Rayon Sports yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 izakoresha barimo na Bashunga Abouba
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 24 izakoresha mu mwaka w’imikino 2020/2021, rugaragaraho Bashunga ABouba waherukaga gusinyira Mukura VS
Mu gihe hataramenyekana igihe shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangirira, ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 24 izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020/2021 mu mrushanwa atandukanye.

Uru rutonde rugaragaraho umunyezamu Bashunga Abouba wahoze akinira iyi kipe, gusa akaba yari aherutse gusinyira ikipe ya Mukura avuye muri Buildcon yo muri Zambia.
Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho umukinnyi Ernest Sugira byari bitarasobanuka niba azakinira iyi kipe, hakabamo Sekamana Maxime wifuzwaga na Kiyovu, ndetse na Issa Bigirimana werekeje muri Zambia gushaka ikipe.
Mu bakinnyi batagaragara kuri uru rutonde barimo Olokwei Comodore, abakinnyi bakiri bato nka Niyomwungeri Mike, umunyezamu Nsengiyumva Emmanuel watiwe n’ikipe ya Etincelles, Tumisiime Altijan (murumuna wa Manishimwe Djabel) na Habimana Olivier (murumuna wa Rutanga).
Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yatangaje

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ni gure abandi kuko skol turayifite niyacu kbx
MUMBWIRE ABAKINNYI REYON SPORT ISHAKA KUGURA
URUTONDE RWABAKINYI RWA RAYON KO RUTAGARAGARA NEZA BAZAKORESHA ABAUBA GUSA KO ARIWE UGARAGARA?