Inama yiga ku mutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari iraba hifashishijwe ikoranabuhanga

Inama yiga ku mutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari ihuza u Rwanda, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), u Burundi na Angola iraterana hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020.

Abakuru b'Ibihugu bya Uganda, Angola, u Rwanda na RD Congo mu nama yabahuje mu bihe bishize
Abakuru b’Ibihugu bya Uganda, Angola, u Rwanda na RD Congo mu nama yabahuje mu bihe bishize

Iyi nama iraba iyobowe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi ikaba yiga ku bibazo by’umutekano mu Karere, gushakira umuti ibibazo bya Politiki mu bihugu bigize Akarere no gutsura umubano muri ibyo bihugu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda yemeje amakuru y’uko ubusanzwe iyi nama yari iteganyijwe kubera mu mujyi wa Goma muri DRC yahinduwe ikaza kuba hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi buri gihugu kikaza kuba gihagarariwe.

Mu kwezi kwa Nzeri 2020 nibwo Perezida wa (DRC) Tshisekedi, yatumiye abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda Paul Kagame, uwa Uganda Yoweli Museveni, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, n’uwa Angola João Lourenço ngo bahure imbonankubone mu nama yiga ku bibazo byugarije Akarere.

Iyo nama ariko ntiyabaye kubera impamvu zitandukanye bitewe ahanini n’itariki yatekerezwaga kubera kandi hakiri ikibazo cy’icyorezo cya COVID-19 cyanatumye gutegura iyo nama bitoroha, cyakora ngo noneho iyi nama iraba yiga ku bibazo bibangamiye amahoro mu Karere, umutekano, ububanyi n’amahanga n’imibanire mu bya Politiki.

Igihugu cy’u Burundi cyari cyantangaje ko kitazitabira iyo nama itarabereye igihe, cyari kitezweho ko na cyo kigaragaza ibibazo byacyo bigikomereye mu Karere birimo iby’umutekano muke, cyakora noneho ngo abayobozi b’u Burundi baba bemeye ko bitabira inama ibera ku ikoranabuhanga, ariko ngo ntabwo birizerwa neza.

Iyi nama igiye kuba mu gihe umwuka mu bihugu bigize akarere utameze neza, u Rwanda rukaba rwarakomeje kugaragaza ko rwiteguye gukorana n’u Burundi na Uganda ngo ibibazo bihari bikemuke.

Abakurikiranira hafi ibya Politiki bagaragaza ko igihe Tshisekedi yahuza iyi nama ikaba, yaba afunguye urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku bibazo biri mu Karere ngo bishakirwe umuti, by’umwihariko ibibazo by’umutekano muke n’imibanire itameze neza hagati y’ibihugu.

Kuva yajya ku butegetsi muri Mutarama 2019, Perezida Tshisekedi yagaragaje ko Politiki ye mu byo izibandaho harimo no kuzahura umubano w’ibihugu byo mu Karere wari warajemo agatotsi, kugarura amahoro mu Karere no gutsinsura imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko mu burasirazuba bwa DRC, agace gakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro kakunze kurangwa n’intambara z’urudaca kubera iyo mitwe yitwaje intwaro.

Perezida Tshisekedi kandi yifuza ko u Rwanda na Uganda byongera kubana mu mahoro aho afatanyije na Perezida wa Angola Lourenço nk’abahuza mu mubano w’ibyo bihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka