Polisi yerekanye abantu umunani bashinjwa kwiba abacuruzi b’ibikomoka kuri Peteroli

Kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo n’abasore umunani batera sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peteroli (essence na mazut) nijoro, bakiba amafaranga n’ibindi bikoresho.

Bose(uretse umwe ukomoka i Rutsiro) bakomoka mu Kagari ka Mahoko, mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, bakaba bari bamaze kwiba amafaranga arenga miliyoni 10 kuri sitasiyo za ’essence’ 14 zo mu Majyaruguru, i Burengerazuba no mu Karere ka Muhanga kari mu Majyepfo.

Aba bakekwaho ibyaha bavuga ko bateraga abarinzi n’abakora kuri za sitasiyo ahagana saa saba z’ijoro bafite inkoni, amabuye n’imihoro, abantu bamara kwiruka, abajura bagahita binjira mu nzu bagakuramo amafaranga n’ibindi bikoresho by’agaciro.

Uwitwa Ndahimana Sosthène bita Niyomadago cyangwa Niyo, yemera ko yatangiye ubujura kuva mu mezi atandatu ashize ubwo yahamagaraga bagenzi be bakomoka hamwe, abasaba kujya batera "ahari amafaranga menshi kandi atagira uburinzi bukomeye" kuri sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peteroli.

Ndahimana yagize ati "Twageraga kuri sitasiyo turi nka batandatu, ’umusekirite’ yatubona akiruka kuko twabaga dufite amatoroshi tukayamurikira rimwe, umucuruzi wa essence na we yahitaga agira ati ’ubaye iki? Ubwo na we yatubona agahita yiruka, twebwe duhita twinjira tugatwara amafaranga na mudasobwa , iyo tuzibonyemo".

Ndahimana yirinze kuvuga umubare w’abagize itsinda ayoboye, ariko nk’uko we na bagenzi be babivuga, ngo bari barishyiriyeho amabwiriza yo ’kwirinda kumena amaraso’.

Mu mazina bahamagarana harimo uwo bita Niyo ubayobora, hakaba na Kazungu, Eric, Karyaburoko, Mike, Bitibito, Claude witwa Bihehe, Hamisi, bamwe ngo bageze mu ishuri abandi ntabwo bize.

Uwitwa Ndagijimana Joseph ari we witwa Bitibito, avuga ko hari abandi batarafatwa barimo uwitwa Musabiri na Ndizeye b’Inkeragutabara zikora irondo ry’umwuga, ndetse n’uwitwa Mvuyekure ngo usanzwe atunzwe no kwiba acukuye inzu z’abaturage.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’iterambere mu kigo gicuruza ibikomoka kuri peteroli, Mt Meru Petroleum, Kabera Francis avuga ko abafashwe atari bo bonyine bagize itsinda ryo kwiba, ashingiye ku ijoro rimwe ngo bibye kuri sitasiyo ya Bishenyi mu Murenge wa Runda, hamwe n’ahandi hantu habiri icyarimwe, kandi bakaza ari itsinda rinini.

Ati "I Nyamata numvise ko hari umuntu wari uje gutabara batemye n’umuhoro kuri sitasiyo yitwa Enes, ariko iwacu ho baryamishaga abantu hasi bagakora ibyo bakora barangiza bakagenda".

Umuyobozi w’ubucuruzi mu kindi kigo cyitwa Hash Energy, Bizimana Dieudonné akaba ari n’umwe mu bahagarariye Ishyirahamwe ry’abatumiza ibikomoka kuri peteroli, yagaragaje impungenge z’umutekano w’iryo shoramari ririmo n’iry’abanyamahanga.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yibukije ibiteganywa n’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 170.

Iyi ngingo ivuga ko iyo abantu bahamwe n’icyaha cyo gukora agatsiko ko kwiba bakoresheje intwaro kandi baragikoze inshuro zirenze imwe, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 15 na 20, hamwe n’ihazabu y’amafaranga miliyoni zirindwi.

CP Kabera yagize ati "Icyagaragaye ni uko bibye amafaranga miliyoni 10, mudasobwa esheshatu na telefone umunani, ibyo ntabwo bihwanye n’imyaka 15-20 bamara mu buroko".

Umuvugizi wa Polisi yakomeje asaba abikorera gushyiraho uburyo butanga amakuru ku bikorwa byabo nka ’camera’, kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, ndetse no gukoresha ibigo bifite ibikoresho by’umutekano byizewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abobantu bakoze amakosa akomeye nimubahane byemewe namategeko kd munabafunge kuko nabanyamakosa yari naphutal from Kigali kimironko

Naphutal yanditse ku itariki ya: 8-10-2020  →  Musubize

Mubafuge nabagome

Alias yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka