Ubu umuganga umwe ashobora kugirana amasezerano y’akazi n’ibitaro bibiri

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 12 Ukwakira 2020, yemeje politiki yo gufasha abakozi bo mu nzego z’ubuzima, kugena amasezerano y’umurimo n’inzego ebyiri (duo practice) aho ashobora gukorera ibitaro bibiri bitandukanye.

Umuganga umwe ashobora kugirana amasezerano y'umurimo n'ibitaro bibiri
Umuganga umwe ashobora kugirana amasezerano y’umurimo n’ibitaro bibiri

Dr Dufatanye Eulade, umuganga w’indwara z’imbere mu mubiri, avuga ko atanga servise z’ubuvuzi mu bitaro byo muri Kigali ndetse no mu bitaro bya Munini muri Nyaruguru. Avuga ko akazi ke agakora ku buryo ibyo agomba gukora abikora neza muri ibi bitaro byombi.

Mu kiganiro yagiranye na RBA yagize ati “Mu bitaro byigenga nkora mu masaha nagenewe yo kuruhuka mu bitaro bya Leta, ni ukuvuga weekends, nimugoroba cyangwa iminsi yagenwe yo kuruhuka. Nduhuka amasaha 7 kuri 24. Iyo waruhutse neza ukaryama, gahunda urayitegura ku buryo wakora iminsi yose, utagize ibibazo by’umunaniro”.

Uyu muganga, ibi abihuriraho n’abandi benshi usanga bakora mu bitaro birenze kimwe. Ibi ahanini ngo biterwa n’uko abaganga b’inzobere bakiri bake ugereranyije n’abaturage baba bagomba kwakira, cyane ko abenhi mu nzobere usanga bakora mu bitaro bya Leta.

Abaganga bavuga ko iki cyemezo bacyakiriye neza, kuko hari igihe umuganga abura ku bitaro, bigatuma abarwayi babura serivisi. Kuri ubu ngo bazajya bahabwa gahunda ya muganga bitewe n’igihe ahari. Ibi kandi ngo bizafasha ibitaro byagiraga abarwayi benshi bigomba kwakira ariko bakabura abaganga bahagije bo kubitaho.

Ibitaro byigenga ariko, birasaba ko bizakora ishoramali kugira ngo izo nzobere zijye zisanga ibikoresho bihagije ku bitaro, bityo bite ku barwayi uko bikwiye, nk’uko bimeze mu bitaro bya Leta.

Bamwe mu baturage bavuga ko bafite impungenge ko ibi byabagiraho ingaruka, mu gihe umuganga akomeza ashakisha amafaranga yisumbuyeho akaba yakora ananiwe, ntatange servise nziza.

Dr Antoine Muyombano, Perezida w’ihuriro ry’amavuriro yigenga mu Rwanda, asanga amategeko ashyiraho imikorere y’abaganga azatuma bikorwa neza, aho buri muganga azajya avurira ahantu hazwi, n’abarwayi bahazi. Ibyo kujarajara ntibizabaho, kuko bazakorera mu mucyo, bakurikije amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima izatangaza mu minsi iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo ni byiza ahubwo ndumva mwadukorera ubuvugizi n’abarimu bikaba uko kuko byabafasha kubona agashahara kiyongera kubusa bafataga.

Ngabonziza yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka