Aborozi barifuza kunganirwa mu kubona imbuto y’ubwatsi bw’amatungo kuko ngo irahenze

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare barifuza nkunganire mu bwatsi bw’amatungo kuko ngo imbuto yabwo ihenze itakwigonderwa na buri wese.

Umushinga wa RDDP ugamije guteza imbere ubworozi wafashije aborozi kubona imashini zisya ubwatsi bw'amatungo
Umushinga wa RDDP ugamije guteza imbere ubworozi wafashije aborozi kubona imashini zisya ubwatsi bw’amatungo

Babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukwakira 2020, ubwo mu Karere ka Nyagatare hatangizwaga igihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi bw’amatungo 2020-2021A.

Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Gasinga mu Murenge wa Rwempasha mu rwuri rwa Rwibasira Francis.

Rwibasira Francis avuga ko umwaka ushize aribwo yateye ubwatsi ku nshuro ya mbere kandi bwamugobotse muri iki gihe cy’impeshyi.

Ati “Mbere nagiye kubuhinga ari uko izuba riza inka zikagandara izindi zigapfa kubera kubura ibyo zirya nk’uko ubona ubwatsi bwose bwumye. Ariko ubu nta kibazo nagize ari na yo mpamvu niyemeje kongera ubuso.”

Muzehe Gatsinzi Fidele avuga ko hashize imyaka 3 atangiye gahunda yo guhinga ubwatsi bw’amatungo.

Avuga ko mbere atarabuhinga inka ze zagandaraga ndetse n’umukamo ukabura burundu. Ariko ubu ngo inka ze nta kibazo zifite ndetse n’umukamo ngo ntiwahungabanye.

Agira ati “Iyi mpeshyi nta kibazo nagize kubera ubwatsi nateye, mbere ku zuba iyo nakamaga amata menshi nabonaga litiro 30 ku munsi ariko ubu ndakama litiro 70 urumva ko ntakibazo nagize kubera ubwatsi nahinze.”

Gatsinzi Fidele avuga ko gutera ubwatsi bw’amatungo ari byiza gusa ariko akavuga ko bihenze.

Atangira kubuhinga ngo ikilo kimwe cya Cloris Gayanna yakiguraga amafaranga ibihumbi 12 kandi aya mafaranga akaba atabonwa n’umworozi uwo ari we wese.

Yifuza ko Leta yashyiraho nkunganire ku bwatsi kugira ngo kubutera byitabirwe na benshi.

Ati “Jye mbugura naguze ibiro 25 ni byo nateye muri hegitari imwe y’ubutaka kandi ikilo nakiguraga amafaranga ibihumbi 12. Ayo mafaranga ni menshi umworozi wese ntiyayabona, twifuzaga ko Leta yashyiramo nkunganire nk’iba ku mbuto zisanzwe mu buhinzi kuko benshi bakwihatira kubutera kandi byagira n’umumaro munini.”

Gutera ubwatsi bw'amatungo bituma adasonza mu gihe cy'impeshyi ndetse n'umukamo ntuhungabane
Gutera ubwatsi bw’amatungo bituma adasonza mu gihe cy’impeshyi ndetse n’umukamo ntuhungabane

Uretse kuba ubwatsi buhenze ngo no kububona ntibyorohera buri wese. Musemakweri Dominiko avuga ko bibaye byiza aborozi babwegerezwa ku midugudu iwabo bityo bakabubona hafi.

Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Nyagatare, Kagwa Evalde, avuga ko kubona imbuto bitagoranye cyane kuko iboneka ku borozi babuhinze mbere ndetse no mu bafashamyumvire mu bworozi kuko baba bazi aho iboneka hafi.

Naho kuba imbuto ihenze, Kagwa Evalde avuga ko hari byinshi Leta imaze gukora kuko nk’ubwaguraga ibihumbi 12 ku kilo, ubu bugeze ku mafaranga ibihumbi 5 gusa.

Agira ati “Uko bimeze uku Leta iba yakoze byinshi cyane kuko nk’ubu ubwatsi aborozi bakunze cyane bita umukenke (Cloris Guyanna) bwavuye ku mafaranga ibihumbi 12 ubu bugeze kuri 5000frs gusa, n’ibindi bizakomeza kugabanuka kuko na RDDP hari icyo ifasha aborozi kugira ngo ubworozi bwabo budahungabana.”

Asaba aborozi guhindura imyumvire bakabutera ku bwinshi kugira ngo bubagoboke mu gihe cy’impeshyi aho gutekereza ko bazagishisha amatungo yabo bakazagaruka ari uko imvura iguye.

RAB Sitasiyo ya Nyagatare ivuga ko hari ubwoko bw’imbuto z’ubwatsi zirenga 30 kandi zihanganira izuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka