Kenya: Indirimbo ‘Jerusalema’ iratuma abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Minsitiri w’Ubuzima muri Kenya, Mutahi Kagwe, yatangaje ko atewe impungenge no kuba indirimbo ikunzwe cyane yitwa ‘Jerusalema’ irimo gutuma abantu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu duce tuberamo ibikorwa by’imyidagaduro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ejo ku cyumweru, Mutahi Kagwe yavuze ko abakiliya bajya mu tubari babyina imbyino izwi nka ‘Jerusalema Dance Challenge’ ariko bakirengagiza ibwiriza ryo gusiga intera hagati yabo.

Agira ati: “Nabwiwe ko hari imbyino nshya igezweho cyane mu tubari…ngo iyo Jerusalema igiyemo, amabwiriza yo kwirinda yose ahita ashyirwa ku ruhande. Ndabinginze, nimubyine Jerusalema ariko mwibuke gusiga intera hagati yanyu.”

‘Jerusalema Dance Challenge’ ni imbyino yamenyekanye cyane kuva iyi ndirimbo yasohoka; by’umwihariko muri iki gihe isi yose ikomeje guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Minisitiri Kagwe aravuga ibi mu gihe ejo ku wa kabiri Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya na bo bazashyira ahagaragara amashusho yabo na bo barimo kubyina iyi ndirimbo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, aho muri Kenya habonetse abarwayi bashya 685 (ku wa gatandatu) na 616 (ku cyumweru). Ni mu gihe utubari, amashuri ndetse n’insengero byamaze gufungurwa.

‘Jerusalema’ ni indirimbo y’abahanzi bo mu gihugu cya Afurika y’Epfo, Master KG na Nomcebo. Ikaba ikunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga, aho yageze ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, u Busuwisi, u Butaliyani, Espagne, u Bufaransa, Canada n’ibindi.

Iyi ndirimbo ikaba imeze kurebwa inshuro zigera kuri miliyoni 190 ku rubuga rwa YouTube.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka