Perezida Trump yasubiye mu kazi atarakira neza Covid-19

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, wanduye icyorezo cya Covid-19, yavuye mu bitaro bya Walter Reed ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 04 Ukwakira 2020, aho yahise yurira kajugujugu ye asubira mu biro bya ‘Maison Blanche’.

Trump yahise ajya mu biro bye, yemeza ko akomeza imirimo ye
Trump yahise ajya mu biro bye, yemeza ko akomeza imirimo ye

Azamuye ibikumwe hejuru, Trump yagaragaje ko nta kibazo afite agakuramo agapfukamunwa imbere y’itangazamakuru. Akigera ku biro bye, yahise atangaza ko bidatinze agiye guhita akomeza gahunda zo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Trump yashyizeho video ebyiri zikoze mu buryo bwa filime, aho zigaragaza uko yinjiye muri Maison Blanche, atanga ubutumwa bugira buti “Iki cyorezo ntikigomba kuturusha imbaraga. Mwigira ubwoba, tuzagitsinda, dufite ubuhanga bukomeye n’ibikoresho bihambaye mu buvuzi. Musohoke mujye mu kazi ariko mwirinde”.

Ibi ariko hari abagaragaje ko bisa n’ibinyoma mu gihe abasaga ibihumbi 210 bamaze guhitanwa na Covid-19 muri iki gihugu.

Trump yakomeje agira ati “Tugiye gusubira mu mirimo yacu. Nk’umuyobozi, nagiye imbere y’abandi nubwo nari nzi ko biteye impungenge. Nararwaye ariko ubu meze neza. Uko meze ubu, nshobora kuba ubu ntakwanduza abandi, simbizi”.

Umuganga umukurikirana yavuze ko nubwo yihutiye gusubira mu kazi, atarakira neza. Abanyabitekerezo bikomeye muri Washington, bahise bavuga ko ibi ari ibyo kwitondera, kuko ashobora kwanduza abantu benshi.

Dr. Sean Conley, Muganga umukurikirana, yavuze ko nubwo atarakira neza, bakomeza kumukurikirana, bakora ibizamini bya ngombwa, ku buryo ashobora gutaha iwe.

Yagize ati “Turamuvura tumukurikirane amasaha 24 kuri 24, turamuha imiti yizewe ku rwego mpuzamahanga”.

Uyu muganga yanavuze ko imwe mu miti bakoresheje mu kuvura Trump ikiri mu igeragezwa, hagikorwa ubushakashatsi ngo yemerwe ku isoko ry’imiti ku isi.

Donald Trump azakomeza kuguma mu kato iwe mu rugo, mu gihe akivurwa ngo akire neza. Nubwo afite inyota yo kwiyamamaza, hari ingendo nyinshi mu Leta zimwe atazemererwa gukora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka