Ubushinjacyaha bwasabye ko igifungo cy’iminsi 30 cy’agateganyo cyahawe Rusesabagina cyongerwa

Paul Rusesabagina ushinjwa gushinga no gutera inkunga umutwe uregwa iterabwoba MRCD-FLN yasubiye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuburana ibijyanye no kongera iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo.

Urukiko rukimara gusoma umwirondoro we no kumumenyesha ko agiye kuburana ku ifunga ry’agateganyo, Rusesabagina yahise avuga ko uwo mwirondoro atari uwe kuko urukiko rwari rumaze kuvuga ko atari Umunyarwanda kuko kuva muri 1996 yahise atakaza ubwenegihugu bwe.

Umwe mu bunganira Rusesabagina, Me David Rugaza na we yahise akomeza abwira urukiko, ati “Mbere ya 1999 nta Munyarwanda wari wemerewe kugira ubwenegihugu bubiri, kandi kugira ngo asubirane Ubunyarwanda bimusaba kwandika abisaba”.

Rusesabagina n’abamwunganira bavuga ko kugeza ubu afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Ubushinjacyaha ariko bukomeza buvuga ko umwirondoro we ari uko ari Umunyarwanda, busaba ko iburanisha rikomeza ku bijyanye no kongera igifungo cy’agateganyo.

Umushinjacyaha yagize ati “Icyatuzinduye si icyo, niba ashaka kuburana kuri icyo bizamuzindure undi munsi”.

Abunganira Rusesabagina bahise bavuga ko ubushinjacyaha atari bwo bwagakwiriye guhakana umwirondoro w’umuntu.

Umushinjacyaha yahise agira ati “Ubwo Rusesabagina yari mu rukiko, umucamanza yaramubajije ati ‘umwirondoro wavuzwe ni wo’? Na we ati ‘ni wo cyane”.

Rusesabagina n’abamwunganira bavuga ko kuba ubushinjacyaha bufata ko umwirondoro wa Rusesabagina udashobora guhinduka, babibona nk’abafite izindi mbaraga.

Rusesabagina yakomeje abaza ati “Niba ndi Umunyarwanda, ibyangombwa bindanga ni ibihe! Passport yanjye ni iyihe”?

Urukiko rwahise rumenyesha Rusesabagina n’abamwunganira ko iyo mbogamizi bagaragaza izasuzumwa ikindi gihe, rusaba ubushinjacyaha kuvuga impamvu busaba ko Rusesabagina akomeza gufungwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaherukaga gufatira Rusesabagina icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo ku itari 17 Nzeri 2020, ubu rero hakaba ngo hari hakenewe ko icyo gifungo cyongerwaho indi minsi 30.

Me David Rugaza avuga ko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi iminsi 30 y’agateganyo yarangiye, akaba asaba ko umukiriya we afungurwa byihuse kuko ngo afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umushinjacyaha ashingiye ku ngingo ya 261 na 262 z’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ndetse n’ingingo ya 79, zigaragaza ko hatabarwa amasaha ahubwo habarwa iminsi.

Ubushinjacyaha buvuga ko bwasabye urukiko kongerera Rusesabagina igifungo cy’agateganyo ku itariki ya 17 Ukwakira 2020 (icyo gihe iminsi 30 ngo ntiyari yarangira).

Me Rugaza yavuze ko habayeho kurenza amasaha kandi Ubushinjacyaha bwagenekereje mu gihe mu mategeko ibyo bitabaho.

Nyuma yo kumva Paul Rusesabagina n’Ubushinjacyaha bumusabira gukomeza gufungwa by’agateganyo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamenyesheje ko ruzabifatira umwanzuro ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020, saa cyenda z’igicamunsi.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka