Nyuma y’impinduka ziherutse gutangazwa mu buryo Siporo rusange izwi nka Car Free Day izajya ikorwamo, aho umuntu azajya akora siporo ku giti cye, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagaragaye bitabiriye iyi Siporo, bayikorera hafi y’aho batuye bakurikije izo mpinduka, mu rwego rwo kwirinda icyorezo (…)
Nyuma yo gufata umwanzuro ko nta mufana ugomba kwinjira muri Stade, bamwe mu bafana bafashe umwanzuro wo kurebera umupira mu biti, abandi bagaragara bambaye udukoresho dupfuka umunwa mu kwirinda Coronavirus
Minisiteri y’Uburezi ishingiye ku itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rimenyesha ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus (COVID-19), yatangaje ko ibigo by’amashuri na za Kaminuza (bya Leta n’ayigenga) bizafunga nibura igihe cy’ibyumweru bibiri uhereye tariki ya 16 Werurwe 2020.
Abayobozi b’amadini n’amatorero mu Karere ka Rubavu barategura uko bashobora gutanga ubutumwa ku bayoboke babo bitabaye ngombwa ko babahuriza hamwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya #COVID19, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha abantu bose ko kugenda abagenzi bahagaze muri Bisi bibaye bihagaritswe.
Minisiteri y’Ubuzima ishingiye ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata, yashyizeho amabwiriza mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Abaturage182 batangiye kwimurwa mu Mudugudu wa Kangondo ya mbere mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, kubera ko amazu yabo ari mu manegeka ashobora gutwarwa n’imyuzure iterwa n’imvura nyinshi iri kugwa.
Minisiteri ya Siporo imaze gutangaza ko kubera icyorezo cya Coronavirus, amarushanwa yose akinirwa mu Rwanda ahagaritswe kugeza igihe kizatangazwa
‘Coalition Umwana ku Isonga’ na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, baravuga ko batewe impungenge n’umubare munini w’abana udafite ibiribwa n’ibyo kwambara bihagije, ndetse ko abenshi ngo batanditswe mu irangamimerere.
Mu mukino w’umunsui wa 24 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports inganyije na Gicumbi igitego 1-1
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, yatanze ubutumwa bwerekeranye n’icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19 kirimo kuvugwa hirya no hino ku isi, kikaba cyamaze no kugaragara mu Rwanda.
Umunsi wa 20 wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda wakinwe ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020 muri Kigali Arena. Ikipe ya Patriots BBC yatsinze Espoir BBC amanota 82 kuri 67, REG BBC itsinda IPRC Kigali amanota 71 kuri 52.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Werurwe 2020 riravuga ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus cyiswe COVID-19.
Ihuriro ry’Abanyarwanda bize muri za Kaminuza zinyuranye zo mu Bushinwa, bafashe umwanya wo kugira ubutumwa bagenera Abashinwa mu rwego rwo kubereka ko bifatanyije na bo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ku wa gatanu tariki 13 Werurwe 2020 rwategetse ko abantu batandatu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Karongi rwafashe uwitwa Nyiramfatahose Pelagie w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu Murenge wa Bwishyura ucyekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.
Umuyobozi w’Ikipe ya Musanze, Tuyishime Placide, yitegura guhura n’ikipe ya Gasogi kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, yatangaje ko abakinnyi be bashyiriweho agahimbazamusyi katigeze gatangwa mu Rwanda.
Umuhanzi Cyusa Ibrahim n’itsinda rye Gakondo baturukanye mu Rwanda bagiye mu bitaramo mu Bubiligi, bagize amahirwe yo gukora kimwe mu bitaramo bibiri bagombaga gukorera mu Bubiligi.
Kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira isi, amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda yamaze kumenyesha ko atakitabiriye imikino mpuzamahanga iteganyijwe mu minsi ya vuba
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika rimaze gusubika imikino yo guhatanira itike ya CAN 2021 kubera icyorezo cya Coronavirus
Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko Virusi ya Corona yahawe izina rya COVID-19 ari icyorezo cyugarije isi, asaba ibihugu n’abanyabwenge kwihuriza hamwe bakayirwanya. Iyi ndwara ikomeje kuyogoza isi yibasiye n’imikino aho bamwe mu bakinnyi n’abatoza (…)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abagabo 40 bakekwaho gusambanya abana b’abangavu bakabatera inda, mu mirenge yose igize Akarere ka Rusizi.
Ibitaramo bitanu umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yagombaga gukorera i Burayi yari yarise Europe Tour byahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19 gikomeje guhangayikisha isi.
Kitoko Bibarwa umunyamuziki usigaye aba mu Bwongereza, yatangaje ko noneho ari mu rukundo kandi ko bitarenze uyu mwaka wa 2020 azaba yashyingiranywe n’umukunzi we.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko uburyo bushya bwo gukorera uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa, buzaca burundu ruswa yakundaga kuvugwa muri icyo gikorwa.
Ikipe ya UTB VC y’abagabo yahigiye gutsinda REG VC nyuma yo kuyitwara igikombe mu irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel iyitsinze amaseti 3-2.
Iki gitekerezo cyagaragajwe mu biganiro abikorera bo mu Karere ka Huye bagize, byari bigamije kurebera hamwe amahirwe ari mu Karere ka Huye abikorera bashobora kugenderaho bagatera imbere.
Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko usubitse inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu yari iteganyijwe mu minsi iri imbere, ndetse n’ibindi bikorwa byose by’uwo muryango byagombaga guhuriramo abantu benshi bikaba bihagaze.
Umunya-Esipanye Mikel Arteta utoza Arsenal yakorewe ibizamini, bigaragaza ko yanduye icyorezo cya Coronavirus, ashyirwa mu kato.
Yankurije Drocella wo mu Kagari ka Mbare, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, amaze imyaka 10 atubura imigozi y’ibijumba nyuma yo kubihugurirwa, none yiteje imbere bikaba binamutungiye umuryango.
Umwana w’umuhungu witwa Ridge Scolley, ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri Leta ya Minnesota, yatanze ingingo ze z’umubiri kugira ngo zizahabwe abantu barwaye bazikeneye.
COVID-19 (Coronavirus Disease) ni indwara ahanini yibasira imyanya y’ubuhumekero iterwa na virusi izwi nka SARS-CoV-2 (Severe acute respiratory syndrome coronavirus 2).
Kompanyi y’indege y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere (Rwandair), yatangaje ko kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi, yabaye ihagaritse ingendo zayo zerekeza i Moumbai mu Buhinde, kugeza tariki ya 30 Mata 2020.
Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona, irerekeza i Rusizi gukina na ESPOIR idafite abakinnyi babiri bo hagati bahagaritswe kubera amakarita
Ikipe ya Mukura VS yamaze kwandikira Ferwafa inenga imisifurire ku mukino wayihuje n’ikipe ya AS Kigali ku wa Gatatu w’iki Cyumweru
Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2020, Umuryango w’Abibumbye wambitse abapolisi b’u Rwanda 186 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Iyi midali bayambitswe mu rwego rwo kubashimira akazi keza bakora muri kiriya gihugu kandi bakagakorana umurava n’ubunyamwuga.
Mu gihugu cya Kenya hari abagore bari muri gereza yo mu gace ka Malindi mu Ntara ya Kalifi basaba Leta kubemerera bakajya bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo mu gihe babasuye.
Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza agenewe ingaga n’amashyirahamwe ya Siporo ajyanye no kwirinda no gukumira icyorezo cy’indwara ya Coronavirus mu bikorwa bya Siporo. Ayo mabwiriza akubiye mu nyandiko Kigali Today ikesha Minisiteri ya Siporo.
Harabura iminsi irindwi ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda isozwe, aho APR FC na Rayon Sports zikomeje guhanganira igikombe, mu gihe amakipe adashaka kumanuka nayo akomeje kurwana inkundura
Amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) arasaba abantu batarwaye kwambara agapfukamunwa (mask) mu gihe barimo kwita ku bantu bakekwaho kwandura Coronavirus (COVID-19).
Mu kwezi k’Ukwakira 2018, Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), yabonye umuyobozi wasimburaga umugabo wamenyekanye cyane, ari we Nkusi Juvenal, wayoboye iyo Komisiyo imyaka irenga umunani.
Shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda irakomeza mu mpera z’iki cyumweru. Ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020, hategerejwe imikino ibiri ikomeye.
Abagabo batatu bo mu Karere ka Huye bihangiye umurimo wo gukora amakaro, amapave, verini n’amatafari, bifashishije pulasitiki (plastics) zajugunywe.
Abarinzi b’igihango bo mu Karere ka Karongi bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoze uko bashoboye ngo batabare abahigwaga, bagera hafi yo gupfana na bo aho kubatanga.
Abahoze mu mitwe yitwara gisirikare mu mashyamba ya Kongo bakatiwe n’inkiko Gacaca badahari, bamazwe impungenge z’uburyo bashobora kugana ubutabera bakajurira mu gihe baba batemera ibyaha bahamijwe.