Umuti usukura intoki yakoze mu gikakarubamba watumye aba umwarimu w’indashyikirwa mu gihugu

Umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa SOPEM Rukomo mu Karere ka Nyagatare Sinamenye Albert, ni we wabaye indashyikirwa mu gihugu, kubera gukora umuti usukura intoki mu gikakarubamba.

Yafashe igikakarubamba aragishongesha avangamo indi miti akuramo umuti usukura intoki (Hand Sanitizer)
Yafashe igikakarubamba aragishongesha avangamo indi miti akuramo umuti usukura intoki (Hand Sanitizer)

Sinamenye yigisha amasomo y’ubugenge n’ikoranabuhanga (Physics and ICT) mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa SOPEM Rukomo, aho amaze imyaka 11 mu burezi.

Avuga ko udushya yahanze yadushingiye ku bibazo yabonaga aho atuye, ariko anatekereza ku gihe abanyeshuri bazaba bagarutse ku ishuri.

Ati “Nagiye ku isoko mbona umurongo muremure w’abaturage bategereje gukaraba ngo babone kwinjira, mbona ari ikibazo gikomeye. Ikindi natekereje igihe abanyeshuri bazaba bagarutse ku ishuri, nsanga bizaba ikibazo kubahuriza ahantu hamwe bakarabira”.

Akomeza agira ati “Nahise nkora isabune y’amazi ariko mbona ko icyakorohera buri wese ari umuti usukura intoki (Hand sanitizer). Nashongesheje igikakarubamba, mvangamo arukoro (Alcohol) ikoreshwa muri LABO, glycerine ndetse na Dettol ifasha kugira ngo umuti ugire impumuro nziza”.

Sinamenye kandi avuga ko mu gihe hari abatekereza ko abanyeshuri benshi basubiye inyuma kuko batiga atari byo, kuko hari abiga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Avuga ko abanyeshuri be bakomeje amasomo yifashishije telefone z’ababyeyi babo, ku buryo ngo bazagaruka ku ishuri basa n’abasubiramo amasomo yabahaga.

Ati “Nakoze urubuga rwa WhatsApp nshyiramo abanyeshuri nabashije kubona telefone z’ababyeyi, nkashyiraho ‘link’ baza kureba kuri google, kuri website ya Microsoft form, ku buryo basangaho amasomo ndetse rimwe nkanakoresha isuzuma bumenyi nkanabakosora.

Abanjye bazaza dusa n’abasubiramo amasomo rwose ntibizangora twarize iki gihe cyose”.

Sinamenye avuga ko ibikorwa yakoze byose yabikoze kubera urukundo rw’akazi, abanyeshuri yigisha kugira ngo bazagirire igihugu kamaro. Akangurira abandi barimu gufasha ababyeyi muri ibi bihe kugira ngo abanyeshuri bazagaruke batarahindutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko ari ishema kuba umwarimu w’indashyikirwa ku rwego rw’igihugu ari uwo mu Karere ka Nyagatare.

Avuga ko ibi bizatuma n’abandi bafatiraho urugero bakajya bahora mu bushakashatsi no guharanira guhanga udushya bizamure ireme ry’uburezi. Asaba abarimu mu Karere ka Nyagatare gukorera ku mihigo, kwitanga no guharanira gutanga uburezi bufite ireme.

Umuti usukura intoki wakozwe na Sinamenye mu gikakarumba, ni wo watumye aba indashyikirwa
Umuti usukura intoki wakozwe na Sinamenye mu gikakarumba, ni wo watumye aba indashyikirwa

Ati “Abarimu bakwiye gukorera ku mihigo, burya natwe mu turere byaradufashije cyane, ikindi bakwiye guhora batekereza ku mwuga wabo bagakora akazi bagakunze badakoreye ku jisho, gukorera ku ntego, gutanga uburezi bufite ireme buri wese bikaba ibye, ikindi bagaharanira kuba indashyikirwa”.

Uyu ni umwaka wa gatatu Urwunge rw’Amashuri rwa SOPEM Rukomo, rubonekamo umwarimu w’indashyikirwa ku rwego rw’igihugu.

Umwaka wa 2018 Girabawe Aloys yabaye uwa mbere, 2019 undi mwarimu wa SOPEM aba uwa kabiri, 2020 SOPEM yongera kwisubiza umwanya wa mbere kuri Sinamenye Albert wakoze isabune y’amazi n’umuti usukura intoki, ategereje ko ikigo cy’ubuzirange kiwusuzuma ukaba washyirwa ku isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umwarimu nkuyo yarakwiye guhabwa agashimwe gakomeye kuko Nico kigaragaza KO igihugu gifise abantu b’akamaro kandi bashobora no kugiteza imbere,uyo mwarimu nawe twamusaba gukomeza gukora ubushakashatsi,ndetse anabishishikarize abanyeshure yigisha

Floribertndikuriyo yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka