Ethiopia: Leta yafunguye amashuri nyuma y’amezi arindwi

Nyuma y’aho ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika byagiye bifata umwanzuro wo gufunga amashuri igihe cyitari kizwi biturutse ku cyorezo cya Covid-19, bimwe birimo Ethiopia, Malawi, u Rwanda, byatangiye gutangaza igihe abana bazongera kwiga.

Amashuri yo muri Ethiopia yongeye gufungura guhera kuri uyu wa 19 Ukwakira, nyuma yo gufunga amezi arenga arindwi kubera icyorezo cya coronavirus.

Amashuri arafungura mu byiciro n’ibihe binyuranye, aho ku ikubitiro abanyeshuri baturuka mu ntara ari bo batangiye kugera ku bigo mbere y’abandi.

Amashuri yafunzwe nyuma y’uko iki gihugu gitangaje umuntu wa mbere wanduye coronavirus muri Werurwe.

Igihugu cyivuga ko cyihaye intego yo gufungura amashuri abanza n’ayisumbuye bitarenze ukwezi k’Ugushyingo.

Bamwe mu babyeyi bakomeje kwirinda kohereza abana babo ku mashuri, ariko mu kumara impungenge ababyeyi, Minisiteri y’Uburezi yavuze ko yari imaze igihe ifata ingamba zikomeye zikenewe kugira ngo virusi itazigera ikwira mu mashuri.

Imwe muri izo ngamba ni iyo gukwirakwiza udupfukamunwa miliyoni 50 ku banyeshuri n’abarimu.

Abiga mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye biteguraga gukora ibizamini bisoza umwaka bo bazabikora mu mwaka utaha, aho bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bigakorerwa kuri interineti.

Ethiopia ni igihugu kitashyizeho ingamba zikomeye nko gushyiraho guma mu rugo ku baturage; icyakora hashyizweho ibihe by’amezi atanu byihutirwa birimo izindi ngamba na byo byarangiye mu ntangiriro zu ukwezi kwa Nzeri, kandi ubu igihugu cyasubiye mu buzima busanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka