Miss wa INES-Ruhengeri w’Umurundikazi yisanze ari gukina filimi mu Kinyarwanda

Gateka Filly Chersy, igisonga cya mbere cya Miss Bright muri INES-Ruhengeri, yinjiye mu mwuga wo gukina filimi z’uruhererekane, akaba yaratangiriye ku yitwa ‘Ikiriyo cy’urukundo’ akinamo ari umugore w’umukire w’umunyampuhwe, akaba ari na we inkuru y’iyi filimi ishingiyeho.

Gateka Filly Chersy w’imyaka 21 ni Umurundikazi, yiga mu mwaka wa kabiri muri INES-Ruhengeri. Muri iyi filimi, akina yitwa Cece, agakina ari umugore ukize ariko w’umunyampuhwe ufasha umwe mu bantu baba badafite aho kuba n’ubushobozi bwo kwitunga akamuremera ubuzima.

Gateka avuga ko gukina filimi byahoze ari inzozi ze kuva cyera kuko aniyamamariza kuba Miss wa Ines Ruhengeri, umushinga we kwari ukuzamura impano zinyuranye zirimo no gukina filimi.

Ati “Byahoze ari inzozi zanjye kuva cyera, kandi narushijeho kwishima kuko nazigezeho ndi mu Rwanda, kuko iyo ukina umuco w’ikindi gihugu uhungukira byinshi cyane”.

Kugeza ku gace ka kane k’iyi filimi bamaze gushyira hanze, Gateka avuga ko nta kintu cyigeze kimugora kuko yari amenyereye gutanga ibiganiro bisaba ko bamufata amashusho, kandi akaba yarasaga n’uwamaze kwiyemeza gutanga ubutumwa binyuze muri filimi.

Icyakora avuga ko gukina akoresha Ikinyarwanda ari ho yagiye ahura n’akabazo, kuko hari amwe mu magambo y’Ikinyarwanda adahura neza n’Ikirundi, ariko na byo avuga ko aho kubibona nk’imbogamizi abibona nk’uburyo bwo guhaha ubundi bumenyi bw’ururimi.

Abategura iyi filimi ‘Ikiriyo cy’urukundo’ bavuze ko ari byiza kuba umwe mu bakinnyi ngenderwaho ari Umurundikazi kuko n’ubundi intego ihari ari uguhuriza hamwe imico inyuranye yo mu biyaga bigari, ikagaragara muri iyi filimi.

Nshimiyimana Jean de Dieu ari na we mwanditsi wayo, yagize ati “Ubu mu bice bizakurikiraho tuzakinisha Abagande n’Abanyekongo, mu rwego rwo guhuriza hamwe umuco wo muri aka karere.

Gateka Filly Chersy yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Biomedical Laboratory Sciences ,yabaye igisonga cya mbere cya Miss Bright INES tariki 3 Mata 2019, yungiriza Miss Umutoni Adeline, naho filimi ‘Ikiriyo cy’urukundo’ ikinirwa mu Mujyi wa Musanze.

Uretse kuba itambuka ku rubuga rwa YouTube rwitwa ‘IRIS TV’, nta rindi soko iyi filimi irabona, uretse ko abayitunganya bavuga ko bazakomeza gushaka andi masoko y’aho bashobora kunyuza filimi yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Musohore ibice byinshi twarabakunze cyane dufite amatsiko ya ep 9

Zirimwabagabo faustin yanditse ku itariki ya: 12-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka