Shampiyona y’Umukino wa Basketball mu Rwanda irakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Werurwe 2020 ku munsi wayo wa 17.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje kuri Twitter ko u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite imihanda yujuje ubuziranenge muri Afurika, ku manota atanu (5.0), rukurikiye Afurika y’Epfo ya kabiri na yo ifite amanota 5.0, mu gihe Namibiya ya mbere yo ifite amanota 5.2.
Kuva ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020 kugeza ku Cyumweru tariki 01 Werurwe 2020 mu Rwanda habaye isiganwa rizenguruka igihugu ryitabirwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baturutse hirya no hino ku isi, benshi bashima imigendekere yaryo.
Ubusanzwe habaho impanga akenshi usanga zihuje igitsina zinasa (vrais jumaux) izo zibaho iyo habayeho igi rimwe ry’umugore ryahuye n’intanga imwe y’umugabo, nyuma rikaza kwigabanyamo ibice bibiri ari byo bitanga abana babiri, nkuko bisobanurwa ku rubuga http://larichesse.over-blog.com.
Abiga mu myaka inyuranye mu ishuri rya Wisdom riherereye mu Mujyi wa Musanze, bakomeje gutorezwa imikorongiro mu matsinda (kampani) anyuranye, mu rwego rwo kwitoza kuba ibisubizo mu myaka itaha, aho kuba umutwaro ku gihugu.
Mu gihe indwara ya coronavirusi yahawe izina rya covid 19 ikomeje gufata indi intera ikomeye, ibyorezo birimo chorela, VIH/SIDA, ibicurane (influenza) na Smallpox na byo biri mu ndwara ziswe ibyorezo kubera ko zishe amamiliyoni y’abantu.
Belgique Edouard utuye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango amaze kugabira abantu batandatu bamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Urugaga ry’urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gakenke, rwahagurukiye gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage muri ako karere birimo umwanda, ibiyobyabwenge, ifatwa ku ngufu ry’abana n’ibindi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), kiravuga ko imvura irimo kugwa muri iki gihe ari itumba ryatangiye, kandi ko izacika mu kwezi kwa Gicurasi k’uyu mwaka wa 2020.
Nyuma y’amasezerano agamije guteza imbere ubukerarugendo yasinywe hagati y’u Rwanda n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint-Germain (PSG), Belise Kariza ushinzwe ubukerarugendo mu rwego rw’igihugu rushinzwe kwihutisha iterambere (RDB) yavuze ko bategereje umwe mu bakinnyi ba PSG ukina mu ikipe ya (…)
Izi nyubako zari ziherereye mu gace kamwe zaramenyekanye cyane muri Kigali nk’ahantu ho kwidagadurira cyane cyane mu masaha ya nijoro mu myaka nka makumyabiri ishize. Icyakora kuri ubu aho zimwe zari ziri hasigaye amatongo kuko zakuweho, izindi zikaba zirimo gukurwaho. Intego yo kuzikuraho ni ukuhahindura ahantu hajyanye (…)
Mu mikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona yari yarasubitswe, Kiyovu itunguwe na Gasogi United iyitsinda igitego 1-0 cyo ku munota wa nyuma
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryateguye irushanwa rizahuza amakipe y’abagore akina uyu mukino mu byiciro bitandukanye. Ni irushanwa rizakinwa kuva kuwa gatanu tariki ya ya 06 kugeza 08 Werurwe 2020, mu rwego rw kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.
Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuri arifuza ko abantu batangira gusuhuzanya bakoresheje ibirenge mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 02 Werurwe 2020 yasize imiryango 37 iheruheru mu Mirenge ya Mimuli na Nyagatare ndetse n’ipoto imwe y’amashanyarazi irangirika.
Mu mpera z’iki cyumweru ku matariki ya 07 n’iya 08 Werurwe 2020 mu Karere ka Huye, muri Groupe Scolaire Officiel de Butare hazabera irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wabaye umuyobozi w’iryo shuri.
Akoyiremeye Elodie Octavie, Umwana uhagarariye abandi ku rwego rw’igihugu yamaze gushinga itsinda (Club) ry’abana ryitwa ‘Ibirezi’, rigamije guteza imbere imibereho myiza yabo no kubatoza kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa gatatu tariki ya 04 Werurwe 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihindutse ku buryo bukurikira:
Ahagana saa tatu kuri uyu wa kabiri tariki 03 Werurwe 2020, umubare w’abanduye Coronavirus hirya no hino ku isi wari umaze kugera ku bihumbi mirongo icyenda na kimwe na magana atatu (91,300) mu bihugu birenga 76 birimo ibya Afurika nka Senegal, Tuniziya na Maroc.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje imibare y’abantu babuze ubuzima, inzu zasenyutse, imyaka yangiritse, ibikorwa remezo n’ibindi byose byangijwe n’imvura yaguye ku wa mbere tariki ya 02 Werurwe 2020.
Ba rwiyemezamirimo bo mu turere 14 bateguye ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa, mu isoko bahawe na kompanyi ya CCID amasezerano akarinda arangira batishyuwe n’igiceri, baravuga ko biteguye kurega iyo kompanyi kuko yabateje igihombo gikomeye.
Abantu benshi ntibaha agaciro umuco wo gukaraba intoki, abandi na bo ntibamenya igihe gikwiriye cyo kuzikaraba, kandi ari ikintu cy’ingenzi mu kwirinda indwara nyinshi zandura zikwirakwijwe na mikorobe ndetse na virusi zimwena zimwe, zirimo na virus nshya yo mu bwoko bwa corona izwi nka coronavirus itera indwara ya covid-19.
Umuyobozi mukuru w’urusengero rwabaye intandaro y’ikwirakwira rya Coronavirus muri Koreya y’Epfo yasabye imbabazi igihugu kubera uruhare yagize mu ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Ibintu birenduka bisigara aho ikinyamushongo cyangwa ikinyamunjonjorerwa kinyuze, umuntu yagereranya n’amacandwe yacyo, burya bifite akamaro gashobora kuba katazwi na benshi.
Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bafite ibiribwa bihagije nyamara bakarwaza indwara zikomoka ku mirire mibi n’igwingira kubera kutagira ubumenyi bwo gutegura indyo yuzuye.
Kuva tariki ya 20 Werurwe kugera 01 Gicurasi 2020 ikipe ya Patriots BBC izakina imikino y’ijonjora rya gatatu rya Basketball Africa League.
Umugabo witwa Jean Damascene Mporamusanga wo mu Kagari ka Ruhinga, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, yasanzwe imbere y’urugo rwe yapfuye, nyuma y’amakimbirane yari yaraye agiranye n’umugore we Nyirabukara Odette.
Umwe mu bakobwa barimo guhugurirwa mu kigo cya Mutobo witwa Mukanoheri Joselyne, nyuma y’uko mu buzima bwe bwose yabumaze mu mashyamba ya Kongo ari na ho yavukiye, ubwo yabazwaga uburyo babagaho muri ayo mashyamba, mu kiniga cyinshi yagize ati “Natojwe igisirikare ndi umwana ariko ntibampa ipeti, nari soldat sans matricule (…)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Werurwe 2020, ikipe ya Etincelles FC ikinira kuri stade Umuganda mu Karere ka Rubavu yasinyishije umutoza Calum Haun Selby igihe kingana n’amezi ane.
Umunsi wa 21 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda uzakinwa kuwa kabiri tariki ya 03 n’iya 04 Werurwe 2020.
Abaturage bo mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bifuza ko ibagiro rya kijyambere bamaze igihe barijejwe ryakubakwa. Ni nyuma y’uko aho iryahoze mu Kagari ka Ruhengeri rimaze igihe ryarahagaritswe gukorerwamo kubera ko ryari rishaje, ryimurirwa mu murenge wa Gataraga.
Coronavirus ni icyorezo cyugarije isi guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, kikaba mu mezi abiri gusa kimaze guhitana abarenga ibihumbi bitatu hirya no hino ku isi.
Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) hamwe n’impuguke mu by’ubukungu, baraburira abantu ko ibiciro by’ibicuruzwa bishobora gukomeza kuzamuka mu buryo budasanzwe bitewe ahanini n’imihindagurikrie y’ibihe, kuzamura ibiciro by’amashanyarazi ndetse n’icyorezo cya Coronavirus
Ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Musanze, buvuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze iminsi kigaragara mu bice by’Umujyi wa Musanze, kiri guterwa no kuyasaranganya no gusimburanya amatiyo ashaje.
Abatuye mu Mudugudu w’Agatare mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, bishimira amashanyarazi y’imirasire y’izuba bahawe na Polisi y’u Rwanda, kuko yabafashije gutangira kuva mu bukene.
Abahanga mu bwubatsi bahamya ko ikibazo cy’ubukonje (Humidité) bwangiza inkuta z’inzu ahagana hasi, aho zomokaho irangi n’isima iterwa ku matafari, gihangayikishije ariko ngo kikanaterwa n’ubumenyi buke mu myubakire.
Ba Agronome bo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, bakomeje gutungwa agatoki na Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI), ibashinja gutererana abaturage no kubima amakuru ajyanye n’ubuhinzi, ibyo bikaba bikomeje guhombya abahinzi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Ignacienne Nyirarukundo, avuga ko adashyigikiye kuba hari ababyeyi bahabwa akazi muri gahunda ya VUP aho kukikorera bagatumayo abana babo.
Urubyiruko rwo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze ruremeza ko n’ubwo ako gace ariko gakize ku bakinnyi benshi muri Tour du Rwanda, ko hakiri urubyiruko rwinshi rufite impano mu mikino y’amagare bitewe no kubura amikoro.
Dr. Isaac Munyakazi wari Visi Perezida wa kabiri mu Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), nyuma y’ibimuvugwaho byo kurya ruswa, byanamuviriyemo kwegura muri Guverinoma.
Igitaramo ngarukakwezi cy’urwenya gitegurwa na Arthur Nation, cyatamyemo umunya-Nigeria Kenny Blaq na mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo Ndumiso Lindi.
Isiganwa rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ry’umwaka wa 2020 risojwe kuri iki cyumweru tariki 01 Werurwe 2020.
Leta y’u Rwanda iherutse gushyiraho iteka ryerekeye inkunga y’ubwisungane mu kwivuza itangwa na Leta hamwe n’itangwa n’ibigo by’abikorera.
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye n’ayigisha imyuga mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko ibiganiro bahabwa mu mahuriro y’Ubumwe n’Ubwiyunge zabafashije kurwanya ivangura rishingiye ku turere.
Inkuru y’urupfu rwa Prince Charles Kwizera yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare 2020.
Polisi y’u Rwanda na Polisi y’igihugu cya Turukiya bemeranyije gukomeza gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu kubaka ubushobozi.
Abatwara abagenzi kuri moto bavuga ko bahanishwa amakosa batakoze ndetse ngo hari igihe babona ubutumwa bubamenyesha amande baciwe batari mu kazi kimwe no gucirirwa amande ahantu batageze.