Igihembo cya Nobel cy’Ubugenge cyahawe abakoze ubushakashatsi ku byobo by’umukara biri mu isanzure

Ku wa Kabiri tariki 06 Ukwakira 2020, igihembo cyitiriwe Nobel ‘Prix Nobel’ cyahawe abashakashatsi batatu Roger Penrose, Reinhard Genzel na Andrea Ghez, bakoze ubushakashatsi ku byobo by’umukara (trous noirs) biri mu isanzure. Komite itanga ibi bihembo ivuga ko ibyo bakoze byahaye amahirwe yo kumenya byinshi kuri ibi byobo.

Umwongereza Roger Penrose, Umudage Reinhard Genzel n’Umunyamerika Andrea Ghez, ni bo bahawe igihembo kigenerwa ubushakashatsi ku bugenge. Icya kabiri kingana na miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika, cyahawe Umwongereza ikindi gihabwa abandi babiri.

Uyu Ghez ni umugore wa kane mu mateka ya Prix Nobel uhawe iki gihembo cyahariwe ubugenge guhera muri 1901.

Ubu bushatsi bwakozwe ku bice by’isanzure byitwa ‘trous noirs’ cyangwa ze ibyobo by’umukara, haba imbaraga za rukuruzi nyinshi usanga nta kintu cyahaca n’urumuri rutagaragara.

Perezida wa komite itanga ibi bihembo bya Prix Nobel David Haviland, yavuze ko ari amahirwe mashya ati “ubushakashatsi bwabo bwafunguriye amarembo abandi bashakashatsi baziga ku bwoko butandukanye bw’ibi byobo”.

Abahanga mu bugenge bwo mu isanzure bavuga ko ibi byobo bikiri amayobera kuri siyansi kuko hatazwi uburyo bivuka n’uko bimwe biba binini cyane kurusha ibindi, kuko bishobora kumira indi mibumbe n’inyenyeri.

Umwaka ushizi wa 2019, iki gihembo cyahawe James Peebles wiga ku isanzure, wageze ikirenge mu cya Albert Einstein mu gushaka aho isanzure ryavuye, na bagenzi be Michel Mayor na Didier Queloz abambere bavumbuye undi mubumbe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka