Nk’uko bikubiye mu mategeko agenga amarushanwa ategura n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, buri kipe izitabira amarushanwa nyafurika igomba gusurwa hagasuzumwa niba yubahirije ibisabwa, ari nako byagenze kuri APR FC tariki 12 Ukwakira 2020.

Nyuma yo kuyisura bagasanga yujuje ibisabwa birimo ibikorwa remezo nk’ibibuga by’imyitozo, ikibuga cyemerewe kwakira amarushanwa, inzego z’ubuyobozi n’ibindi, ikipe ya APR FC yahawe na FERWAFA uruhushya rwo kwitabira amarushanwa ya CAF ya 2020/2021.

Kuwa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020, nibwo komisiyo ishinzwe gutanga impushya zo kwitabira amarushanwa yasuye ikipe ya APR FC aho ikorera ku Kimihurura mu karere ka Gasabo mu rwego rwo kuzuza ibisabwa na CAF mbere y’uko ikipe isohokera igihugu mu marushanwa nyafurika.

Ikipe ya APR FC imaze ibyumweru bibiri ikora imyitozo, mu mpera z’icyumweru yari yahawe akaruhuko gato, ikaza gusubukura imyitozo nyuma y’aho abagize iyi kipe babanje kongera gupimwa icyorezo cya Coronavirus ku nshuro ya gatatu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
shapiyona yomurwa nda izata jyira ryari?