Umuhanzi Muchoma yakoze indirimbo ‘Nikibazo’ ashingiye kuri Video yamamaye y’umusinzi

Umuhanzi Nizeyimana Didier wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi nka Muchoma Muchomani, Young Billionaire, Kabwera, n’andi mazina menshi, yatangaje ko yifashishije videwo igaragaramo umusore usa n’uwasinze mu rwego rwo kugaragaza ibibazo biba biri ku isi.

Nizeyimana Didier yahisemo izina ry'ubuhanzi rya 'Muchoma'
Nizeyimana Didier yahisemo izina ry’ubuhanzi rya ’Muchoma’

Ngo asanga ku isi abantu bakunda kugira ibibazo atari bo baba babiteye akenshi abanyabyaha ugasanga babayeho neza kurusha abanyamahoro.

Nyuma yo kubona videwo yatambutse kuri Kigali Today y’umugabo wavugaga uburyo yahawe inzoga atariye agasinda, ngo Muchoma byamuhaye igitekerezo cyagutse (inspiration) cyo guhimba indirimbo yitwa “Nikibazo”.

Yagize ati “Naritegereje ku isi nsanga abahura n’ibibazo atari bo baba babiteje rimwe na rimwe abakora ibihabanye n’ibyo sosiyete yemera ugasanga ni bo bahiriwe mu buzima “

Yongeyeho ati “Mu ndirimbo yanjye nibaza ukuntu abantu badakora ibyo sosiyete ishima usanga batunze batunganiwe nyamara abakora ibyo sosiyete yemera ugasanga babayeho mu buzima budashimishije nkibaza impmvu Imana yabishatse gutyo”.

Uyu Muchoma uzwi mu ndirimbo nka My Love yakoranye na Danny Nanone,Ubuhamya yakoranye na Mico The Best asaba abakungu gusabira abakene n’abanyantege nke.

Reba indirimbo ‘Nikibazo’ ya Muchoma

Reba Video y’umusinzi yamamaye anenga abamuha inzoga atariye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri rwose uwo mutipe arambabaje kbs, IMANA Aho iri imwumva imufashe azaziveho imuhe ubuzima bwiza. Ariko abantu baba baza baha inzoga abantu batariye Ntago aribyo.

Shaky. Olivier yanditse ku itariki ya: 18-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka