#Covid-19: Umubare w’abandura ukomeje kugabanuka

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu batatu bashya banduye COVID-19, naho abandi 15 bakaba bakize kuri uwo munsi.

Abo barwayi bashya batatu babonetse mu bipimo 1,881 bakaba barimo babiri babonetse i Kigali, n’undi umwe wabonetse muri Nyagatare.

Kugeza kuri iki Cyumweru, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,974, muri bo abamaze gukira ni 4,783 naho abakivurwa ni 157.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 34.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza tuzakirwanya kdi vuba! Twese dukomeze gukurikiza gahunda zo kukirinda twam bar’Agapfukamunwa neza.

Vestine yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

Nibyiza ko iki cyorezo kiri kugabanuka kuburyo bugaragara mu Rwanda. Ariko ntibikwiriye ko abaturage twirara, dukomeze kwirinda twubahiriza amabwiriza ya minisiteri y’ ubuzima ntakabuza tuzagitsinda burundu.

Alexandre yanditse ku itariki ya: 19-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka