Amashuri azafungura mu kwezi gutaha: Ibikorwa byo kubaka ibyumba bishya by’amashuri bigeze he?

Mu myiteguro y’itangira ry’amashuri harimo kubaka ibyumba bishya by’amashuri, kugira ngo bigabanye ubucucike mu mashuri ndetse no kubaka ibigo bishya hagamijwe gufasha abana bakoraga ingendo ndende kugira ngo bagere ku mashuri.

Hamwe na hamwe ibyumba by'amashuri bigeze igihe cyo gusakarwa. Hari icyizere ko amashuri azafungura byuzuye
Hamwe na hamwe ibyumba by’amashuri bigeze igihe cyo gusakarwa. Hari icyizere ko amashuri azafungura byuzuye

Nubwo hasigaye igihe gito ngo igihe cyo gufungura amashuri kigere, ibikorwa byo kubaka amashuri ntibirarangira hirya no hino mu gihugu.

Nko mu Karere ka Bugesera, ibikorwa byo kubaka ibyumba bishya by’amashuri biragenda bigana ku musozo kuko ngo ibyinshi bisigaje gusakarwa.

Gashumba Jacques ushinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera, avuga ko amashuri yubakwa ari mu byiciro bibiri, harimo icyiciro cya mbere kigizwe n’amashuri yubakwa ku nkunga ba Banki y’Isi ndetse n’icyiciro cya kabiri kigizwe n’amashuri yubakwa ku mafaranga ya Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi.

Gusa muri rusange ngo ayo yubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi asa n’ayarangiye, mu gihe ayubakwa ku mafaranga ya Leta y’u Rwanda yo ngo yagiye adindira bitewe ahanini n’imbogamizi zo kubura ibikoresho, ariko ubu ngo amenshi muri yo ageze mu isakara.

Gashumba yagize ati “Ubundi twavuga ko imirimo yo kubaka ibyo byumba igana k’umusozo, kuko ubu hasigaye gusakara, kuko dutegereje ibikoresho bijyana no gusakara, kandi gusakara ntibifata igihe kinini, ubu bibonetse bizahita byihuta ku buryo amashuri yazafungura mu kwa 11 byararangiye”.

Ati “Ibyo bikoresho bibura ni byo dutegereje kuko ibyumba byinshi muri ibyo byubakwa bigeze ku rwego rwo gusakarwa kandi n’amabati arahari, ntituzi igihe bizabonekera ariko nibiboneka n’imirimo yo kubaka izahita yihuta”.

Kuri icyo kibazo cy’ibura ry’ibikoresho cyagiye kidindiza imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri hamwe na hamwe, Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, avuga ko ubu icyo kibazo kirimo gukemuka kuko imbaho zari zabanje kubura ubu zabonetse, ndetse n’utwuma tumeze nk’imisumari bakoresha basakara bita ‘koroshi’ ubu ngo twabonetse.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio ku wa Kabiri tariki ya 06 Ukwakira 2020, Minisitiri Uwamariya yavuze ko ikibazo cyabanje kubaho kigatuma utwo twuma dufata amabati dutinda kuboneka ndetse bikanadindiza isakara hamwe na hamwe, ari uko nta twari duhari mu gihugu bisaba ko dutumizwa mu Bushinwa, ariko ubu ngo twaraje.

Ikindi Minisitiri Uwamariya yasobanuye ni uko ibyumba by’amashuri 2,700 byubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi hirya no hino mu gihugu, ubu bisa n’ibyuzuye, kuko byo byanatangiye kubakwa mbere y’icyorezo cya Coronavirus.

Hari kandi amashuri mashya 608 yubakwa mu rwego rwo korohereza abanyeshuri bakoraga ingendo ndende bajya ku mashuri ndetse akazanafasha mu kugabanya ubucucike mu mashuri asanzwe akora.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko muri rusange ibikorwa byo kubaka amashuri hirya no hino mu gihugu bigeze kuri 81%, kuko amenshi ageze mu gihe cyo gusakara, ku buryo ngo bizeye ko amashuri azatangira ibyumba by’amashuri byubakwa byose byaruzuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyamara uko nge mbyumva Aho kugirango abana bazarindire ko Ayo mashuri yuzura batangira Kare hanyuma bakazayajyamo nyuma yuzuye.

Ishimwe Aimable yanditse ku itariki ya: 10-10-2020  →  Musubize

Nyamara uko nge mbyumva Aho kugi

Ishimwe Aimable yanditse ku itariki ya: 10-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka