Ibizamini by’Icyongereza abarimu bakora ntawe bigamije kwirukana mu kazi - MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko ibizamini by’Icyongereza abarimu n’abandi bakozi b’ibigo by’amashuri barimo gukora ntawe bigamije kwirukana mu kazi, ahubwo ari ukugira ngo bagenerwe amahugurwa abongerera ubumenyi muri urwo rurimi.

Minisitiri w'Uburezi Dr uwamariya Valentine
Minisitiri w’Uburezi Dr uwamariya Valentine

Ibyo ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yari mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ cya KT Radio ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020, cyibanze ku myiteguro y’itangira ry’amashuri.

Ibyo bizamini byatangiye gukorwa ku wa Kabiri tariki ya 06 Ukwakira 2020, bitangirira mu Mujyi wa Kigali, ariko bikazakomereza mu bindi bice by’igihugu.

Minisitiri Uwamariya avuga ko icyo kizamini cyakuruye impaka aho hari abibaza ko cyaba kigamije kwirukana abo kizatsinda, ahubwo we akabahumuriza.

Agira ati “Iki kizamini cyakuruye impaka cyane, bamwe bati barashaka ko abazagitsindwa bahagarikwa mu kazi ariko si cyo kigamije. Muzi ko tugiye gutangira kwigisha mu Cyongereza kuva mu wa mbere w’amashuri abanza, ubundi wasangaga abana barangiza abanza Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda nta rurimi na rumwe bazi neza”.

Ati “Iki kizamini kirimo gukorwa ni icyo gushyira abarimu mu byiciro bityo tubahugure mu rurimi rw’Icyongereza, si ikizamini kije kugira abarimu gikura mu kazi. Ni ukugira ngo kidufashe gutegura amahugurwa ajyanye n’icyiciro umuntu arimo. Bagifate nk’isuzumabumenyi muri urwo rurimi nk’irizakorerwa abanyeshuri nibatangira kwiga”.

Asaba kandi abarimu bose kwitabira ayo mahugurwa, cyane ko bazi ko amabwiriza avuga ko bagomba kwigisha mu Cyongereza.

Ati “Buriya ikintu cyose kugira ngo ukimenye bisaba kugikunda ukagishyiramo imbaraga, abarimu bacu rero ndabasaba kubyitabira. Niba uzi ko uri mwarimu kandi amabwiriza akavuga ko ugomba kwigisha mu Cyongereza, wagombye kuba wikorera amahugurwa ubwawe hejuru y’ayo ugenerwa”.

Minisitiri Uwamariya na we yitanzeho urugero rw’uko yagowe no guhindagura indimi mu myigire ye kuko yize mu Gifaransa, ariko ngo abasha kubyikuramo neza.

Ati “Amashuri abanza yose nayize mu Kinyarwanda kandi ayisumbuye nagombaga kuyiga mu Gifaransa. Ngiye muri kaminuza, icyiciro cya mbere niga mu Gifaransa na ho mu cya kabiri niga mu Cyongereza ndetse nsabwa no kwigisha mu Cyongereza kuko nari mwarimu muri kaminuza, udakoze ibishoboka byose ngo wige ururimi mu kazi ukora buri munsi byaba ari ikibazo”.

Yongeraho ko ururimi iyo umuntu ataruzi neza, bigaragara nk’aho n’ibyo yigisha atabizi neza, ari yo mpamvu abarimu basabwa gushyiramo ingufu.

Ati “Icyongereza tugishyiremo ingufu, dutangirane na cyo mu mwaka wa mbere, n’abarimu bemere uwo musaraba bakore ibishoboka byose bihugure, cyane ko atari ugutangirira kuri zero. Umuntu abishatse mu gihe gito yaba akidudubiza, gusa iyo umuntu atabonye ikimusunika na none ntabwo ashyiramo za mbaraga koko”.

Ati “Si byiza rero ko nyuma y’amahugurwa twazakora irindi suzuma tugasanga uracyari hahandi, ururimi ni ikintu cy’ingenzi cyane. Ushobora no kuba uzi ibintu ariko utabasha kubisobanura neza, umuntu akagira ngo nta byo uzi kandi ubizi, n’abarimu bacu ni beza cyane ariko kubera za mbogamizi z’ururimi ntibabashe gusobanurira abana, twemere ko ari ikibazo bityo aya mahugurwa tuyahe agaciro”.

Avuga kandi ko impinduka buri gihe zigora, cyane cyane nko kuri abo zitangiriyeho ariko ngo ubushake ni bwo buzatuma ikibazo gikemuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Birasekeje cyane uburyo MINEDUC ikora. Bafashe umwanzuro wo kwigisha amasomo yose mukingereza Kandi nyamara integanyanyigisho yo mumyaka yo hasi yibereye mukinyarwanda.

Ubwose mineduc yamaze kwandika ibitabo bishya ? Rwanda we, urababaje.

Jeff yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Ese mu Rwanda haba ururimi rumwe gusa arirwo Icyogereza? Kuki abize Igifaransa, Ikinyarwanda, n’Igiswahili bakaba ari byo bigisha barimo bahatirwa gukora ikizamini k’Icyongereza no kuzajya guhugurwa muri urwo turimi? Kuki se batajya bahura abarimu bakurikije indimi bize kandi bigishamo aho guta igihe. Uko ni ugutesha agaciro izindi ndimi bivugwako zemewe gukoreshwa kandi ireme ntirizanwa n’Icyongereza gusa. Kubera iyo mpamvu, usanga abanyeshuri ntarurimi na rumwe bazi kuko birirwa baburagizwa mu myigire yabo. Kuki abarangije kwiga bajya gukora ibizamini 85% bagatsindwa? Ni iyo mpamvu. MINEDUC kuki inaniwe?

Alias yanditse ku itariki ya: 8-10-2020  →  Musubize

Bagateguye amahugurwa kuko ubushobozi bw’abarezi babo barabuzi, ikigo kirimo Directeur/trice n’umukozi ushinzwe amasomo hakiyongeraho ushinzwe uburezi mu murenge abo batabashije kumenya ubushobozi bw’abarezi ngo batange raporo cyaba ari ikibazo gikomeye. Gutegura ibyo bizamini bizatwara amamiliyoni kandi yagakoreshejwe mu mahugurwa ahubwo PAC yitegure akazi.

Obed yanditse ku itariki ya: 7-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka