Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu batanu barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo irindwi na batanu (75), nk’uko iri tangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribisobanura.
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bakigaragara barenga ku mabwiriza yashyizweho yose yo kwirinda ikwirakwira rya #COVID19.
U Rwanda ruritegura kurekura aba mbere bashyizwe mu bitaro kubera ko bagaragaweho Coronavirus, bakajya mu miryango yabo kuko bitaweho bakaba bameze neza.
Abarema isoko rya Kinkware riri mu Murenge wa Nkotsi, mu Karere ka Musanze, batewe impungenge n’ubucucike bw’abantu n’umubyigano uhagaragara; ibintu bavuga ko bishobora kubangamira ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 aho batuye.
Abaganga,abaforomo n’abandi bakoraga muri serivisi zo kwa muganga mu Bwongereza bagera ku 20.000, bemeye kugaruka ku kazi ngo batange umusanzu wabo mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, nyuma y’uko bari baratangiye ikiruhuko cy’izabukuru.
Umukinnyi Nsengimana Bosco w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda (Team Rwanda) arashinja ikipe yahoze akinira ya Benediction Ignite kumubuza amahirwe yo kujya mu ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy (SACA) nyuma yo kumwima ibaruwa imwemerera kuyivamo (Release Letter).
Kubera icyorezo cya COVID-19, ubuyobozi bukomeje gukangurira abantu kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.
Umukinnyi w’umukino w’amagare mu Rwanda Mugisha Samuel, ari gukorera imyitozo mu rugo mbere yo kwerekeza mu ikipe ye nshya yo mu Bufaransa
Ubuyobozi bw’amakoperative y’abamotari bo mu Karere ka Huye, muri iyi minsi buri gutanga amafaranga y’inyungu z’umwaka wa 2019 ku banyamuryango. Koperative yitwa COTTAMOHU, iri gutanga ibihumbi 10 kuri buri munyamuryango, naho iyitwa CIM igatanga ibihumbi birindwi.
Umugabo witwa Rimenyande Jean Damascene wo mu Karere ka Ngororero, ari mu maboko ya RIB kubera gucyuza ubukwe arenze ku mabwiriza ya Leta yo kwindinda icyorezo cya Coronavirus.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buravuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage batishoboye bari batunzwe n’imirimo y’amaboko bakoraga muri gahunda ya VUP, bazagobokwa kugira ngo bakomeze ubuzima.
Ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 byatumye byinshi mu bikorwa bihagarara mu Mujyi wa Gisenyi wari umenyerewe nk’umujyi w’ubukerarugendo n’ubucuruzi.
Mu gihe iminsi ikomeje kwiyongera serivisi nyinshi zirimo n’amashuri zarahagaze kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), cyashyize amasomo ku rubuga rwa YouTube, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwiga bifashishije amashusho kandi ku buntu.
Abanyeshuri bane bo mu ishuri rya Kigali Integrated College (KIC), bakoze ikoranabuhanga rizaca impaka ziba hagati y’ibigo by’ubwishingizi n’abakiriya babyo iyo bibaye ngombwa kwishyurana, kuko akenshi birangirira mu nkiko.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko abakora irondo ry’umwuga ari abaturage basanzwe kandi amakosa bakoze bayahanirwa nk’abaturage bose.
Umuryango Mpuzamahanga w’Ubushakashatsi kuri Jenoside urahamagararira isi yose muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko, kwita ku bantu bakuze muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 30 Werurwe 2020 nta murwayi mushya wa Coronavirus wagaragaye mu bipimo byafashwe. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda uguma kuri mirongo irindwi, nk’uko iri tangazo rya MINISANTE ribivuga.
Indirimbo ‘Henzapu’ Bruce Melody aherutse gukora ikavanwa ku rubuga rwa YouTube yamaze kugarurwaho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bashatse ko ivaho.
Nyuma y’uko aborozi banini b’inka bakorana n’ikusanyirizo ry’amata rya Rusatira bagaragarije ko babuze aho berekerana umusaruro w’amata, bemerewe kuyagemura gatatu mu cyumweru.
Kuri uyu wa mbere tariki 30 Werurwe 2020, ni wo munsi wa nyuma w’umuryango w’umwuzukuru umwamikazi w’u Bwongereza, igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle ndetse n’umwana wabo Archie, ugomba kuba utakibarizwa mu muryango wo mu bwami uyobowe n’Umwamikazi Elizabeth II.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania, Kagere Meddie, yavuze ko gukina nk’umunyamahanga ari byo bituma ahora ku ruhembe rw’abatsinda muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Akumuntu Kavalo Patrick wizihiza isabukuru y’imyaka 28 kuri uyu wa mbere tariki 30 Werurwe 2020, yavuze ko mukuru we Ndamukunda Flavien ari we wamukundishije umukino wa Volleyball bakina bombi.
Ubwo umubare w’abanduye coronavirus wakomezaga kwiyongera muri Espagne, ubuyobozi bwahise bufata umwanzuro wo gusaba abantu kuguma mu ngo kugira ngo badakomeza gukwirakwiza icyo cyorezo.
Tariki ya 08 Werurwe buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore. Ukwezi kose kwa Werurwe, haba hazirikanwa ku mugore n’uruhare rwe mu mibereho y’umuryango. Kigali Today yaguteguriye urutonde rwa bamwe mu Banyarwanakazi bagaragaje kuba indashyikirwa mu mirimo yabo ya buri munsi, ikimenyetso ko (…)
Ishyirahamwe ry’Imikino Olempike ku Isi rimaze gutangaza ko Imikino Olempike iherutse gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19, izaba umwaka utaha guhera tariki ya 23 Nyakanga kugera tariki ya 8 Kanama.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rwafunze uwitwa Silas Munyaneza, ukurikiranweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ndetse no guhimba inyandiko mpimbano.
Mu rwego rwo kurinda amafaranga yinjira no gukomeza ibikorwa, uruganda Bralirwa rurateganya gusaba abanyamigabane barwo kudahabwa inyungu mu mwaka wa 2019 kubera ibibazo bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), kirasaba Abaturarwanda kutihutira kugura imiti isanzwe ikoreshwa mu bundi buvuzi bakeka ko ivura cyangwa ikingira Covid-19, kandi bitaremezwa n’inzego zibishinzwe.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana, aratangaza ko vuba bishoboka abakeneye inkunga y’ibyo kurya batangira kugobokwa, kandi ko hari abafatanyabikorwa batangiye kwinjira mu gikorwa cyo gutanga ibikenewe.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki cyumweru tariki 29 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu icumi barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo irindwi (70).
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal aratangaza ko abantu baheruka kwirukanwa n’igihugu cya Uganda barimo n’abanyuze ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda bari kwitabwaho kandi bamerewe neza.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, irasaba abashakanye ko muri iki gihe bari kumwe mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19, bazirikana gahunda zo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe.
Florence Uwamwezi, umwe mu bagore n’abakobwa 150 bishyize hamwe ngo barwanye ikibazo cy’umubyibuho ukabije, akaba ari n’umuyobozi w’ihuriro ryabo bise ‘Slim n’Fit’, bakora siporo no kunoza indyo kandi biragenda bikemura ikibazo cyabo batiyambaje abaganga.
Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda ryamaze gutangaza ko Isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ryigijwe inyuma ho ukwezi kubera icyorezo cya Coronavirus
Guhera ku wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020, abinjira mu isoko rya Musha riherereye mu Karere ka Gisagara bagenda binjira umwe umwe, nyuma yo gutegerereza ahashushanyijwe aho bahagarara, mu ntera ya metero.
Umusore witwa Niyonzima Salomon w’imyaka 27 y’amavuko, uherutse kugaragara mu mashusho (Video) akubitwa bikavugwa ko yari yibye igitoki yitabye Imana.
Abakinnyi bakinira ikipe ya Juventus na Maurizio Sarri usanzwe utoza iyi kipe bemeye kumara amezi ane badahembwa kugira ngo ikipe itazahura n’ihungabana ry’ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID-19.
N’ubwo bikunze kuvugwa ko abahitanwa na coronavirus ahanini ari abantu bakuze, mu Bufaransa iherutse guhitana umwana w’umukobwa w’imyaka 16.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) itangaza ko kwibuka ku nshuro ya 26 bizaba mu buryo budasanzwe kuko bizabera mu ngo, bityo ko uwagira ikibazo cy’ihungabana yahabwa ubufasha, bahamagaye ku murongo wa 114, usanzwe uhamagarwaho ku birebana n’ubufasha kuri COVID-19.
Abarwayi basanzemo virusi ya COVID-19 mu Rwanda, bakomeje kwitabwaho n’abaganga i Kanyinya. Ngo bose bameze neza nta n’umwe urembye, aho aba mbere bari kumara ibyumweru bibiri aho bategereje gukorerwa ibizamini bya nyuma bakaba basezererwa.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali bakeneye ubufasha kurusha abandi bagejejweho inkunga y’ibiribwa, barimo n’abanyamahanga bishimiye ko ubu batazicwa n’inzara muri ibi bihe basabwe kuguma mu ngo zabo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2020 hagaragaye abandi bantu batandatu barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo itandatu (60).
Abacuruzi bakorera mu bice by’icyaro mu Karere ka Muhanga baravuga ko n’ubwo urujya n’uruza rwahagaze, ikoranabuhanga riri kubafasha kurangura ibicuruzwa mu Mujyi wa Muhanga.
Impuguke mu by’indwara zitandura (NCDs) zihamya ko abantu basanzwe barwaye zimwe mu ndwara zitandura, cyane cyane iz’umutima, bibasirwa cyane na Coronavirus kurusha abadafite izo ndwara kubera ko umubiri uba udafite imbaraga zihagije zo kurwanya iyo virusi.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru Julien Mahoro Niyingabira avuga ko nta mabwiriza ahari abuza abantu kugemura mu bitaro kuko ntawatsindiye isoko ryo kubikora.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, abicishije kuri Twitter, yatangaje ko Leta igiye gutangira gufasha abatishoboye ngo babone ibibatunga muri iki gihe batabasha gusohoka ngo bajye gukora kubera icyorezo cya COVID-19.
Muri iki gihe Abanyarwanda bahangayikishijwe n’indwara ya coronavirus, mu Karere ka Huye hari ingo zirenga 1100 zinahangayikishijwe no kuba mu nzu zishaje, ziva, nta bushobozi bwo kuzisana.