Abibasiwe n’imyuzure muri Afurika y’Iburasirazuba bikubye inshuro esheshatu

Umubare w’abibasiwe n’imyuzure muri ibi bihe by’imvura mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba warazamutse ku gipimo kidasanzwe, aho wiyongereyeho inshuro esheshatu ugeraranyije n’imyuzure yagiye ibaho mu myaka itanu ishize, nk’uko raporo y’Umuryango w’Abibumbye ibigaragaza.

Iyo raporo ivuga ko muri uyu mwaka wa 2020, abantu barenga miliyoni esheshatu bamaze kwibasirwa n’imyuzure naho miliyoni 1.5 muri bo bakuwe mu byabo kubera imyuzure.

Ibice bitandukanye by’aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ngo birimo imvura nyinshi itarigeze igaragara mbere muri iki kinyejana.

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe gukumira ibiza bivuga ko amakuru byakusanyije yerekana ishusho iteye impungenge kuri iyi myuzure.

Muri 2016 abantu barenga miliyoni bahuye n’imyuzure yafatwaga nk’ikomeye kuko inzu zabo n’ibikorwa by’ubucuruzi byabo byangiritse cyane, bisaba benshi gushaka aho guhungira. Muri 2019, iyo mibare yarazamutse cyane aho abagezweho n’ingaruka z’imyuzure bageze kuri miliyoni enye.

Hari impungenge z’uko imvura yo mu kwezi k’Ugushyingo izaba nyinshi cyane kandi ikagera henshi mu bihugu bya Afurika, bikarushaho kongera umubare w’abavanywe mu byabo n’imyuzure muri aya mezi ashize aho abenshi badafite aho kwikinga.

Bimwe mu bice byibasiwe cyane birimo Intara hafi ya zose zo muri Sudani zahuye n’umwuzure udasanzwe kuva muri Nyakanga, kimwe no mu bice bya Etiyopiya na Sudani y’Amajyepfo.

Ukwiyongera k’ubushyuhe bw’Inyanja y’Abahinde buri mu bituma imvura yiyongera nk’uko abahanga babigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka