Menya ingamba z’ubwirinzi zigomba gukurikizwa mu gihe amashuri azaba afunguye

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje amabwiriza y’ubwirinzi agomba gukurikizwa mu gihe amashuri azaba atangiye, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Gupima umuriro abanyeshuri n'abakozi b'amashuri ni imwe mu ngamba zigomba kubahirizwa
Gupima umuriro abanyeshuri n’abakozi b’amashuri ni imwe mu ngamba zigomba kubahirizwa

Muri ayo mabwiriza harimo ko buri kigo cy’ishuri kigomba gushyiraho itsinda rishinzwe gukurikirana Covid-19 (Covid-19 Task Force).

Iryo tsinda rigomba kuba rigizwe n’abarimu, ababyeyi, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cyegereye ishuri ndetse n’umwe mu bayobozi nibura ku rwego rw’umurenge. Umuyobozi w’iri tsinda azaba ari umuyobozi w’ishuri.

Iryo tsinda rizaba rishinzwe gusuzuma niba ingamba zo gukumira zashyizweho zihari ku ishuri, gutegura uko ibibura byashyirwaho, gutanga buri munsi raporo y’abantu baketsweho ibimenyetso ku kigo cy’ubuvuzi cyegereye ishuri, kugira ngo bakurikiranwe, gutanga raporo ya buri munsi ku baketsweho ondwara z’ibicurane n’ibindi.

Ikindi kandi, abakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima biri hafi bazahugura abakozi b’amashuri ku ngamba z’isuku n’isukura, mu rwego rwo kuzishyira mu bikorwa.

Mu rwego rwo gutwara abanyeshuri basubira ku mashuri, MINEDUC ivuga ko hagomba gushyirwa imbaraga mu guhana intera mu modoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, nk’uko byemejwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).

Ku bigo by’amashuri, ibyumba by’amashuri bigomba gutegurwa ku buryo hasigara intera ya metero imwe hagati y’umunyeshuri n’undi. Urugero nko mu ishuri rya metero 6.45 kuri 7.9, rigomba kwakira abanyeshuri batarenga 23, ku ntebe hakicara umwe umwe.

Amashuri agomba kugena aho abantu binjirira n’aho basohokera, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda nko gupima umuriro, gusuzuma ko abantu bambaye udupfukamunwa neza, guhana intera n’ibindi, kandi hakirindwa akajagari mu kugendagenda mu kigo.

Amashuri agomba kugira utwuma dupima umuriro (nibura 2 kuri buri kigo, aho bishoboka hagakoreshwa kamwe ku banyeshuri 100), ndetse no kugira umuti usukura intoki (Hand Sanitizer) nibura ufite igipimo cya alukolo ya 60%, cyangwa se hakaba kandagira ukarabe n’isabune, kandi igahora irimo amazi yo gukaraba.

Ishuri rigomba kuba rifite icyumba cyagenewe gushyiramo abaketsweho ibimenyetso, bibiri ku mashuri acumbikira abanyeshuri kimwe cyagenewe abakobwa n’icyagenewe abakobwa, kigagira ibikoresho by’ibanze birimo uturindantoki (gloves), amataburiya, ndetse n’udupfukamunwa.

Amashuri ategetswe ibi bikurikira:

Abana kuva ku myaka ibiri bagomba kujya bambara udupfukamunwa
Abana kuva ku myaka ibiri bagomba kujya bambara udupfukamunwa

Buri mwana urengeje imyaka ibiri n’abakozi b’ishuri bagomba kwambara agapfukamunwa igihe cyose kandi neza.

Buri munyeshuri n’abakozi b’ishuri bagomba kwandikwa mbere yo kwinjira mu kigo (gupimwa umuriro hakoreshejwe akuma gapima umuntu adakoze ku wundi). Buri muntu ufite umuriro ugeze cyangwa urenga dogere serisiyusi 37.5 (37.5 °C) ntibazajya bemererwa kujya mu ishuri, ahubwo bazajya bajyanwa mu cyumba (isolation room), hanyuma bakurikiranwe.

Buri munyeshuri agomba kugumana n’abo bigana, byaba byiza bakaguma mu ishuri rimwe. Abarimu nib o gusa bemerewe guhinduranya amashuri.

Gukaraba intoki bigomba kujya bikorwa kenshi gashoboka ku mashuri
Gukaraba intoki bigomba kujya bikorwa kenshi gashoboka ku mashuri

Nta mahuriro cyangwa sports yemewe ku ishuri. Guhana intera bigomba gukomeza kugenzurwa n’abarimu, abakozi b’amashuri, ndetse n’abahagarariye abanyeshuri.

Gukaraba intoki bigomba gukorwa igihe cyose, amadirishya agomba kuba afunguye mu rwego rwo kubona umuyaga, kandi hagasukurwa kenshi ibikoresho byo ku mashuri bikunze gukorwaho. Ikindi ni uko gutizanya ibikoresho ku ishuri na byo bibujijwe, byaba binatijwe bikabanza gusukurwa n’imiti yabigenewe.

Igihe habonetse umurwayi mu ishuri

MINEDUC ivuga ko ku mashuri yigisha abanyeshuri bataha (abanza, ayisumbuye na kaminuza), mu gihe byemejwe ko habonetse umuntu wanduye muri iryo shuri rizajya riba rifunzwe by’agateganyo.

Ishuri yabonetsemo ryose ndetse n’abandi bakekwa guhura na we bazajya bapimwa, hanyuma riterwemo imiti, nyuma ikigo cyongere gufungura nyuma y’isuzuma rizajya ribanza gukorwa n’inzego z’ubuzima ziyobowe n’ubuyobozi bw’ibitaro by’akarere.

Ku bigo byigisha abanyeshuri bacumbika (amashuri yisumbuye na kaminuza), mu gihe hagaragaye umuntu wanduye, hazajya hasuzumwa ishuri yigamo ryose ndetse n’abandi bakekwa guhura na we.

Abanduye bose bazajya bashyirwa mu byumba byabugenewe (isolation rooms), aho ku ishuri, hanyuma amasomo akomeze ku bo byagaragaye ko batanduye, abatagaragaza ibimenyetso no ku badakekwaho guhura n’uwanduye.

Gusura ku bantu baturutse hanze y’ikigo birabujijwe mu mashuri makuru na kaminuza. Abanyeshuri na bo ntibemerewe kuva mu kigo (muri kaminuza), kandi abanyeshuri bose n’abakozi b’amashuri bategetswe gukurikiza aya mabwiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

amashuri yaratinze kbs dukeneye kwiga kandi izo ngamba zose ningombwa ko zikurikizwa kandi buriwese yumveko covid igihari ntaho yagiye

nzayis pro yanditse ku itariki ya: 10-10-2020  →  Musubize

Abayobozi bamashuri icyiza nuko bakumvisha abanyeshuriko gusubira kwiga bitakuyeho covid ahubwo babonereho umwanya mwiza WO gushyira mubikorwa amabwiriza duhabwa.buri wese Abe ijisho RYA mugenziwe

John byiringiro yanditse ku itariki ya: 8-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka