Nyabihu: Umuturage yafatanywe litiro 1000 z’inzoga yitwa ‘Dunda Ubwonko’

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu, ku Cyumweru tariki 04 Ukwakira 2020, yataye muri yombi umugabo witwa Yotam Segahutu, afatanwa litiro 1000 z’inzoga itujuje ubuziranenge izwi ku izina rya ‘Dunda Ubwonko’.

Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda baravuga ko uwo muturage yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Segahutu yari yarakoze igisa nk’uruganda iwe mu rugo, kuko ni naho ziriya nzoga zafataiwe.

Yagize ati “Tumaze kumenya ayo makuru twateguye igikorwa cyo kujya iwe kureba, twasanze ahafite igisa nk’uruganda kuko twasanze amaze gukora litiro 1000 ategereje abakiriya be baza kuzirangura. Hari kandi n’ibindi bikoresho bitandukanye yifashisha akora iyo nzoga”.

CIP Karekezi yavuze ko Segahutu iyo akora iriya nzoga yifashisha ibintu bitandukanye birimo isukari ndetse n’umusemburo wa Pakimaya. Yakomeje avuga ko uruvange rw’ibintu yifashisha bitizewe, bikaba ari byo bitera imyitwarire itari myiza ababinyoye.

Yagize ati “Nk’uko inzoga ubwayo yitwa (Dunda Ubwonko) abayinyweye iyo bamaze gusinda bararwana bagakora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu miryango ndetse n’urundi rugomo rutandukanye.

Iriya nzoga kandi ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’uwayinyoye akaba yakwitaba Imana cyangwa ikamutera uburwayi kubera umwanda bayikorana”.

Umuvugizi wa Polisi yakanguriye abaturage kwirinda izo nzoga bakajya bihutira gutanga amakuru, anashimira abakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya izo nzoga ndetse n’ibindi byaha batangira amakuru ku gihe.

Inzoga zahise zimwenwa, naho nyirazo Segahutu Yotam ashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze acibwa amande hakurikijwe amategeko.

Si ubwa mbere mu Karere ka Nyabihu hafatirwa abantu bakora inzoga zitemewe, kuko mu kwezi gushize kwa Nzeri, Polisi yakoze igikorwa cyo kurwanya abakora inzoga zitujuje ubuziranenge hafatwa litiro zirenga 1,900.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20, ariko atarenze miliyoni 30, ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka