Umufaransa Bahloul Djilali ni we wagizwe Umutoza mushya wa Mukura Victory Sports
Mu batoza batatu bashakaga akazi ko gutoza Mukura VS, ubuyobozi bwemeje ko umutoza Bahloul Djilali ari we uzatoza iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere, anasabwa kwegukana igikombe kizatuma yongera gusohoka.

Kuri uyu wa gatatu, umuyobozi ushinzwe abakozi muri Mukura Gasana Jerome, yahamirije KT Radio ko bamaze gusinyisha uyu mutoza ugiye gukorera bwa mbere mu Rwanda.
Abajijwe impamvu bamutoranyije, yavuze ko bagendeye ku bunararibonye afite aho yakinnye mu makipe atandukanye mu Bufaransa , atoza mu bihugu nka Senegal, Cote d’Ivoire, Oman na Arabie Saoudite .
Uyu mugabo w’Umufaransa w’imyaka 38 ariko unafite inkomoko mu gihugu cya Algeria, Mukura ivuga ko igendeye ku bunararibonye bwe basanze azafasha Mukura kwegukana igikombe cya shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro ari na byo bamusabye kugira ngo iyi kipe izongere isohokere igihugu.
Djilali Bahloul wamaze gushyira umukono ku masezerano, nk’uko ubuyobozi bwa Mukura bwabitangaje mu kiganiro bwagiranye na KT Radio, agomba guhita yerekeza mu Karere ka Huye aho azatura kugira ngo anakomeze afatanye n’ubuyobozi gutegura umwaka utaha w’imikino.

Bahloul Djilali ni umutoza wagiye anyura mu bihugu bitandukanye birimo Cote d’Ivoire aho yatoje ikipe yaho yitwa Stade d’Abidjan, yatoje kandi ikipe ya ASC Linguère yo muri Senegal n’amakipe yo mu bihugu by’abarabu nka Sohar SC na Saham Club zo muri Oman, kimwe n’ikipe Al-Nahda yo muri Arabie Saoudite na Al-Ahli yo muri Quatar.
Abdelkader Djilali Bahloul ni umutoza ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, ariko wavukiye iwabo muri Algeria aza kuhava afite imyaka umunani gusa yerekeza mu Bufaransa mu Mujyi wa Marseille, kuva ubwo kugeza ku myaka 38 afite ubu.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|