Mu Rwanda abantu 162 bakize COVID-19 mu munsi umwe

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, mu Rwanda abantu 162 bakize COVID-19, haboneka abarwayi bashya 10.

Abo barwayi 10 babonetse mu bipimo 3,219 bakaba barimo 7 babonetse mu Mujyi wa Kigali, 2 babonetse muri Gatsibo, undi umwe aboneka muri Nyagatare.

Kugeza kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,883 muri bo abamaze gukira ni 3,408 naho abakivurwa ni 1,446.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 29.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri abanyarwanda twashyize hamwe tubifashijwemo n’ubuyobozi bwacu bw’indashyikirwa burangajwe imbere na H.E wacu dukunda cyane ndetse na ministeri y’ubuzima natwe dufata iyambere mugukurikiza amabwiriza yo gukumira Covi-19 none aho tugeze biratugaragariza umusaruro mwiza dukomeze kwirinda duhashye Covid-19 mu Rwanda.Jean Bosco HABIYAREMYE wi Muhanga.Murakoze

Jean Bosco HABIYAREMYE yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

twirinde korona.twambaraneza agapfukamunwa.

saidi ndayisaba yanditse ku itariki ya: 8-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka