Gutera ubwatsi bwinshi bw’amatungo bizabarinda kurenga umupaka no kugirirwa nabi

Umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi uteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo (RDDP), ku wa 6 Ukwakira 2020 watangije igihembwe cyo guhinga ubwatsi bw’amatungo.

Bateye ubwatsi bw'amatungo kuri hegitari ebyiri
Bateye ubwatsi bw’amatungo kuri hegitari ebyiri

Iki gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza. Cyaranzwe no gutera ibyatsi by’ubwoko bune, harimo ibyo mu bwoko bw’ibinyamisogwe, Mucuna na Desmodium.

Hatewe kandi ibyo mu bwoko bw’ibinyampeke ari byo Chloris Gayana bibikika ku buryo amatungo ashobora kubirya byarumye ndetse n’urubingo bita Kakamega rugomba gusimbura urwari rusanzwe ubu rwarwaye rukaba rutagitanga umusaruro.

Guhinga ibi byatsi nibyitabirwa, ngo bizafasha aborozi kongera umusaruro w’umukamo kuko ubundi inka itanga umukamo mwiza iyo mu byo yariye 1/3 ari ibinyamisogwe, ibinyampeke bikaba 2/3, nk’uko bivugwa na Joseph Nshokeyinka, ushinzwe gahunda yo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo muri RDDP.

Agira ati "Nk’umworozi agabuye imitwaro itatu, byibura umwe ugomba kuba ari uw’ibinyamisogwe, ibisigaye bikaba ibinyampeke. Ni ukugira ngo bya binyamisogwe bishyiremo ibyubaka umubiri, naho bya binyampeke bizane ibitera imbaraga, hanyuma inka irusheho kuba ikomeye, hanyuma itange umusaruro.”

Urubingo rwitwa Kakamega na rwo rwatewe
Urubingo rwitwa Kakamega na rwo rwatewe

Ibi byatsi byatewe kuri hegitari ebyiri, kandi hitezwe ko bizatanga imbuto ku batuye muri kariya gace. Bizatuma babasha kubona ubwatsi no mu mpeshyi, ntibajye kubishakira mu gice cy’u Burundi cy’igishanga cy’Akanyaru baturiye, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Patrick Kajyambere.

Agira ati "Ibi byatsi twateye bizadukemurira ibibazo bibiri binini. Icya mbere ni icy’abaturage bacu bajyaga kwahira i Burundi bikaba byatera kurohama kuko bambuka umugezi, ariko no mu mibanire yacu n’abaturanyi bo hakurya, wasangaga hari igihe hazamo ikibazo cyo kwambuka umupaka bitemewe n’amategeko."

Yungamo ati "Icya kabiri cyakemuka ni ikijyanye n’umukamo dufite mu Karere ka Nyanza, ugereranyije n’inganda dufite. Ubona tubona umukamo uri hagati ya litiro ibihumbi 26 na 28 ku munsi kandi twifuza kuzamuka tukagera ku bihumbi 50."

Aborozi batuye muri aka gace bashimye kuba begerejwe imbuto z’ubwatsi kuko ngo bizabarinda gusubira i Burundi kandi iyo bahafatiwe bagirirwa nabi.

Mucuna na Desmodium
Mucuna na Desmodium

Frederic Murwanashyaka ati "Twari dufite ubwatsi bw’urubingo buza kurwara buracika. Ugiye i Burundi yafatwa akabohwa, agacibwa amafaranga. Hari umugabo witwa Niyonzima bahafatiye baramuboha. Twagiye kumubohoza dutanga amafaranga ibihumbi 100. Bari bagiye kumwica."

Biteganyijwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga, mu Rwanda hose hazaterwa ubwatsi bw’amatungo kuri hegitari 2000.

Imisozi yo hakurya ni iyo mu Burundi
Imisozi yo hakurya ni iyo mu Burundi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka