Polisi yerekanye abakorera ahitwa i ‘Kandahari’ bakurikiranyweho kwica umushoferi

Polisi y’u Rwanda yerekanye abasore batanu bakekwaho kwica Nsengayire Anicet, wiciwe mu Mudugudu wa Cyugamo, Akagari ka Gako mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro.

Abo basore bakekwaho kwiba bagasiga bishe n'umuntu
Abo basore bakekwaho kwiba bagasiga bishe n’umuntu

Polisi yerekanye abo basore bakekwaho icyo cyaha, kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, bakaba ari bamwe mu bavuye Iwawa bakorera mu gace kitwa Kandahar i Masaka hepfo gato y’i Kabuga.

Mu ijoro ryo ku itariki 30 Kanama 2020, mu rugo rwa Habarurema Anicet ruri mu Mudugudu wa Cyugamo, Akagari ka Gako mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro, hateye abajura bamwiba televiziyo, ariko basiga bamwiciye umushoferi witwaga Nsengayire Anicet.

Habarurema waganiriye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, avuga ko ahagana saa munani n’igice z’igicuku yikanguye yumva umuturanyi avuza induru amumenyesha ko arimo kumva urugo rwe rwatewe n’abajura.

Habarurema yagize ati “Nasanze buriye igipangu bamanukira ku mifuka y’ifumbire yari iri mu rugo, bagonyoza ibyuma by’idirishya (grillage) bakoresheje ijeki, batuga ibyuma bafungura idirishya, umuto muri bo arinjirira atwara televiziyo gusa (flat screen).

Ntekereza ko muri uko gukanda idirishya, umushoferi wanjye (Nsengayire Anicet wari ufite imyaka 59 y’ubukure), yari aryamye mu yindi nzu (ya Annexe) yabumvise akabyuka.

Habarurema Anicet wiciwe umushoferi
Habarurema Anicet wiciwe umushoferi

Bamutuye hasi bafata urukero rw’ibyuma (scie à méteaux) bamuca ijosi. Jyewe nari mbyutse njya kumutabaza ko twatewe nsanga aragaramye aho yapfuye, ni ko gutabaza abashinzwe umutekano”.

Habarurema yaje kuri Polisi kureba abafashwe bakekwaho kumwiba no kumwicira umuntu, barimo uwitwa Ndayishimiye Eric ukomoka mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Uyu musore (Ndayishimiye) avuga ko bafite itsinda ry’abajura ry’abavuye kugororerwa Iwawa ariko bakaza gusubira mu bikorwa byo kwiba bakoresheje gutobora inzu z’abaturage.

Ndayishimiye avuga ko iri tsinda ryitwa ‘abamarine’ rikorera mu gace kitwa ‘Kandahari’ (kitiranywa n’umujyi wo muri Afganistan), kari hepfo y’Umujyi wa Kabuga mu Murenge wa Masaka, mu muhanda ugana i Rwamagana na Bugesera.

Ndayishimiye ahakana ibyaha aregwa, akavuga ko atagiye kwiba kwa Habarurema, ahubwo ko hari abandi ‘bamarine’ bakorana baje kumwigambaho ko bavuye kwiba televiziyo bagasiga bishe umuntu.

Yagize ati “N’imbere y’Imana ntabwo twebwe twigeze twica umuntu, icyo nemera ni uko twagiye kwiba firigo (refrigerator) ku Muyumbu (muri Rwamagana), ikaba ari yo abashinzwe umutekano badufatanye, ariko nta televiziyo twibye”.

Ndayishimiye yakomeje agira ati “ibyo kwica umuntu byabazwa ‘Vieux’ (Habarurema Anicet) na nyina, kuko hari ibisambo twagiye kwibana firigo, igihe kimwe byaje kwigamba ngo ‘cya gihe twagiye kwiba flat screen twavuyeyo umuntu tumurangije”.

Ati “Nanjye narabashubije nti kweli, amafaranga ibihumbi 100 babahaye kuri iyo flat ni yo yatumye mwica umuntu”!

Nubwo Ndayishimiye na bagenzi be uko ari batanu bahakana ibyaha byo kwica Nsengayire no kwiba televiziyo kwa Habarurema, Polisi irabibakekaho ndetse ikavuga ko kwisobanura kwabo ari amatakirangoyi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko mu gihe inkiko zahamya abo basore ibyaha byo kwiba no kwica, ingingo ya 170 y’Amategeko n’Ibihano ibateganyiriza igifungo cya burundu.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

CP Kabera yagize ati “ubundi umuntu wagiye Iwawa kwiga kwihangira imirimo akagaruka, agafatirwa mu bikorwa nk’ibi, ahura n’ingaruka nk’izi mu buzima bwe bwose”.

Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko iperereza rizakomeza gukorwa ku bufatanye n’abaturage, kugira ngo abakora udutsiko two kwiba no kwica abaturage bafatwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dushimiye byimazeyo Polisi yacu yafashe ibyo bisambo byaduhekuye bikatwicira umuntu. Koko mwa bisambo mwe mutinyuke mutere umusaza w’imfura nka Anicet nimurangiza munamwicire umushoferi, muzapfa nabi

claudine yanditse ku itariki ya: 7-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka