Menya amasano y’inka z’Inyarwanda kuva ku ‘Nkuku’ kugeza ku ‘Nyambo’

Mu gihe Leta yashyizeho gahunda ya Girinka mu rwego rwo kuvana abaturage mu bukene, ubu umubare munini w’Abanyarwanda ukaba utunze inka, hari abagorwa no gusobanukirwa ubwoko bw’inka batunze bikaba byadindiza umusaruro zitanga bitewe no kudahabwa ibyo zikeneye.

Inyambo ni igisekuru cya kane uvuye ku Nkuku
Inyambo ni igisekuru cya kane uvuye ku Nkuku

Mu kumenya neza amoko y’inka z’Inyarwanda mu rwego rwo kumenya uburyo zakwitabwaho, twegereye impuguke Maïtre Rutinywa Rugeyo, wiyemeje gusigasira inka z’Inyarwanda zikomeje kugenda zicika aharanira kubungabunga umuco w’u Rwanda.

Uwo mugabo wororera inka mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, aganira na Kigali Today yagize ati “Inka zacu za Gakondo njye ni zo nibanzeho cyane korora ndetse nagiye nzikoraho ubushakashatsi nzandikaho n’ibitabo. Nubwo abandi baziteye umugongo bigira mu zikomoka mu mahanga njye ni zo nkomeyeho cyane mparanira ko umuco wacu usigasirwa”.

Uwo mugabo woroye ubwoko bunyuranye bw’inka gakondo burimo Inkuku, Inkungu, Inyambo n’izindi, avuga ko Inkuku ari bwo bwoko gakondo bw’inka mu Rwanda, aho zorowe ku bw’Umwami Gihanga wahanze u Rwanda.

Ngo Inkuku ni inka ziramba, zikomera zikaba zihanganira imisozi y’u Rwanda yose yaba miremire cyangwa imigufi. Avuga ko zirangwa n’amahembe magufi, akenshi zikaba ngufi nubwo atari ko zahoze, ahubwo iba ngufi byatewe n’uburyo zititaweho uko bikwiye.

Rutinywa Rugeyo avuga ko nubwo inka z’Inyarwanda zidakamwa nk’inyamahanga, abantu badakwiye kwibeshya ko zidatanga umusaruro, aho yemeza ko zitanga amata afite intungamubiri zikubye inshuro nyinshi agereranyijje n’amata y’inka zinyamahanga (Inzungu).

Agira ati “Izo nka nubwo zidakamwa nk’inyamahanga, ariko icyo zirusha imyamahanga ni ubuziranenge bw’amata zikamwa aho litiro imwe ishobora kuba yaruta nka litiro z’amata eshanu za Frizone ku ntungamubiri.

Izo ni Inkuku, iyo iri imbere itagira amahembe ni Inkungu
Izo ni Inkuku, iyo iri imbere itagira amahembe ni Inkungu

Ati “Amata y’inka z’Inyarwanda aba ari umwimerere, afashe cyane. Zikamwa amata make ariko aremereye, ni nko kuvuga ngo umuntu yaguhaye icupa rimwe rya Jus ridafunguye, n’amacupa atanu afunguye”.

Rutinywa avuga ko Abanyarwanda bazi ibyiza by’inka z’Inyarwanda, nubwo babigishije cyane inka z’amahanga bakangurirwa inyungu yazo, ariko ngo abo hambere bagiye baganira n’abakuru bazi neza ubwiza bwazo.

Ibisekuru bine by’inka z’Inyarwanda

Me Rutinywa avuga ko Inkuku, Inkungu n’Inyambo ari yo moko makuru y’inka z’Inyarwanda zororoka zigendeye mu bisekuru bine, kuva ku Nkuku gugeza ku Nyambo.

Ngo Inkuku ibanguriwe ku mfizi y’inyambo ibyara inka yitwa Ikigarama, iyo nka y’ikigarama na yo yabangurirwa ku mfizi y’inyambo zigatanga inka yitwa Inkerakibumbiro.

Inkerakibumbiro ibanguriwe ku mfizi y’inyambo havuka iyitwa Imirizo, Imirizo yabangurirwa ku mfizi y’inyambo bigatanga inyambo yuzuye ari yo bita Ingegene, ziboneka ku gisekuru cya kane.

Rutinywa avuga ko uko zigenda zororoka kuva ku gisekuru kujya ku kindi, ari bwo zigenda ziba ndende ari na ko amahembe agenda aba maremare kugeza ku Nyambo.

Ngo hari ubwo muri iryo bangurira hari ubwo ku gisekuri cya kane idatanze inyambo nyayo, hakaba inka yongeye gusubizwa inyuma ikongera kubangurirwa kugira ngo haboneke inyambo yuzuye.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi na we yasuye izo nka
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi na we yasuye izo nka

Muri uko kororoka uva ku Nkuku kugera ku Nyambo, ngo hari ubwo havukamo indi nka yitwa Inkungu itagira amahembe, aho iyo nka na yo igize amwe mu moko atatu agize inka z’Inyarwanda( Inkuku, Inkungu n’Inyambo).

Nubwo inyambo ziganje mu zifite ibara ry’ibihogo, Rutinywa aremeza ko Inyambo zibokeka mu mabara anyuranye bitewe n’uko umuntu yabishatse mu gihe cyo kuyibanguriza.

Ati “Inyambo ziba mu mabara yose kubera ko amoko zikomokamo ari inkuku, kandi inkuku ziri mu mabara yose y’inka nyarwanda. Niba ushaka ibihogo urabiterekera zikaba ibihogo, washaka imisengo, inzirungu, amagaju, ibitare n’izindi bikaba uko”.

Uwo mugabo yavuze ko inka z’inyamahanga abantu bazibeshyaho bazita inkungu kuko usanga inyinshi nta mahembe zigira, ariko ngo ibyo si byo kuko ngo izo nka z’inzungu na zo zirimo izifite amahembe maremare nubwo hari abadakunda inka z’amahembe, aho zimara kuvuka bakayakura”.

Yagarutse kuri ibyo bisekuru by’inka avuga ko imfizi ari yo itanga icyororo, aho Inkuku ibanguriye ku mfizi y’ikigarama bitanga na none ikigarama, Ikigarama yabangurirwa ku Nkerakibumbiro ikaza ari Inkerakibumbiro, ngo mu kororoka kw’inka ntabwo zisubira inyuma ku Nkuku, ahubwo ngo zororoka zigana imbere mu Nyambo.

Rutinywa arakangurira Abanyarwanda korora inka Nyarwanda banazisobanurira abakiri bato

Rutinywa ufite amashyo ariko akaba atemera kugaragaza umubare w’izo yoroye bitewe n’uko ngo umuco utamwemerera kuvuga umubare wazo, aremeza ko atazigera areka korora inka z’Inyarwanda, mu rwego rwo guteza imbere izo nka hirindwa ko umuco Nyarwanda ucika, asaba Abanyarwanda kwihatira korora izo nka.

Ati “Icyo nkora ni ukuzibwira Abanyarwanda bakazimenya, bakazibuka bakamenya ko ari ikintu dufitanye ubumwe, bakamenya ko zifite agaciro kanini mu muryango nyarwanda”.

Rutinywa yoroye Inyambo
Rutinywa yoroye Inyambo

Arongera ati “Hambere habaga inka y’imfatarembo urumva ni ho umuryango utangirira, bashyiraho inkwano, bashyiraho indongoranyo, bashyiraho amata y’umugeni washyingiwe ibyo urabizi, byose birazamo inka mu gutangiza umuryango”.

Uwo mugabo avuga ko mu gihe inka ari zo zitangiza umuryango ngo ni na zo zitangiza ubukungu, aho kuva kera Abanyarwanda bahaga inka agaciro gakomeye, uworoye akabanza mu cyiciro cy’abakungu, agasaba ko hashyirwaho uburyo bwo kwigisha inka, abatazizi bakazimenya.

Ati “Gutunga inka z’Inyarwanda ni ukubika umuco, ubukungu n’ubushobozi kugira ngo dukomeze turambane izo nka kuko izi z’amahanga ziraruhanya cyane, ntabwo zorohera ibi bihugu dutuyemo by’akarere indwara zizigeramo zigashira, ariko izi zacu zirakomera zikihanganira akarere kandi n’uwo musaruro uraboneka n’ubukungu zirabufite, n’amata yazo nta ngaruka agira ku buzima ni umwimerere”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, mu byo akangurira abantu basura ku Murindi kuw’Intwari, harimo n’izo nka mu rwego rwo kuzimenyekanisha hirindwa ko zacika.

Izo nka zororewe mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi
Izo nka zororewe mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi

Ati “Abashaka kuzisura nibaze mu Kaniga mu Karere ka Gicumbi kandi turifuza ko zakwira hose kuko zikubiyemo umuco w’Abanyarwanda. Kandi burya agaciro k’inka nubwo bakabonera mu mata n’amafaranga, harimo n’agaciro katagaragara ariko guhuza Abanyarwanda n’urukundo ruvuye ku mutima, inka iratabara, inka irera abana bagakura neza, tujye tuyibonera mu guhuza Abanyarwanda n’ikiranga umuco w’u Rwanda mu myaka yose n’abazadukomokaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ese ko abantu benshi badakunda Inka z’inkungu biterwa Niki ?

Mwemerashyaka claude yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Ese ko abantu benshi badakunda Inka z’inkungu biterwa Niki ?

Mwemerashyaka claude yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Ese ko abantu benshi badakunda Inka z’inkungu biterwa Niki ?

Mwemerashyaka claude yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Ubwo bworozi birasobanutse burimo umuco n’ubukerarugendo
Ndasaba ko mwatugezaho amazina y’amashyo mu Rwanda rwo hambere
Turabashimiye!!

Nyangezi Innocent yanditse ku itariki ya: 9-09-2023  →  Musubize

Ahubwo ntabandi bazorore cyae dore ko umuco ari inkwaro y’igihugu utazaducika. Nge mbonana ugenda uyoyoka
Tworore dusigasira umuco wacu nyarwanda
Murakoze ijambo.
Nomero zange (0787907480)

Ntakinanirimana j cloude yanditse ku itariki ya: 7-04-2022  →  Musubize

Inka zacu ninziza cyane ,dushimiye abagumye kuziteza imbere nabadukomokaho bakazazimenya.

Alias yanditse ku itariki ya: 22-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka