Musanze: Umuyobozi muri Koperative y’abamotari yatawe muri yombi

Mu gihe abamotari bakorera mu Karere ka Musanze bakomeje kugaragaza impungenge z’uburyo umutungo wabo ucunzwe, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) cyamaze kuvumbura ko hari umuyobozi wa koperative yabo wanyereje amafaranga asaga miliyoni ebyiri.

Uwo ni Nsabimana Claude uri mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Muhoza, aho akurikiranyweho inyerezwa rya miliyoni zisaga ebyiri muri Koperative COVATRAMO ayobora.

Ubwo bugenzuzi bwakozwe na RCA, buje nyuma y’uko abamotari bakomeje kugaragariza ubuyobozi ibibazo byo kutagaragarizwa uburyo umutungo wabo ucunzwe aho ngo bahora basabwa kwishyura ideni rya miliyoni 50 batazi aho ryaturutse nk’uko umwe muri bo yabitangarije Kigali Today.

Agira ati “Tumaze imyaka isaga irindwi batubwira ko tugomba kwishyura amafaranga agera kuri miliyoni 50 tutazi icyo yakoreshejwe. Iryo deni bari batubwiye ko rizamara imyaka itatu tukaba twamaze kuryishyura, bagahora badusaba iyo misanzu tukayitanga none imyaka ibaye irindwi bayatwishyuza, turambiwe guhora twishyura ayo mafaranga tutazi n’icyo yakoze”.

Abo bamotari bibumbiye mu makoperative atatu ari yo COVATRAMO, COTRAMO, COTAMONO-Ubumwe, baravuga ko uretse kwishyura iryo deni batazi, ngo batigeze bagezwaho uburyo amafaranga y’imisanzu batanga akoreshwa.

Nsengiyumva Cyprien umaze imyaka cumi n’itatu mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, avuga ko iyo myaka yose amaze akora uwo mwuga atasibaga gutanga imisanzu ya Koperative ariko ngo kuva icyo gihe akaba atarigeze agaragarizwa icyo iyo misanzu ikora, dore ko ngo n’iyo bahuye n’ibibazo ubuyobozi bwa Koperative ntacyo bubafasha mu kubikemura.

Yagize ati “Ibibazo bimaze kuturenga, abayobozi b’amakoperative yacu ntibatwereka uburyo umusanzu wacu ukoreshwa, byageze aho turicara turatekereza dusanga tugomba gusaba ko twagaragarizwa imitungo yacu, ibaze kuba maze imyaka 13 ntasiba gutanga imigabane n’imisoro, ariko mu gihe cya Guma mu rugo mbona bampaye amafaranga 5,700 gusa nabwo tubanje gusakuza”.

Mugenzi we ati “Ni ikibazo gukora ntiduhabwe raporo, kandi tuzi neza ko muri koperative nta mutungo urimo mu gihe tudahwema gutanga imisanzu buri munsi. Batubwira ko binjije miliyoni 20 hagasohoka 21 tutazi ibyo bayakoramo ibyo bikaduca intege mu kazi kacu”.

Abo bamotari bavuga ko no mu gihe bagiriye ikibazo cy’impanuka mu mwuga wabo, batereranwa n’ubuyobozi kandi ayo mafaranga yakagombye kubagoboka.

Umwe ati “Umumotari arakora impanuka ntavuzwe, yagonga umuntu ku bw’impanuka hakaba ubwo aciwe miliyoni akirwariza ndetse bakamushyira no muri gereza. Bakagombye gushyiraho ikigega cy’ingoboka mu migabane dutanga, nta kintu na kimwe turabona koperative yagezeho, ahubwo ni ukwirirwa batwaka amafaranga gusa”.

Bavuga ko bakwa amafaranga y'umurengera batazi aho arengera
Bavuga ko bakwa amafaranga y’umurengera batazi aho arengera

Ubwo abo bamotari bagezaga icyo kibazo mu buyobozi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yasabye RCA ishami ryayo mu Ntara y’Amajyaruguru gukora ubugenzuzi harebwa kuri icyo kibazo abo bamotari bakomeje kugaragaza.

Mu gihe RCA ikomeje ubugenzuzi muri ayo makoperative, yamaze gutahura ko hari imitungo yanyerejwe aho ku ikubitiro umuyobozi wa Koperative COVATRAMO yamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB), nyuma yo gusanga muri iyo Koperative haranyerejwe amafaranga asaga miliyoni ebyiri, nk’uko Mitari Jean de Dieu ukuriye ishami rya RCA mu ntara y’Amajyaruguru yabitangarije Kigali Today.

Ati “Twasanze hari ibibazo byagiye biterwa n’imiyoborere mibi, urugero muri Koperative COVATRAMO umuyobozi wayo ubu tumaze kumushyikiriza inzego z’ubutabera kugira ngo akurikiranwe, kubera amakosa yagaragaye mu miyoborere ye aho byagaragaye ko hanyerejwe asaga miliyoni ebyiri. Ni nyuma y’uko yagiye yivanga mu micungire y’umutungo anafunguza konti ye yanyuzagaho amafaranga y’Abanyamuryango”.

Umuyobozi w’impuzamahuriro y’abatwara moto mu Rwanda, Ngarambe Daniel, avuga ko impungenge z’abamotari zo kuba batagaragarizwa ikoreshwa ry’imitungo yabo zifite ishingiro. Asaba ko hakomeza gukorwa igenzura ryimbitse hakamenyekana abanyereza imitungo ya koperative bakanabiryozwa.

Abamotari bahagaritse gutanga umusanzu birukanwa mu kazi bamwe barafungwa
Nyuma y’uko igenzura rigaragaje ko hari imitungo y’abamotari yenyerejwe, abamotari banze gukomeza gutanga imwe mu misanzu badasobanukiwe bakomeje kwakwa, basaba ubuyobozi kubanza gusobanurirwa impamvu z’iyo misanzu.

Ku wa mbere tariki 19 Ukwakira 2020 ubwo bazindukiraga ku kazi, ngo batunguwe no kubwirwa n’abashinzwe umutekano mu makoperative y’abamotari ko batemerewe gusubira mu muhanda badatanze umusanzu w’amafaranga ibihumbi bitandatu.

Ngo bakimara kubuzwa kujya mu kazi, bigiriye inama yo kugana ubuyobozi, aho kwakirwa ngo bafunga bamwe mu bari babahagarariye nk’uko umwe muri abo bamotari yabitangarije Kigali Today.

Agira ati “Ejo ku wa mbere twatunguwe no kubona abasekirite bo mu makoperative yacu batwirukana ku maseta yose, bavuga ngo ntidukora tudatanze amafaranga ibihumbi bitandatu. Twahise tujya ku Karere kubera ko twari benshi batubwira ko twitoranyamo bake bakaza kuvuga ikibazo cyacu, tukimara gutaha dutungurwa no kumva ko ba bandi barindwi twatoranyije kuduhagararira Polisi ibafunze.

Guverineri Gatabazi y’ihanangirije abayobozi b’Amakoperative y’abanyonzi n’abamotari bakomeje kunyereza umutungo w’abanyamuryango, avuga ko batazabihanganira, ariko asaba n’abamotari kubaha ubuyobozi bwabo bitoreye birinda guhangana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na bwo bwahise butegura ikiganiro bwagiranye n’abamotari kigamije gukemura ibibazo bibangamiye abo bamotari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka