Abakuze bishimiye kubagwa amaso bongera kubona

Abakecuru n’abasaza bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuwe amaso babazwe uburwayi bw’ishaza bakongera kubona, barishimira serivisi begerejwe n’ibitaro bya Kabgayi bivura amaso byabasanze iwabo mu Karere ka Ruhango.

Abasaza bamaze umunsi umwe babazwe bitegura gupfukurwa
Abasaza bamaze umunsi umwe babazwe bitegura gupfukurwa

Ni serivisi yatanzwe n’ibitaro bya Kabgayi bivura amaso, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ubuhumyi wizihizwa ku wa Kane w’icyumweru cya kabiri cy’Ukwakira. Ibitaro bivura amaso bya Kabgayi bikaba byiyemeje kubaga nibura abagera kuri 70 mu rwego rwo kubafasha kureba.

Umurwayi wabazwe ijisho kubera ishaza aba ashobora kureba neza bukeye bwaho, iyo bamaze kumukuraho igipfuko no kumuhanagura neza atangiye gushyiramo umuti.

Mukankusi Pauline wo mu Karere ka Nyanza, avuga ko uburwayi bw’amaso abumaranye igihe kirekire kuva mu 1959. Mbere yo kumukuraho igipfuko afite ku jisho aho bamubaze, avuga ko ubuhumyi ari indwara mbi kuko nk’abageze mu zabukuru baba batakigira n’imiryango ibitaho.

Hongera gupimwa niba ijisho nta kibazo rifite mbere yo gushyiramo imiti ivura igisebe
Hongera gupimwa niba ijisho nta kibazo rifite mbere yo gushyiramo imiti ivura igisebe

Agira ati “Nk’ubu nta mugabo ngira ndi umupfakazi ndi imfubyi ntawe ngira undeberera, ni yo mpamvu guhuma byampangayikishaga kuko ntawe ngira wamfasha kureba, sinajyaga ku isoko kuko sinagerayo nta muntu undandase”.

Ati “Mu ntambara yo mu 1959 barumuna banjye ni bo bandandataga ndakomeza ndaburwara, kugeza n’aho najyaga nibaza ukuntu nzakomeza kubaho ntareba nkabaza Imana igihe izampera kureba nk’abandi agahinda kakanyica”.

Nyuma yo gupfukurwa igipfuko ku jisho ryabazwe, Mukankusi wari usigaye abona ku kigero cya 10%, ubu noneno arabona kugeza kuri 50% nk’uko bigaragarira mu bipimo byo gusoma bamukoresheje nyuma yo kumwoza ijisho bwa mbere.

Mukankusi na bagenzi be bamaze kubagwa, bose ibipimo byabo byo kubona byazamutse ku buryo hari n’abashobora gusoma inyuguti ntoya bari mu ntera ya metero eshatu, kandi ubusanzwe bitashobokaga.

Ibitaro by'amaso bya Kabgayi bifite ibikoresho bihagije byo kubaga ijsiho uburwayi bw'ishaza butera ubuhumyi
Ibitaro by’amaso bya Kabgayi bifite ibikoresho bihagije byo kubaga ijsiho uburwayi bw’ishaza butera ubuhumyi

Nteziryayo wo mu Karere ka Ruhango, avuga ko azi gusoma no kwandika ariko bitari bikimushobokera kubera ko atakireba neza, none akaba ashimira abaganga bamufashije kongera kureba.

Agira ati “Guhuma ni ingorane zikomeye cyane kuko nk’ubu sinabashaga kumenya umuntu kandi twegeranye, nkajya ngira impungenge ko nk’uwo duhuye simumenye yaba aketse ko ndi kumwirengagiza, ubu ndareba neza rwose Imana ihe umugisha aba baganga”.

Maniriho Zephaniah ukora akazi k’ubutayeri, avuga ko yari afite ikibazo cyo kutabona bigatuma adakora neza akazi ke kuko nta kuntu yashoboraga no kwishyirira urudodo mu rushinge, ubu akaba yarebye neza ku buryo bizatuma yongera gukora neza akazi ke.

Umuyobozi w’ibitaro by’amaso bya Kabgayi Tuyisabe Theophile, avuga ko kugeza kuri uyu wa Gatanu baba bamaze kubaga abantu basaga 70 kandi igikorwa kikazakomereza ku bitaro by’amaso bya Kabgayi nk’uko bisanzwe.

Nyuma yo gukurwaho igipfuko bahanagura ijisho uwabazwe agahita areba
Nyuma yo gukurwaho igipfuko bahanagura ijisho uwabazwe agahita areba

Avuga ko uburwayi bari kuvura bakoresheje kubaga ijisho ari ubwitwa ‘Ishaza’, ubu bukaba bufata ijisho bugateza ubuhumyi, ahanini bikunze kugaragara ku bantu bari hejuru y’imyaka 50.

Agira inama abamaze kuvurwa kuba bafashe ikiruhuko gito kugira ngo birinde ko amaso yabo yahita ahura n’ibiyangiza birimo ivumbi, imyotsi no guturika k’udutsi two mu jisho igihe bikoreye ibintu biremereye.

Agira ati “Ijisho rikimara kubagwa risukurwa n’imiti yabugenewe, hari abari kumva hakirimo ibintu bimeze nk’ibibashimashima, ibyo birakira vuba uko igisebe tuba twateye ijisho kigenda na cyo gikira, ni yo mpamvu tubasaba kwitwararika bakabanza bagakira neza”.

Tuyisabe avuga ko ibitaro bya Kabgayi byahisemo kwegereza serivisi zo kubaga amaso i Gitwe mu Karere ka Ruhango, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ubuhumyi no kugira ngo abaturage bakomeze bahabwe serivisi nziza bitabagoye.

Nyuma yo gupfukurwa bongera gusuzuma gusomesha ijisho mu ntera ya metero eshatu
Nyuma yo gupfukurwa bongera gusuzuma gusomesha ijisho mu ntera ya metero eshatu

Abaganga b’amaso bo ku bitaro bya Kabgayi bamaze icyumweru mu Karere ka Ruhango bagaragaza ko abarwayi bakiriye bari bafite ubuhumyi butuma ijisho risigaranye kureba kugera ku 10%, ariko abamaze kuvurwa bakaba bahise bareba kugera hejuru ya 50% bakurikije ibipimo byifashishwa mu gupima uko imboni y’umurwayi yazamuye ubushobozi bwo kureba kure.

Bagira inama abaturage bafite ibibazo by’amaso by’umwihariko abarwaye ishaza kugana ibitaro bikabafasha kuko rivurwa rigakira, kandi ko izo serivisi zitangirwa ku bwishingizi bwa mituweli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Icyo mbona cyo ubuvuzi bw’amaso bushobora kuba busaba ibikoresho bihenze.

Gatobotobo yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Kabgayi eye unit inkunga yanyu y’ubuvuzi bw’amasomo no kurwanya ubuhumyi n’ingenzi muriyi vision 👏🏽👏🏽👏🏽👏🏽

Social Cele yanditse ku itariki ya: 10-10-2020  →  Musubize

Kabgayi muri abo gushimirwa ku bufasha mukomeje gutanga mukuvuraamaso y’abanyarwanda

John yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka