Barasaba ko igihe umwalimu amara atanga isomo cyongerwa

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22 birimo kubakwa hirya no hino mu gihugu bizagabanya ubucucike, ku buryo buri cyumba cy’ishuri kitazarenza abana 46.

Abarimu baganiriye na Kigali Today bashima iyi gahunda ko izabagabanyiriza imvune bagiraga bigisha abana benshi, ariko bagasaba ko habaho no kongererwa igihe umwalimu amara atanga isomo.

Barasaba kandi gukurirwaho gahunda yitwa ‘professorat’ mu mashuri abanza, ndetse no kuba mwalimu yajya agira uruhare mu itegurwa ry’integanyanyigisho.

Umwalimu wigisha ku ishuri ribanza mu Murenge wa Kigali yatanze urugero rw’icyumba kirimo abana 60 bigishwa n’umwalimu wahawe iminota 40 yo gutanga isomo, akagira ikibazo cy’igihe gito gituma adashobora kwigisha, gutanga umukoro no kuwukosora ngo agere ku bana bose.

Mwalimu yakomeje agira ati “Hari igihe iminota 40 ishira ugeze nko ku bana 20 muri 60, iyi ni imbogamizi ishobora kubangamira ireme ry’uburezi, ikindi kibazo kijyanye na gahunda ya ‘professorat’ y’uburyo buri somo rigira mwarimu waryo, bigatuma abana batabona ubigisha bamenyereye, bikabaviramo kutumva isomo na rimwe”.

“Professorat ituma abana bahushura muri buri somo, bikarangira cya Gifaransa batacyumvise, cya Cyongereza batacyumvise, ya mibare batayumvise,…icyoroshye ni uko umwalimu umwe yafata abana mu cyumba cy’ishuri akabigisha amasomo yose.”

“Kuko niba ndimo kwigisha igihekane runaka n’ubwo isaha y’Ikinyarwanda yarangira, nafata n’iyagenewe irindi somo nkazayiyishyura kuko ikigenderewe ari uko isomo ryarangira umwana yumvise”.

Undi mwalimu wigisha mu kigo kiri mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, na we yakomeje avuga ko kuva kera abarimu bafatanyaga n’Ikigo gishinzwe uburezi(REB) mu gutegura integanyanyigisho, bakanabanza gukora igerageza ryo kuyigisha kugira ngo barebe igihe buri somo rizamara n’uburyo abana bazaryumva.

Ati “Kuri ubu ubona bagutuyeho integanyanyigisho itunguranye irimo ibintu byinshi birenze amasaha uzabyigishamo, ufite abana benshi, urumva ko nta ruhare nagize mu gutegura porogaramu, mu kugena igihe izigishwamo ndetse no kuvuga umubare w’abana nzashobora kwigisha”.

“Ujya kumva ukumva abantu batangiye kugutoteza bavuga ngo ‘iyo umwana yatsinzwe ni mwalimu uba watsinzwe”.

Mu kiganiro cyitwa ’Ubyumva ute’ Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yagiranye na Kt Radio kuri uyu wa kabiri, yavuze ko abarimu basaba ko gahunda ya ’professorat’ ikurwaho bari mu kuri.

Dr Uwamariya yagize ati "ku myaka yo hasi umwana yishushanya kuri mwarimu, ndabyibuka ko no kwandika wabaga ushaka kwandika nk’uko mwarimu yandika, uko avuga akaba ari ko ushaka kuvuga, buriya mwarimu kumarana igihe kinini n’umwana muto bifasha umwana".

"Iyo abarimu bakomeza gusimburana imbere y’umwana, umwana ntamenya ngo urugero afata ni uruhe. Ibi twari twaratangiye kubiganiraho ariko twari tutaragera ku mwanzuro wabyo, turi kureba kuko buriya n’amasomo menshi cyane ku myaka yo hasi ntabwo ari byiza".

"Ibijyanye no guhindagura(abarimu) buri minota 45 dushobora kuzongera igihe, cyane cyane mu bijyanye no gusoma kwandika no kubara, ku buryo umwana agira umwanya uhagije, ubwo bigenze gutyo na mwarimu yazamarana igihe kinini n’umwana."

Minisitiri w’Uburezi avuga ko muri ibi bihe bya Covid-19 gahunda yo gusimburana kw’abarimu ishobora kuba igumyeho ariko bikazamara igihe gito ku myaka ibanza.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko muri uku kwezi k’Ukwakira hari imyiteguro itandukanye izatuma amashuri abanza n’ayisumbuye afungurwa mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Njye mpora mvugako umunsi mwalimu yahawe agaciro nkako abandi bakozi ireme ry,uburezi rizaboneka guhembwa 40000 frw uzambwira NGO nzitangira akazi gute? Abirirwa bavuga NGO mwalimu Imana izamuhemba bakigomye ibirunga by,imishahara yabo bakayiha mwalimu ubundi nabo bagakorera

Kavatiri yanditse ku itariki ya: 8-10-2020  →  Musubize

Harabo bizabangamira ndumva icyi gitekerezo Atari cyiza kuvuga ko abana baziga mu minsi yose byatuma umusaruro nyakuri wo kuvana illiteracy mu bana bacu bitagerwaho

Umwana akeneye ikiruhuko mu bwonko .
Iminsi ya weekend igomba kuba iminsi abana baruhukaho

Unknown yanditse ku itariki ya: 7-10-2020  →  Musubize

Ababisaba ntabwo bize pedagogy na methodology. Bazige ibicebigize isomo na timing.

Nzaza yanditse ku itariki ya: 7-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka