Muri iki gihe Abanyarwanda bahangayikishijwe n’indwara ya coronavirus, mu Karere ka Huye hari ingo zirenga 1100 zinahangayikishijwe no kuba mu nzu zishaje, ziva, nta bushobozi bwo kuzisana.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo Abanyarwanda batishoboye bafashwa kandi ko igisigaye gusa ari ukubyihutisha, muri iki gihe Igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo itanu na bane (54).
Umugabo witwa George Falcone ukomoka muri muri Leta ya New Jersey muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yakororeye ku bushake ku mukozi w’iduka (supermarket), nyuma amubwira ko afite coronavirus.
Umugore w’imyaka 27 y’amavuko wo muri Afurika y’Epfo witwa Elizabeth Holloway wari warashyizwe mu kato k’iminsi 14 muri Kenya, birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu cyumba aho yari yaracumbikiwe.
Polisi y’u Rwanda yashimye Kwitonda David, umururizi mu isantere ya Byangabo iherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, washyizeho uburyo bwo kwirinda Coronavirus, akanayirinda abakiriya be.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa 27 Werurwe 2020 rwataye muri yombi abaturage bakubise umukuru w’umudugudu, ushinzwe umutekano na DASSO mu mudugudu wa Gipfura, akagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yemeje ko umwe mu bakozi bakorana mu biro, yasanganywe icyorezo cya Coronavirus.
Icyorezo cya Coronavirus cyatumye ingendo zitari ngombwa zihagarikwa cyaratunguranye, ku buryo gufata ingamba ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi utabikwa igihe kirekire bitarabonerwa umurongo.
Abanyarwanda 342 babaga muri Uganda, birukanywe n’icyo gihugu aho gikomeje kubashinja ko ari bo nyirabayazana wa Coronavirus muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, abaganga bamufashe ibizamini, bigaragaza ko yagezweho n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhangayikisha isi.
Ubushakashatsi buheruka, bugaragaza ko icyorezo cya Covid-19 kimara hagati y’amasaha atatu n’atanu haba ku meza, ku rubaho, kuri pulasitiki (plastic) n’ahandi umuntu wanduye ashobora kuba yakororeye cyangwa yafashe.
Rutahizamu wa Mukura VS, Iradukunda Bertrand, ni umwe mu bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona aho afite 12 mu mikino 24 ya shampiyona. Ubusanzwe Bertrand ni umukinnyi ukina aca ku ruhande abo bita ba mababa (wingers).
Ahamenyerewe nko kwa Nyirangarama mu Karere ka Rulindo ku muhanda Kigali-Rubavu, hasanzwe hakira abantu benshi kubera imodoka zitwara abagenzi n’iz’abigenga zakundaga kuhahagarara bagahaha bakica isari, n’ubu n’ubwo ari mu bihe bigoye uhageze arakirwa.
Icyiciro cya mbere cy’abantu bagaragaweho indwara ya COVID-19 bazasezererwa mu bitaro mu cyumweru gitaha, ibintu bishobora gutanga icyizere mu ruganba rwo guhangana n’iki cyorezo ubu kimaze gufata abantu 50 mu Rwanda.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi babiri mu bakekwaho gukubita uwitwa Niyonzima Salomon w’imyaka 27 y’amavuko, bikekwa ko yari yibye igitoki.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo itanu (50).
Mu Ntara y’Amajyaruguru, abaturage bagera kuri 200 bamaze guhanirwa kurenga ku mabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio hamwe na Anne Marie Niwemwiza, yakomoje ku myitwarire ikwiriye kuranga abanyamakuru muri iki gihe mu Rwanda havugwa icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Dr. Monique Nsanzabaganwa, arasobanura amabwiriza Banki Nkuru y’Igihugu iherutse gushyiraho, harimo n’ibyerekeranye no guhererekanya amafaranga, mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19. Ni mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio hamwe na Anne Marie Niwemwiza.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru iratangaza ko kurenga ku mabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi bw’igihugu mu gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, bifatwa nko kwigomeka ku buyobozi; iki kikaba ari n’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Nyuma y’aho shampiyona ihagaze igeze ku munsi wa 24, aba ni bo bakinnyi beza twagutoranyirije kugeza aho yasubikiwe
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze buratangaza ko kuva muri iki cyumweru bwabaye bufashe icyemezo cyo guhagarika gucururiza ibirayi mu isoko rya Kinigi, ababikeneye basabwa kubigurira ku makusanyirizo ari mu tugari n’imidugudu.
Mu gihe bamaze kubona ko umubare w’abanduye icyorezo cya Coronavirus ugenda uzamuka, abayobozi bo muriUganda bahisemo gushyiraho amabwiriza yo kugabanya ingendo.
Leta ya Kenya yafashe umwanzuro wo guca icuruzwa ry’imyenda itumizwa mu mahanga yarambawe izwi ku izina rya ‘mitumba’ aho muri Kenya, cyangwa se ‘caguwa’.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian aributsa abaturage ko abazarenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus bagiye kujya bahanwa.
Kuva tariki 14 Werurwe Abanyarwanda bakorera mu biro basabwe gukorera mu ngo zabo, mu kwirinda gukomeza guhura n’abantu benshi bakaba bakwandura icyorezo cya COVID-19.
Mu Murenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi mu Kagari ka Kagabiro, Umudugudu wa Mweya, ubwo ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano bari mu bikorwa byo kugenzura uko abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 basanze uwitwa Ncogoza Felicien ufite imyaka 30 y’amavuko arimo gucuruza inzoga, yabaze (…)
Guhera ku cyumweru tariki 22 Werurwe 2020, ikusanyirizo ry’amata rya Rusatira (MCC Rusatira) ntiryongeye gukusanya amata, haba ku cyicaro no ku mashami yaryo i Rusatira, i Mbazi no mu Gahenerezo.
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo hirindwa icyorezo cya COVID-19, abahanzi nyarwanda ni bamwe mu batorohewe no kuguma mu mazu yabo, ndetse bamwe bavuga ko iminsi yivanze ku buryo batakimenya n’amatariki.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuwa gatatu tariki 25 Werurwe 2020, yagiranye ikiganiro kuri telephone na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr. Abey Ahmed ndetse n’uwa Canada, Justin Trudeau, baganira ku cyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira isi, n’imbaraga ziri gukoreshwa mu rwego rwo guhangana na cyo.
Umukozi w’Urwego rwunganira akarere mu by’umutekano (DASSO) wo mu Karere ka Musanze, Maniriho Martin, yakomerekejwe n’abaturage ubwo yabasangaga mu gasantere akabasaba gusubira mu ngo zabo, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Leta hagamijwe kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko nta muntu wemerewe gusohoka mu rugo yitwaje ko arimo gukora siporo. Abashaka gukora siporo baragirwa inama yo kuyikorera mu rugo badasohotse hanze.
Ikibazo cya bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Musanze cyo kubura amazi mu ngo zabo, bitewe n’ikorwa ry’imihanda cyatangiye kuvugutirwa umuti, aho ibikorwa byo kugarura amazi muri utwo duce byatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 25 Werurwe 2020.
Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bamaze gukusanya arenga Miliyoni enye yo gufasha ikipe, kubera ihagarara ry’amarushanwa ryatewe na Coronavirus
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko kwishyura amazi ku bafatabuguzi ba WASAC bongereyeho ikiguzi cya serivisi ku bakoresha Mobile Money (MOMO), ku muyoboro w’itumanaho wa MTN Rwanda bitanyuranyije n’amabwiriza mashya ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).
Bitewe n’imbogamizi abasora bagaragaje ko bahura na zo mu kuzuza inshingano zabo zo gusora kubera iki cyorezo cya COVID-19, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority), kiramenyesha abasora bose ibi bikurikira:
Abaturage b’umudugudu wa Kabare akagari ka Kabare umurenge wa Rwempasha batewe impungenge n’abaturuka i Kigali baje gushyingura kuko batizeye ko batagendana Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa gatatu tariki 25 hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus.
Urugaga rw’amadini n’amatorero mu kubungabunga ubuzima (RICH) rurasaba abayoboke b’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda, yo kwirinda ko icyorezo cya COVID-19 gikwirakwira.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashyizeho umubare ntarengwa w’amafaranga abanyamuryango ba SACCO bemerewe kubikuza mu cyumweru, muri iki gihe igihugu kiri mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus.
Kuva kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 21 Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza mashya agamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Muri yo, harimo ko abantu bagomba kuguma mu ngo, bakirinda gukora ingendo zitari ngombwa, harimo ko amasoko n’amaduka bifunze, uretse gusa ibicuruza (…)
Banki nkuru y’Igihugu (BNR) ivuga ko banki zose zizakomeza gukora muri ibi bihe u Rwanda n’isi byugarijwe na COVID-19, gusa ngo hari amwe mu mashami yo mu Mujyi wa Kigali azafungwa by’agateganyo hirindwa urujya n’uruza rukabije rw’abantu.
Igikomangoma (Prince) Charles w’imyaka 71 y’amavuko yakorewe ibizamini byo kwa muganga bigaragaza ko arwaye COVID-19, gusa ngo akaba ameze neza, nk’uko ibiro bye byitwa Clarence House byabitangaje.
Ikipe ya APR FC yahishuye ibanga nyamakuru ryatumye imara iminsi 24 ya shampiyona itaratsindwa umukino n’umwe, n’ubu ikaba ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona.