Umuturage yarashwe akaguru agerageza gutoroka Polisi nyuma yo gufatanwa urumogi

Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba butangaza ko umuturage yarashwe nyuma yo gufatanwa urumogi udupfunyika 400 yari avanye muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Uwo muturage yarashwe mu gihe polisi yari itereje imodoka imujyana mu kato, hanyuma agashaka gutoroka, nyuma yo gucunga umupolisi umurinze ayora umucanga hasi awumutera mu maso ariruka.

Umupolisi watewe umucanga mu maso yahise ahuma, ariko agerageza kurasa uwirukaga isasu rimufata mu kuguru agwa hasi. Polisi ivuga ko byabaye kuri uyu wa 18 Ukwakira 2020, ku isaha ya saa munani n’iminota 20 kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

Polisi ivuga ko uwo mugabo yarashwe amaze kugenda metero 300 atorotse, nyuma yo kuraswa akaba yahise ajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi kuvurwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Karekezi, yemeza aya makuru, agasaba abaturage kwirinda ibikorwa byo kwambukiranya imipaka kuko bitemewe.

Ati “Ni byo byabaye ariko ntibyari bikwiye ko abaturage bakora ibikorwa byo kwambukiranya imipaka bitemewe. Ikindi kibabaje yarimo yambutsa urumogi, aho gutegereza guhanwa n’amategeko arwanya inzego z umutekano”.

CIP Karekezi asaba abaturage kureka kwishora mu byaha bya hato na hato kuko bibateza ibibazo, kandi ko mu gihe babifatiwemo badakwiye kurwanya inzego z’umutekano mu rwego rwo guhunga ubutabera.

Ati "Dufite ubutabera bwizewe nta mpamvu yo guhunga ubutabera".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Kuki aba motali dukomeje guhohoterwa bikabije, twe ntanjyingo iturengera ko nabo twita ngo n’abayobozi nabo arukuturya amafranga, mudushakire umwavoka

NSANZIMANA Daniel yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Urumogi se mu gihugu biremewe kuruhinga?

alias yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Mwaramutse uwo muntu akurikiranwe avurwr akire kandi nakira afungwe kuko ifite ibyaha nyinshi 1.gufatanwa urumogi
2.gukore ushinzwe umutekano ubugome bukabije.
3.guca panya.
4.kutubahiriza amategeko ya covid 19.

Murakoze

William Kamana yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Nibyiza ko tureka ibikorwa bitewe cyane byo kwambu kiranya imipaka Muriki gihe nuwa birenzeho igihe afashwe akwiye
Gutegereza ubutabera agahanwa
Na amategeko aho kurwanya inzego
Za let’s z’umutekano

Niyigaba Eric yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

Biteye isoni n,ikimwaro kumva Leta ikomeza kurasa abaturage bayo ngo bacuruje urumogi kandi inteko y,abaministre yose imaze kwemeza Ko rugomba guhingwa.Ese Leta niyo ikennye kurusha umuturage ?,Ese ministre niwe ukenye kurusha umuzunguzayi?.Niba kubona Ko urumogi nako Cannabis rufite amafranga mwerure abaturage barubagemurire murubagurire nk,uko mucuruza Zahabu muka aba mbere kandi ntayo mucukura mu by’ukuri.Abazi neza muri Nyugwe bazi ko urwo rumogi ruhingwamo rwinshi ariko rugasarurwa na aba afande kuko ninabo baruhinga,urundi rugahingwa Masisi,ubwo mweruye rero murekure imfungwa zarwo zose kandi n,abarucuruza mubareke ahubwo mubereke aho bajya narubasangisha.Murwohereze mu mahanga ni,uko mwoherezayo Zahabu n’a Coltan bibuye DRC

Kambali yanditse ku itariki ya: 19-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka