Mu bantu 400 basuzumwe COVID-19 mu mihanda no mu nsengero nta n’umwe bayisanzemo

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko ibyavuye mu bipimo 400 byafatiwe mu nsengero, mu mihanda no muri siporo rusange ya Car Free Day muri Kigali bigaragaza ko muri abo bantu ntawagaragayemo arwaye COVID-19.

Ni ibipimo byafatiwe ku nyubako za zimwe mu nsengero muri Kigali no ku mihanda abitabira Siporo Rusange izwi nka Car Free Day muri Kigali banyuramo.

Dr Sabin Nsanzimana uyobora ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yasobanuye ko iyi gahunda yo gufata ibi bipimo igamije kumenya amakuru ya nyayo y’uko icyorezo gihagaze ahantu hatandukanye no gufata ingamba zo kurushaho kugihashya hashingiwe ku bisubizo byabonetse.

Ibipimo 400 byafashwe ku Cyumweru tariki 04 Ukwakira 2020 bifatirwa ku nsengero eshatu zo muri Kigai ari zo Cathédrale St Michel, EAR Remera no kuri ERC Masoro. Bimwe muri ibyo bipimo byafatiwe no ku mihanda yanyuragamo abakoraga siporo rusange harimo nko ku muhanda wa KBC/KH, IPRC Kicukiro no mu Mujyi ahazwi nka Car Free Zone.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka