Abarimu barasaba Leta gushyira miliyari 11Frw mu kigega ‘Umwalimu Sacco’ yasigaye ku yemejwe

Ku wa Mbere tariki 5 Ukwakira 2020, u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, abarimu bakaba baribukije ko hari miliyari 11Frw yagombaga gushyirwa mu ‘Mwalimu SACCO’ nk’uko byari byemejwe, bagasaba Leta ko yayashyiramo.

Minisitiri Dr Uwamariya ahemba umwe mu barimu b'indashyikirwa
Minisitiri Dr Uwamariya ahemba umwe mu barimu b’indashyikirwa

Kuva ikigega Umwalimu SACCO cyakwemererwa gukora muri 2008, Leta yemeye kugishyiramo miliyari 30Frw, ariko ikaba yarahise itanga miliyari 19, asigaye akaba ari yo basaba ko yatangwa nk’uko Dorothy Dukuzimana, umwarimu uhagarariye abandi abivuga.

Agira ati “Abarimu bakora ibishoboka byose kugira ngo batere imbere banategure imbere habo heza, ariko bakeneye guterwa ingabo mu bitugu. Uyu munsi amafaranga menshi umwarimu agurizwa ni miliyoni eshanu gusa z’amafaranga y’u Rwanda”.

Ati “Ni yo mpamvu dusaba Leta ko yashyira mu Mwalimu SACCO miliyari 11 zasigaye ku yemejwe, bityo inguzanyo ntarengwa ku mwarimu umwe izamuke nibura igere kuri miliyoni 10Frw. Kubona inguzanyo bijyana n’ubushobozi bwo kwishyura, ariko ikigega gikeneye kongerwamo amafaranga kugira ngo abagurizwa babe benshi”.

Ikigega Umwalimu SACCO ni imwe mu ngamba yashyizweho mu rwego rwo gufasha abarimu kwiteza imbere kuko ngo umushahara wabo ari muto, igitekerezo cyazanywe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri 2006.

Icyo kigega cyagiyeho gifite inshingano nyamukuru yo gucunga imisanzu y’abarimu, aho buri wese azigama 5% by’umushahara we wa buri kwezi, ari yo aba ingwate mu gihe umwarimu ahawe inguzanyo.

Kwizihiza umunsi wa mwarimu uyu mwaka byabaye mu buryo budasanzwe kuko byakorewe kuri Televiziyo y’u Rwanda, kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Minisiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, yagize icyo avuga ku mibereho ya mwarimu ndetse anagaruka ku cyifuzo cy’uko ariya mafaranga yasigaye yaboneka akongerwa mu Mwalimu SACCO.

Ati “Abarimu bakora akazi gakomeye kugira ngo igihugu kigire abaturage beza ndetse n’abana bagire ahazaza heza, gusa na n’ubu baracyahura n’imbogamizi. Tuzi ko kwigisha atari akazi koroshye, ariko turakora ibishoboka byose ngo amafaranga yasiganye ku yemejwe yagombaga gushyirwa mu Mwalimu SACCO azaboneke mu ngengo y’imari itaha”.

Dr Uwamariya yavuze kandi ko Leta izakomeza gushyigikira umwarimu kugira ngo agire imibereho myiza hubakwa amacumbi y’abarimu, kubaha inguzanyo no gukomeza gahunda ya Girinka Mwarimu.

Yongeraho ko nk’uko harimo kubakwa ibindi byumba by’amashuri, n’abandi barimu benshi bazahabwa akazi bivuze ko hakenerwa amafaranga menshi.

Ati “Muri uyu mwaka w’ishuri tugiye gutangira, abarimu basaga ibihumbi 28 bazahabwa akazi, bivuze ko n’amafaranga y’imishahara aziyongera. Ingengo y’imari ijya mu burezi ni nini kuruta ahandi, ariko ayo mafaranga nubwo ari menshi ajya mu bantu benshi cyane”.

Ati “Mu burezi harimo abakozi bagera kuri 65% by’abandi bakozi, bivuze ko ahandi hasigaye harimo 35% gusa. Ni yo mpamvu tugira ingengo y’imari nini ariko ijya mu barimu benshi no mu bindi bikenerwa”.

Kuri uwo munsi nk’uko bisanzwe biba, Minisiteri y’Uburezi yahembye abarimu 25 b’indashyikirwa, bakaba barahawe icyemezo cy’ishimwe, ‘tablets’, televiziyo ndetse na moto.

Umutesi na Sinamenye bahawe moto nshya
Umutesi na Sinamenye bahawe moto nshya

Moto ebyiri nk’ibihembo nyamukuru zahawe abahize abandi, imwe yahawe Umutesi Christine, umwarimu mu mashuri abanza mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, na ho indi ihabwa Sinamenye Albert, umwarimu mumashuri yisumbuye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, banahawe kandi tablet n’icyemezo cy’ishimwe.

Sinamenye n’ibyishimo byinsi yagize ati “Ndishimye kuba ibyo nkora bishimwa, ari yo mpamvu mpembwe. Nabashije gukomeza kwigisha abanyeshuri banjye ubugenge nubwo ntari ndi kumwe na bo kubera Covid-19, bivuze ko muri guma mu rugo abana nabigishaga nkoresheje ikoranabuhanga aho nakoze urubuga rwa WhatsApp mpuriraho n’ababyeyi, nkoherereza abana imikoro”.

Perezida Kagame na we yifurije abarimu umunsi mwiza, ndetse anabashimira akazi bakora, cyane cyane muri ibi bihe bigoye bya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

oooooooooooooooohhhhhhh,Mwalimu w’Urwanda !!!!!!
ubu c umuntu azahora mu madeni ?nibashyireho umushahara fatizo naho ibindi ni uguta inyuma ya huye.

kazura j.nepo yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka