Amafoto: Patriots BBC yasubukuye shampiyona itsinda
Ikipe ya Patriots BBC iheruka gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona biheruka, yasubukuye shampiyona ya Basketball itsinda Espoir BBC amanota 77 kuri 48 ya Espoir BBC.

Kuva kuri iki Cyumweru tariki ya 18 kugeza tariki 24 Ukwakira 2020, muri Kigali Arena hasubukuwe imikino ya nyuma ya shampiyoma ya Basketball mu Rwanda.
Ikipe ya Patriots BBC ibitse igikombe giheruka ni yo yakinnye umukino usoza ku Cyumweru, aho yatsinze Espoir BBC amanota 77 kuri 48.
Ni umukino wari witezweho byinshi ugendeye ku buremere bw’amazina y’amakipe yombi, ariko kubera ko abakinnyi bamaze igihe kigera ku mezi hafi umunani badakina, nta byinshi byakozwe cyane muri uyu mukino.
Ni umukino wayobowe na Patriots BBC igihe kinini, dore ko yatsinze agace ka mbere amanota 23 kuri 18 ya Espoir BBC. Agace ka kabiri Patriots BBC yakomeje kwerekana ubukana muri uyu mukino itsindamo amanota 23 kuri 15 ya Espoir BBC, ibifashijwemo na Nijimbere Guibert na Ndizeye Dieudonne uzwi nka Gaston.

Agace ka gatatu Patriots BBC yunze mu byo yakoze mu duce tubiri twa mbere, itsinda amanota 20 kuri 11 ya Espoir BBC. Agace ka kane ari na ko ka nyuma, Espoir BBC yazamuyemo amanota yayo aho yatsinzemo amanota 15 kuri 11 ya Patriots BBC, ku kazi gakomeya kakozwe na Nkundwa Thierry na Kubanatubane Jean Philippe, umukino urangira Patriots BBC itsinze amanota 77 kuri 48 ya Espoir BBC.
Uko imikino yagenze
Abagabo

– IPRC Kigali BBC 104 - 50 IPRC Musanze BBC
– APR BBC 78 - 65 IPRC Huye BBC
– Patriots BBC 77 - 48 Espoir BBC
Abagore
– IPRC Huye 73 - 57 The Hoops
– Ubumwe BBC 74 - 70 APR BBC
Gahunda y’umunsi wa kabiri
Kuwa mbere tariki ya 19 Ukwakira 2020 muri Kigali Arena
11:00: RP-IPRC Musanze vs UGB
13:45: APR WBBC vs RP-IPRC Huye (Abagore)
15:00: Espoir BBC vs RP-IPRC Huye BBC
17:45: RP-IPRC Huye (Abagore) vs Ubumwe WBBC
20:00: REG BBC vs RP-IPRC Kigali BBC

Shampiyona ya Basketball uyu mwaka yatewe inkunga na Banki ya Kigali, iri gutera inkunga mu mwaka wayo wa kabiri. Patriots BBC ni yo iheruka gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona biheruka, 2018/2019 na 2017/2020.
Reba amafoto yose y’umukino wa Patriots BBC na Espoir BBC ukanze HANO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|