USA: Umupolisi wishe George Floyd yarekuwe atanze ingwate

Ku ngwate ingana na miliyoni y’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 970 z’amafaranga y’u Rwanda, Derek Chauvin azajya aburana adafunze.

Chauvin yishe Floyd amutsikamije ivi ku ijosi
Chauvin yishe Floyd amutsikamije ivi ku ijosi

Uyu yahoze ari umupolisi muri Amerika, akaba ashinjwa kwica umwirabura George Floyd w’imyaka 46, amutsikamije ivi ku ijosi kugera ashizemo umwuka.

Guhera uwo munsi, ibihumbi by’abaturage byahise byitabira imyigaragambyo yo kwamagara ihohoterwa rikorerwa abirabura mu cyiswe ‘Black Live Matters’, bivuze ngo ubuzima bw’abirabura bufite agaciro.

Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko Chauvin yasohotse muri gereza kuwa gatatu tariki 7 Ukwakira 2020.

Nubwo yarekuwe ariko, ngo nta burenganzira afite bwo kugira aho ahurira cyangwa ngo avugane n’abo mu muryango wa Floyd. Agomba kandi gutanga imbunda ze zose, kandi ntiyemerewe gukora akazi karebana n’umutekano mu gihe akiburanishwa.

Ben Crump, umunyamategeko uburanira umuryango wa George Floyd, yavuze ko kurekurwa kwa Chauvin ari nk’agashinyaguro, cyane ko bakiri kure ku bijyanye no kubona ubutabera kuri Floyd. Biteganijwe ko abaregwa kwica Floyd bazaburanishwa mu kwezi kwa Werurwe 2021.

Inkuru zijyanye na: George Floyd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye amakuru acukumbuye mutugezaho.

Twizeyimana jaendamascene yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka