Iserukiramuco ‘Urusaro’ rihuza abagore bakora sinema rirakorwa mu buryo budasanzwe kubera Covid-19

Iserukiramuco ‘Urusaro’ rihuza abagore bakora sinema mu Rwanda, ubu ririmo rirakorwa mu buryo butandukanye n’ubwo abantu bari bamenyereye, kuko ubu harimo hakoreshwa ikoranabuyanga n’itangazamakuru risakaza amashusho ngo iserukiramuco ribashe kugera kuri benshi.

Iri serukiramuco ryatangiye ku itariki 4/10/2020, ryateguwe ku buryo abantu batazahurira hamwe nk’uko byajyaga bigenda, ubu ibiganiro no kugaragaza za Filimi (secreening) bikorerwa kuri Television mu masaha y’umugoroba, igihe abantu bageze mu rugo.

Kaneza Floriane ukuriye iri serukiramuco, ubwo yagiranaga ikiganiro na KT Radio mu mpera z’icyumweru gishize, yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyaje hari ibikorwa bimwe by’iri serukiramuco byari byaramaze gutegurwa, ndetse amatariki iri serukiramuco riberaho ntabwo ajya ahinduka ku buryo abafatanyabikorwa mpuzamahanga bari baramaze kwitegura gukorana na bo.

Ibi rero ni byo byatumye badahagarika iri serukiramuco nk’uko ibindi bikorwa bihuza abantu byagenze, ahubwo biyemeza kugikorera kuri Television mu gihe cy’icyumweru kuva ku itariki 4/10 kugeza ku itariki 11/10/2020.

Abajijwe niba bitari bigoye gutegura iserukiramuco ryo kuri Televiziyo, Kaneza yagize ati “Ni akazi gakomeye kagiyemo ibitekerezo by’abantu benshi, kuko twifuzaga kureba aho abagore bo mu Rwanda bageze”.

Uyu muyobozi avuga ko mu myaka ine yashize, iri serukiramuco ryakoze akazi kenshi mu guhuza abakora sinema mu Rwanda n’abandi bayikorera hanze, ariko ngo kuri iyi nshuro ya gatanu, bifuzaga kubanza kureba aho Umunyarwanda ageze.

Ati “Buriya ku nshuro ya gatandatu umwaka utaha, turi gutegura ikintu gikomeye kirenze kure ibyo twakoze muri iyo myaka itanu ishize, kugira ngo rero tuzakigereho, byadusabaga ko ku nshuro ya gatanu tubanza kureba aho Abanyarwanda bo bageze”.

Iri serukiramuco rizagaragaramo ibiganiro bine byiswe ‘Umutima w’iserukiramuco’, birimo icyo bahariye ishoramari muri sinema nyarwanda, Isoko Nyarwanda rya Filimi, Ubuhanzi mu ruganda rwa Sinema, n’ikiganiro kizaba kivuga ku burenganzira ku gihangano buganisha ku iterambere.

Iserukiramuco rya Urusaro ryashyizweho n’umuryango utegamiye kuri Leta uhuza abagore bakora sinema, rigamije guteza imbere abagore bakora umwuga wa sinema mu Rwanda, rikana ryaramaze gufata ingengabije idahinduka kuva ku itariki ya 4-11/10 buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka