Mu gihe u Rwanda n’isi yose bibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, abantu bakomeye barimo abakuru b’ibihugu na za guvernoma, imiryango mpuzamahanga n’ibigo bitandukanye n’abayobozi babyo bifatanije n’Abanyarwanda mu gutangira icyumweru cy’icyunamo bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Hope azeda uzwi cyane mu kwandika no gutunganya filime n’amakinamico, yavuze ko ingaruka za Covid-19 zizatuma hari abantu benshi barimo n’abahanzi barwara indwara z’ihungabana ry’ibitekerezo kubera imishinga yabo yangiritse, ku buryo bamwe muri abo bazakenera abavuzi bo mu mutwe.
Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (Ibuka), buremeza ko nta mpamvu n’imwe yatuma Abanyarwanda bumva ko batsindwa, nyuma y’ubuzima butoroshye banyuzemo mu gihe cy’iminsi ijana Jenoside yamaze.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko azirikana Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson umaze iminsi arwaye COVID-19, akaba yifatanyije n’inshuti ze ndetse n’igihugu cye muri rusange mu kumuba hafi no kumwifuriza gukira vuba.
Abaturage babiri bo mu Kagari ka Cyome, Umurenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero bahitanywe n’inkangu yatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 06 Mata 2020.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Mata 2020, abapolisi b’u Rwanda aho bari mu mahanga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bifatanyije n’abandi banyarwanda n’abanyamahanga kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abaturage batatu bo mu Karere ka Ngororero bafashwe n’ubuyobozi banywera inzoga mu kabari, bikanze ubuyobozi bajya kwihisha mu gikoni.
Urwego rw’abikorera mu Karere ka Rubavu rwashyikirije Akarere ibiribwa bigenewe abagezweho n’ingaruka zo gukumira icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mata 2020 nta murwayi mushya wa Coronavirus wagaragaye mu bipimo 806 byafashwe. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda uguma ku bantu 105, barindwi muri aba, bakaba barakize nk’uko itangazo rya MINISANTE ribivuga.
Hissène Habré wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Tchad yemerewe n’ubutabera gusohoka muri gereza by’agateganyo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki wanditse igitabo Mitingi Jenosideri, aravuga ko ipfunwe ry’ababyawe n’abajenosideri ngo rituma badashaka kugaragaza amazina y’ababyeyi babo.
Bitewe n’uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byahuriranye n’uko Abaturarwanda basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, umuryango IBUKA watanze inama z’uburyo abantu bakwibukira mu ngo.
Kuri iyi nshuro ya 26 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, yahamagariye abatuye isi kwifatanya n’u Rwanda kwibuka, kuko Jenoside ari akaga kagwiriye isi yose.
Umukozi ushinzwe iterambere (SEDO) mu Kagari ka Gasiza mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke witwa Nsengiyumva Gilbert w’imyaka 34 y’amavuko, yatawe muri yombi akekwaho kunyereza amafaranga ya Mituweli y’umwe mu baturage ayoboye ubu wamaze gupfa.
Mu gihe kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihuriranye no kwirinda icyorezo COVID-19 cyugarije isi, Leta iragira inama abantu gufatana mu mugongo no guhumurizanya hifashishijwe itumanaho, itangazamakuru n’ikoranabuhanga.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Nyabihu zafatiye mu cyuho abantu batandatu banywera inzoga hamwe mu gihe amabwiriza yo kurwanya COVID-19 asaba abantu kudahurira hamwe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banacana urumuri rutazima mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Ukwibuka Twiyubaka”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko kuba uburobyi bwarahagaritswe mu biyaga bitandukanye byo muri ako karere ntaho bihuriye n’icyorezo cya Coronavirus kuko bisanzwe bikorwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ibihe u Rwanda rurimo bidasanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus, bidashobora kubuza Abanyarwanda inshingano zo kwibuka abazize Jenoside.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru (Guverineri) Gatabazi Jean Marie Vianney yafashe ingamba zo korohereza itangazamakuru kugera ku nkuru mu rwego rwo kureba uburyo abatuye Intara y’Amajyaruguru bahanganye na Coronavirus, no kumenya ibindi bibazo abaturage bafite bisabwa gukemurwa.
Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 5 Mata 2020, abigaragambya bashenye inyubako isuzumirwamo abarwayi ba covidd-19 mu gace kitwa « Toits rouge » gaherereye muri mujyi wa Abidjan.
Nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Polisi y’u Rwanda iramenyesha Abaturarwanda ko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bizabera mu ngo zabo, hifashishijwe amaradiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa mbere tariki 06 Mata 2020 rwashyize ahagaragara amabwiriza ajyanye n’imirimo itandukanye rugenzura. Ayo mabwiriza ashingiye ku ngamba zafashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.
Icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 gihuriranye na gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ni ibihe bitoroshye kuko abantu batarimo kubonana ngo babane hafi.
Uwahoze ari Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC Jimmy Mulisa ababazwa n’uburyo abakiniye ikipe y’igihugu badahabwa agaciro bakwiye nk’abakiniye ikipe y’igihugu.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 06 Mata 2020 hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 105 (muri aba, bane bakaba bakize banasezererwa mu bitaro).
Myugariro Faustin Usengimana wa FC Buildcon muri Zambia, aratangaz ako afite icyizere cyo kongera kugaruka mu ikipe y’igihugu y’Amavubi, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza butangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 6 Mata 2020, mu cyuzi cya Ruramira cyo muri ako karere hakuwemo imibiri y’abantu 15 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Afurika y’Epfo, mu Ntara ya Kwa Zulu Natal, abageni bafunzwe bazira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) kiratangaza ko ubwirinzi bw’icyorezo cya COVID-19 Iwawa no bindi bigo ngororamuco muri rusange hirya no hino mu Rwanda bukomeje gukazwa.
Urwego rw’Ubushinjacyaha rurasaba abarekuwe by’agateganyo muri kasho za RIB ko bagomba kwitwararika kuko gusubira icyaha byatuma bongera gufatwa bagafungwa.
Muri iyi minsi ingendo nyinshi zibujijwe hirindwa Covid-19, imodoka nyinshi ziparitse mu ngo n’ahandi hantu hatandukanye, bikaba byazigiraho ingaruka, ari yo mpamvu abahanga bagira inama abantu z’uko bazitaho kugira ngo zikomeze kumera neza.
Mama wa Pep Gaurdiola utoza Manchester City yo mu Bwongereza, yapfuye kuri uyu wa Mbere azize icyorezo cya Coronavirus.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu busaba abantu bose bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashaka kwinjira mu Rwanda guca ku mupaka aho kunyura mu nzira zitemewe.
Itsinda ry’abacuruzi bakorera mu Mujyi wa Kigali bishyize hamwe bakusanya inkunga yo kugoboka imiryango isaga 400 yo mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, yugarijwe n’inzara muri iki gihe Leta y’u Rwanda yasabye ko abaturage baguma mu ngo zabo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi muri iki gihe.
Inyamaswa y’urusamagwe y’ingore yitwa Nadia ifite imyaka ine y’amavuko yo mu cyanya cy’inyamaswa cya Bronx i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bayisuzumye basanga yaranduye icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.
Muri iki gihe abantu basabwa kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, hari imodoka nyinshi ziparitse mu bipangu by’abantu ndetse zikaba zimaze igihe kirekire zitava aho ziri. Ese ni gute wabungabunga ubuzima bw’imodoka yawe muri iki gihe cya #GumaMuRugo? Twegereye umushakashatsi mu (…)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje abandi bantu 17 barimo umugore umwe, bakaba bagize umutwe ‘w’abagizi ba nabi’ witwa ‘abameni’ (men) wiba abantu amafaranga babitse kuri ’Mobile Money’ cyangwa ukabapfunyikira igitaka ubabeshya ko ari amabuye y’agaciro.
Ihuriro ry’abaganga muri Nigeria ryamaganye umushinga wa Guverinoma wo kuzana abaganga 18 bagomba guturuka mu gihugu cy’u Bushinwa bakazanwa gufasha mu bikorwa by’ubuvuzi no kurwanya Coronavirus.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko abantu basaga ibihumbi bitandatu (6,000) bavuye mu Mujyi wa Kigali bari gukurikiranwa iwabo mu miryango kugira ngo uwaba yarakuyeyo icyorezo cya Coronavirus afashwe atanduza abandi.
Mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, Leta y’u Rwanda yemeje ko abagize Guverinoma bose, Abanyamabanga bahoraho, Abayobozi b’ibigo bya Leta ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu, bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata.
Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 05 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi Bishop Liliane Mukabadege, ndetse n’imodoka ye igafatirwa, nyuma yo kubeshya abapilisi ko agiye kuri radiyo nyamara yigiriye ku rusengero.
Leta ya Sudani y’Epfo yatangaje ko hari umurwayi muri icyo gihugu wijyanye ku ivuriro ry’abakozi b’Umuryango w’abibumbye (UN) afite ibimenyetso bya Coronavirus, nyuma yo gupimwa bakayimusangamo.
Uwahoze atoza Ikipe y’Iguhugu Amavubi ndetse na APR FC, Jimmy Mulisa, uhugiye mu kwiyigisha ndetse no gutoza abana bakiri bato, asanga abatoza b’Abanyarwanda bakeneye guhabwa agaciro n’amakipe ya hano mu Rwanda bakareka kwizera ko abazungu aribo bahanga kubarusha.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abantu bane bari barwaye Coronavirus basezerewe mu bitaro basubira mu miryango yabo kuko bakize icyo cyorezo.
Karuranga Virgile wamamaye nka DJ Miller mu kuvanga imiziki no gufatanya n’abandi bahanzi mu ndirimbo zibyinitse, yitabye Imana kuri iki cyumeru tariki 05 Mata 2020, nyuma y’iminsi mike yari amaze mu bitaro, abaganga bakurikirana indwara yari amaranye igihe gito.