Urukiko Rukuru rwa Nyanza ntirwaburanishije urubanza rw’abo kwa Disi n’abakekwaho kubicira abantu muri Jenoside

Urukiko Rukuru rw’i Nyanza ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020 ntirwaburanishije urubanza rw’ubujurire rwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien, bari barakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cya muri Jenoside.

Ubwo bari basohotse mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza
Ubwo bari basohotse mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza

Bahamwe n’icyaha cyo kwica muri Jenoside abana babiri bo kwa Disi Didace bakuwe mu musarane wabo muri Nyakanga 2018, ariko bahita bajuririra icyo gihano.

Urukiko Rukuru rwa Nyanza ntabwo rwaburanishije urwo rubanza ahubwo rwavuze ko rugiye gusuzuma rukareba niba rufite ububasha bwo kuburanisha ubwo bujurire bwa kabiri, umwanzuro ukazasomwa tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Uru rubanza rwagombaga gutangira saa mbiri zuzuye za mugitondo, ariko saa yine ni bwo hatangiye kugeragezwa niba abaregwa bashobora kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga, nyuma ni bwo baje kumenyeshwa ko umwanzuro ku bujurire bwabo bazawutangarizwa tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Me Ntare Paul wunganira Devotha Kayisire wo mu muryango wa Disi Didace, avuga ko ibyakozwe n’Urukiko Rukuru rwa Nyanza bikurikije amategeko, kuko urukiko rufite ububasha bwo gusuzuma ikirego bwashyikirijwe mbere y’uko urubanza rutangira.

Yagize ati “Urukiko rugomba gusuzuma niba rufite ububasha bwo gusuzuma ikirego rwashyikirijwe ni na ko byagenze yaba ku ruhande rw’urukiko”.

Me Ntare yavuze uko yakiriye icyemezo cy’urukiko, ati “ku ruhande rw’Urukiko twabishimiye kubera ko ari urukiko rwakivuze mbere, kandi natwe ku ruhande rw’ubwunganizi bw’abaregera indishyi ni cyo twari twateganyije ko tuvugaho, ubwo rero byabaye mahire kubera ko twabyumvise kimwe.

Me Ntare Paul wunganira Kayisire Devotha waregeye indishyi
Me Ntare Paul wunganira Kayisire Devotha waregeye indishyi

Ati “Ikigaragara rero ni uko uru rukiko rudafite ububasha bwo kwakira iki kirego kubera ko ni ikirego cyatangiriye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana, rujuririrwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye kugira ngo noneho ubujurire bwa kabiri bwakirirwe muri uru rukiko itegeko rifite icyo ribivugaho, ingingo ya 41 y’Itegeko rigena ububasha bw’inkiko igaragaza igihe Urukiko Rukuru rushobora kwakira ubujurire bwa kabiri mu manza nshinjabyaha”.

Yakomeje agira ati “ni ukuvuga impamvu zose itegeko riteganya ntizari zihuje n’ikirego cy’uyu munsi, byongeye noneho hakaza n’ububasha bwihariye bw’uru rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibe, ntabwo uru rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bwatanzwe mu rwego rwa kabiri, ibyo byose rero iyo ubihurije hamwe usanga ari nta mpamvu yari gutuma iki kirego gisubira muri uru rukiko ari na cyo urukiko rugiye gusuzuma kugira ngo ruzagifateho umwanzuro”.

Me Bizumuremyi Félix wunganira Musabyuwera n’umuhungu we Kayihura Cassien, yabwiye abanyamakuru ko na bo bafite icyemeza ko abana bo kwa Disi Didace batishwe n’abo mu rugo rwo kwa Musabyuwera Madeleine, bityo ko urukiko ari rwo ruzagaragaza ukuri.

Ku kijyanye no kuba Urukiko Rukuru rw’i Nyanza rugiye gusuzuma niba rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bwa kabiri bwa Musabyuwera n’umuhungu we Kayihura Cassien, uyu munyamategeko yavuze ko nibidakunda bazasaba ko rwongera kuburanishwa.

Ati “icyo twakurikizaho twakwitabaza gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane kuko ubundi ibimenyetso ni byo byivugira, twashaka inzira y’amategeko twanyura kugira ngo barenganurwe”.

Kayisire Devotha wo mu muryango wa Disi Didace waregeye indishyi, we yatangarije abanyamakuru ikintu cyamubabaje kurusha ibindi.

Yagize ati “Ku isi ikintu cyambabaje ubwa mbere ni Jenoside, ariko ibyo nakorewe mu nkiko birenze Jenoside kuko nabonye ari nko kunyica urubozo, byarambabaje cyane hari n’igihe kigera umuntu akumva yabuze icyo avuga (afatwa n’ikiniga)”.

Kayisire Devotha umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu muryango wa Disi Didace
Kayisire Devotha umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu muryango wa Disi Didace

Ati “Ndahera ku mibiri idashyinguwe kugeza uyu munsi biturutse ku buhamya bw’uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Kibirizi witwa Habineza Jean Baptiste wavuze ko mu musarane wo kwa Musabyuwera hakuwemo umubiri umwe, kandi hari ibimenyetso simusiga ndetse n’abatangabuhamya ko havuyemo imibiri ine”.

Kayisire yanenze Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana i Nyanza rwagize abere abakekwaho kwica abana babo bakabata mu musarane, ashimira Urukiko Rwisumbuye rwa Huye nyuma rwabakatiye igihano cyo gufungwa burundu, nubwo umushinjacyaha yanze gukora inyandiko yo gutuma batabwa muri yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka