#COVID-19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 6, abakize ni 20

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu batandatu bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari 20.

Abo barwayi batandatu babonetse mu bipimo 1,306, bakaba barimo 2 babonetse mu Mujyi wa Kigali, 3 babonetse i Nyagatare, undi umwe aboneka i Rubavu.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,873 muri bo abamaze gukira ni 3,246 naho abakivurwa ni 1,598.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 29.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kubwanjye murwego rwo kurwanyo uburara bugiye kuzabaho bitewe na covid19 mwashyira imbara mukureba ukuntu abana bose bajya kwishyuri kuko hanze aha hari ibirangaza byinshi.ahubwo nkuko kwishuri dusanzwe tugira abanyeshuri bayobora abandi bari bakwiriye kugera kukigo bagatora kuri buri shuri ushinzwe umutekano w’abanyeshuri bashaka kwica amabwiriza yo kutegerana.bigenze gutyo umunyeshuri sho yaba ahagaze hose yajya ahora yikanga ngo nitwegerana baraduhana kuko ikigo cyose kizaba cyuzuyemo abayobora bababuza contact.sawa murakoze

Tuyisenge Daniel yanditse ku itariki ya: 7-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka