ikigo ayoboye kizakorana bya hafi na African Parks, kugira ngo bakomeze guteza imbere Pariki ya Nyungwe no kongera abayisura mu rwego rw’ubukerarugendo.

Ati “Amasezerano mashya twagiranye na African Parks ni ikimenyetso cy’umubano mwiza tumaze imyaka 10 dufitanye. Tuzakomeza gukorana kugira ngo na Nyungwe turusheho kuyigira ahantu heza hakurura abahasura, kandi ibi byose bizakorwa binyuze mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biyibamo.

Mu gukora ibi, tuzarushaho gukurura ba mukerarugendo basura iriya pariki kandi tuzakorana n’abayituriye kugira ngo bayibungabunge na yo ibagirire akamaro”.

Peter Fearnhead uyobora African Parks, we yavuze ko ikigo ayobora kiyemeje gufatanya na Leta y’u Rwanda mu kubungabunga Nyungwe, kubera ko u Rwanda rwerekanye ubushake n’ubushobozi mu kwita ku bidukikije kandi bikagirira akamaro abaturiye amashyamba n’abatuye u Rwanda muri rusange.

Pariki ya Nyungwe ibaye iya 19 muri Pariki zo muri Afurika zitabwaho n’Ikigo ‘African Parks’.

Pariki ya Nyungwe ifite ubuso bwa 1,019 km2, ituwe n’inyamaswa z’amoko atandukanye zirimo ibisabantu (primates) biri mu moko 13, inyamabere ziri mu moko 90, amoko 300 y’inyoni ndetse n’amoko 1000 y’ibimera.

Ikindi ni uko 70% by’amazi ari mu Rwanda akomoka mu masoko ava muri Nyungwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza african parks irashoboye. Ni muguiko mvukiyehe vincent tu vugira kuri kaminuza ISTou/Goma muri congo ibyiza mu rwanda biragahoraho.

MUNGUIKO MVUKIYEHE vincent yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

Nitwa munguiko mvukiyehe ndi umunyeshuri muri kaminuza ihugura mubyerekeranye nubukera rugendo(tourisme) mu mugi wa goma muri congo kishasa. Ndashimira cyane l’Etat yu RWANDA kugitekerezo yagize cyo ku ranfocent ,kongera abashinzwe umutekano muri parc national ya nyugwe, birashobokako iriya societé ya bashinzwe umutekano muri parc akagera ya kongera impinduka zikomeye mukurinda umutekano wa espece zose ziri muriyi parc, ariko byababyiza biyunze n’impugukye mubukerarugendo, bamwe bamenyereye irishamba avec tout les ecosystemes et leur vie ecologique pour chaque espece sur tout pour ne pas pertirbé l’ecotousme dans c parc. ukyeneye kuganira namwe yabashakira kuguhe muronko wa téléphone? kyeneze kuza gukorera stage muri parc national ya nyugwe kubwumutekano usesuye tubakyeshaho murakoze . Reka ibyiza bizahore bibaranga. +243972012993,+243899779415,

MUNGUIKO MVUKIYEHE vincent yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

Nitwa munguiko mvukiyehe ndi umunyeshuri muri kaminuza ihugura mubyerekeranye nubukera rugendo(tourisme) mu mugi wa goma muri congo kishasa. Ndashimira cyane l’Etat yu RWANDA kugitekerezo yagize cyo ku ranfocent ,kongera abashinzwe umutekano muri parc national ya nyugwe, birashobokako iriya societé ya bashinzwe umutekano muri parc akagera ya kongera impinduka zikomeye mukurinda umutekano wa espece zose ziri muriyi parc, ariko byababyiza biyunze n’impugukye mubukerarugendo, bamwe bamenyereye irishamba avec tout les ecosystemes et leur vie ecologique pour chaque espece sur tout pour ne pas pertirbé l’ecotousme dans c parc. ukyeneye kuganira namwe yabashakira kuguhe muronko wa téléphone? kyeneze kuza gukorera stage muri parc national ya nyugwe kubwumutekano usesuye tubakyeshaho murakoze . Reka ibyiza bizahore bibaranga

MUNGUIKO MVUKIYEHE vincent yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka