U Burundi ntibwitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari

Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yari itegerejwe hakoreshejwe ikoranabuhanga yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020. Ni inama yitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, Perezida wa Angola João Lourenço, iyoborwa na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Perezida wa RDC Félix-Antoine Tshisekedi ni we watumiye bagenzi be muri iyo nama
Perezida wa RDC Félix-Antoine Tshisekedi ni we watumiye bagenzi be muri iyo nama

Iyi nama yari yatumiwemo na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ariko ntiyayitabiriye. Ni mu gihe n’inama yasubitswe mu minsi ishize yagombaga guhuriza aba bakuru b’ibihugu mu mujyi wa Goma, igihugu cy’u Burundi cyari cyatangaje ko kitazahagararirwa.

Inama yagombaga kuganira ku mutekano mu Karere, Politiki mu Karere, ubuzima n’ubuhahirane.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wayitabiriye, yabwiye abandi bakuru b’ibihugu mu Karere ko n’ubwo byabaye ngombwa ko bahura hifashishijwe ikoranabuhanga, byari ngombwa guhura, avuga ko u Rwanda rwishimiye kuyitabira no kuyigiramo uruhare.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Yagize ati «Ububanyi mu kurwanya ibihungabanya umutekano mu karere ni cyo dushyize imbere kugira ngo dukomeze ubuhahirane n’ishoramari ryambukiranya imipaka.
Umutekano ni ingenzi mu kuzamura ubuhahirane n’ishoramari, kandi ibi ni inyungu y’ibihugu byacu mu Karere. »

Perezida Kagame avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyatwaye ubuzima n’ubukungu ariko kitakuyeho gukorera hamwe kw’abakuru b’ibihugu mu gukuraho ingaruka zacyo.

Ati « Dushobora kugabanya ibyangijwe n’iki cyorezo, tukubaka ubushobozi buzahangana n’ibindi byorezo byazaza. »

Inama ihuje abayobozi b’ibihugu mu Karere nyuma y’uko mu kwezi kwa Nzeri 2020 inama yagombaga guhuza aba bayobozi mu mujyi wa Goma itabaye kubera impamvu zitandukanye hagafatwa umwanzuro ko yaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni

Igihugu cy’u Burundi cyari cyatangaje ko kitazitabira inama mu mujyi wa Goma byari bitezwe ko kizitabira iyi nama hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse tariki ya 5 Ukwakira Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Marie Tumba Nzenza, yari yagiye kureba Perezida w’u Burundi amushyikiriza ubutumwa bwa Perezida wa RDC harimo gushakira inyungu ibihugu byombi.

Nubwo u Burundi butitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu byo mu Karere, mu gihe iyi nama yari iteranye, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we yari ayoboye inama y’abaminisitiri muri icyo gihugu.

Perezida wa Angola João Lourenço na we yitabiriye iyi nama
Perezida wa Angola João Lourenço na we yitabiriye iyi nama

Kuva yajya ku butegetsi muri Mutarama 2019, Perezida Tshisekedi yagaragaje ko Politiki ye mu byo izibandaho harimo no kuzahura umubano w’ibihugu byo mu Karere, kugarura amahoro mu Karere no gutsinsura imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko mu Burasirazuba bwa DRC, agace gakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro kakunze kurangwa n’intambara z’urudaca kubera imitwe yitwaje intwaro.

Perezida Tshisekedi afatanyije na Perezida wa Angola bamaze igihe barashyize imbaraga mu gushakira umuti ibibazo biri hagati y’ u Rwanda na Uganda ndetse no mu Karere muri rusange.

Abakuru b'Ibihugu bya Uganda, Angola, u Rwanda na RD Congo mu nama yabahuje mu bihe bishize
Abakuru b’Ibihugu bya Uganda, Angola, u Rwanda na RD Congo mu nama yabahuje mu bihe bishize
Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi ntiyitabiriye ubutumire ahubwo we yari ayoboye inama y'abaminisitiri
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ntiyitabiriye ubutumire ahubwo we yari ayoboye inama y’abaminisitiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka