Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burifuza ko Rusesabagina n’abarwanyi ba FLN baburanishirizwa hamwe

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yatangaje ko hari abarwanyi 16 ba FLN barimo abayobozi bakuru bafunzwe, bakekwaho kugira uruhare mu bitero byabaye mu majyepfo y’u Rwanda muri 2018.

Yavuze ko ubushinjacyaha bwifuza ko bose hamwe na Rusesabagina Paul bazaburanishirizwa hamwe. Bo na Rusesabagina, dosiye zabo zizahuzwa n’iya Nsabimana Callixte hamwe na Herman Nsengimana, bombi bahoze ari abavugizi ba FLN.

Yagize ati “Turizera ko aba bakekwaho ibyaha uko ari 19 bazaburanishirizwa hamwe. Ibi bisanzwe bikorwa kandi biteganywa n’amategeko. Iyo abantu baregwa ibyaha bimwe bakoreye ahantu hamwe igihe kimwe, biba ari mu nyungu z’ubutabera ko baburanishirizwa hamwe.”

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka