Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasabye inzego za Leta guhagarika gukata abakozi ba Leta imisanzu y’Ikigega Agaciro Development Fund.
Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 03 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu batanu (5) barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.
Minisiteri y’Ubuzima muri Afurika y’Epfo yatangaje ko bisaba imbaraga nyinshi no kwitanga birenze ibyo bari gukoresha mu kurwanya Coronavirus, bitaba ibyo uburyo iyi ndwara iri gukwira ku muvuduko udasanzwe, mu minsi mike yaba imaze gufata abaturage benshi.
Karl-Heinz Rummenigge, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’ikipe ya Bayern Munich, asanga icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) gishobora kurangiza ibibazo byo guta agaciro kw’ifaranga muri ruhago.
Polisi ya Uganda yataye muri yombi abantu barenga 160 ivuga ko barenze ku mategeko y’umukwabu y’uko nta kuva mu ngo kuva mu rukerera kugeza nimugoroba.
Bamwe mu bakozi bakoreye ku rwunge rw’amashuri rwa Kabare ruherereye mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bamuwe umushahara w’amezi abiri, bigatuma banasezera akazi.
Bimaze gutangazwa ko shampiyona y’u Bwongereza yahagaritswe kugeza igihe ikibazo cya Coronavirus kizaba cyamaze gusobanuka.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi ku buryo bwihuse bwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).
Mu gihe abayobozi bakuru mu bihugu byo ku isi batanga ubutumwa ku baturage babo, bwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus, bakoresheje inyandiko zinyuranye, imbwirwaruhame zinyura ku bitangazamakuru, Perezida wa Liberia George Weah, we yakoze mu nganzo aha ubutumwa abaturage be abicishije mu ndirimbo.
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yashishikarije abakinnyi bafite itike y’imikino Olempike n’abitegura kuyishaka gukomeza gukora imyitozo n’ubwo iyi mikino yasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.
Mbere y’uko shampiyona isubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, amwe mu makipe yo mu Rwanda yari yatangiye kwibasirwa n’imvune mu bakinnyi bamwe na bamwe, ubu abenshi bamaze gukira
StarTimes iramenyesha abakiriya bayo ko mu rwego rwo gukomeza kwirinda no gukumira Coronavirus (COVID-19) bakwiye gukomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa na Minisiteri y’Ubuzima aho bakangurirwa kwirinda gukora ingendo, birinda no gukora ku mafaranga.
Itangazo rya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ryerekeranye n’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riravuga ko habaye impinduka ebyiri ku mabwiriza ya CNLG yo Kwibuka26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ayo mabwiriza yari yatanzwe ku wa 29 Werurwe 2020.
Mu gihe urugamba rwo kurwanya COVID-19 rukomeje, abantu basabwa kuguma mu rugo kugira ngo iyo virusi idakwirakwira. Ku miryango ifite abana mu rugo, StarTimes itanga gahunda zihagije binyuze mu miyoboro yayo, harimo shene nka ST Kids, Nickelodeon, Da Vinci na Baby TV kugira ngo abakiri bato barebe kandi bige.
Polisi y’u Rwanda yasabye abaturarwanda gukomeza kubahiriza gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho na Leta nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Ubuyobozi bw’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), ku wa kane tariki 02 Mata 2020 cyemeje inguzanyo yihutirwa igomba guhabwa u Rwanda ingana na miliyoni 109.4 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 102 na miliyoni 372 mu mafaranga y’u Rwanda) azarufasha guhangana n’icyorezo cya Coronavirus no kugoboka abagizweho ingaruka (…)
Amabwiriza ya Minisitiri w’ntebe yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 asaba Abanyarwanda kwirida ingendo zitari ngombwa, ahagarika ingendo z’imodoka zitwara abagenzi, afunga imipaka kandi agahagarika ibikorwa by’ubucuruzi butari ibiribwa, imiti, n’ibikoresho by’isuku.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko isuzuma ryerekanye ko hagikenewe imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ari yo mpamvu igihe cy’amabwiriza asaba abantu kuguma mu rugo cyongerewe mu rwego rwo gukomeza kwirinda.
Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu batangaza ko bakomeje kugwa mu gihombo kubera kubura abaguzi babatwarira ibirayi, mu gihe ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF) buvuga ko byatewe no kubura abaguzi n’amahoteri agafungwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 02 Mata 2020 mu Rwanda hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo inani na bane (84).
Abanyarwanda ndetse n’Isi muri rusange, barimo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 26, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Kuri iyi nshuro, kwibuka bizakorwa ariko hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi n’u Rwanda rurimo.
Abaturutse hirya no hino mu bihugu bikikije u Rwanda bacumbikiwe mu Karere ka Gicumbi mu gihe cy’iminsi 14 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, bavuga ko bafashwe neza kandi ko babayeho nk’abari iwabo.
Muri iki gihe hirya no hino mu gihugu hari ahantu hagiye hashyirwa abantu binjiye mu Rwanda baturutse mu bihugu byari byagaragayemo Covid-19 cyangwa bakekwaho guhura n’abayanduye, abahaturiye bakaba bahumurizwa kuko ntaho bashobora kwandurira.
Umuforomo wo muri Australia avuga ko n’ubwo abantu bose basabwa gukaraba intoki neza muri iki gihe cya COVID-19, ku bafite inzara bo bagomba kuzica zigahora ari ngufi kuko zibika udukoko (bacteria) ndetse na virusi zikanagira uruhare rwo kuzikwirakwiza vuba.
Shampiyona yo mu Bubiligi yamaze guhagarikwa burundu kubera Coronavirus, aho bishobora gutuma ikipe ya Djihad Bizimana ihita isubira mu cyiciro cya kabiri.
Kapiteni w’ikipe ya Patriots Basket Ball Club, Aristide Mugabe, avuga ko basketball yatunga umukinnyi uyikina mu Rwanda ariko nta mutekano w’igihe kini waba ufite.
Umuhanzi Diamond Platnumz wari umaze iminsi 14 mu kato, kuri uyu wa kane tariki ya 2 Mata 2020, yatangaje ko yakavuyemo ariko ko nta COVID-19 yari arwaye.
Bamwe mu bagore b’abirabura bo mu Bwongereza batangiye ubukangurambaga bise ‘FiveXmore’ bugamije kumenyekanisha itandukaniro rinini riri hagati yabo n’abandi mu bijyanye na serivisi zihabwa umugore utwite n’ukimara kubyara.
Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Rwanda rutangaza ko hari abantu bari bafungiye ibyaha muri za kasho bagiye gufungurwa bagakurikiranwa bari hanze mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Nyuma y’uko amakoperative yatangiye gutanga inyungu n’ubwasisi abisabwe n’Ikigo cy’Igihugu giteza imbere Amakoperative (RCA), hari abarimu bifuza ko n’Umwalimu SACCO wagira icyo ubagenera ku nyungu z’ubwizigame bwabo bwa buri kwezi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, irasaba abahinzi kutagira umwanya n’umwe batakaza, ibasaba guhinga byinshi bishoboka mu rwego rwo kongera umusaruro uzafasha abantu kwihaza, mu gihe isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika Ahmad Ahmad, aratangaza ko irushanwa rya CHAN bikigoye ko ryaba mu mezi ya vuba kubera icyorezo cya Coronavirus.
Akarere ka Bugesera kazwiho kuva kera kugira amazi meza make kandi n’ubu ni ko bimeze, kuko kabona metero kibe 3,600 ku munsi mu gihe gakenera nibura metero kibe 20,000 ku munsi.
Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba ho iminsi 15 ku gihe cyari giteganyijwe. Ni ukuvuga ko izo ngamba zizageza ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania yavuze ko kuba shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikinamo abanyamahanga bake ari imwe mu mpamvu umupira wo mu Rwanda udatera Imbere.
Muri iyi minsi Abanyarwanda bakanguriwe kuguma mu ngo, zabo, hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya CoronaVirus, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko iyi gahunda kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa muri aka Karere yagabanyije ku buryo bushimishije urugomo rwakorwaga n’abaturage.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rwafunze uwitwa Silas Munyaneza, ukurikiranweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ndetse no guhimba inyandiko mpimbano. Uyu Munyaneza asanzwe ari umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya (…)
Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) irasaba ko televiziyo zose zikorera mu gihugu zashyiraho abasemuzi mu rurimi rw’amarenga kugira ngo ubutumwa butangwa, cyane cyane ubwo kwirinda Covid-19 bugere no ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 01 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu barindwi barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.
Umukobwa witwa Jamie Douglas ufite imyaka 26 na Stephen Bradford ufite imyaka 28, byabaye ngombwa ko bahagarika ubukwe bwabo bwari bufite agaciro k’ibihumbi 45 by’Amadolari ($45,000) kubera icyorezo cya Coronavirus.
Ubuyobozi bw’ishuri ’Hope Haven Rwanda’ riherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, bwatanze ibyo kurya ku baturage batishoboye batuye mu midugudu itandatu igize Akagari ka Rudashya, byose bifite agaciro ka miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Olivier Nizeyimana uyobora ikigo Volcano Ltd kizwi cyane mu gutwara abagenzi mu Rwanda yatangarije Kigali Today ko ikigo ayobora cyageneye uturere 10 two mu Rwanda inkunga y’ibiribwa.
Ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy (SACA) yishimiye umusaruro yavanye muri Tour du Rwanda 2020 yari yitabiriye ku nshuro yayo ya mbere.
Abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baratangaza ko inyigisho bahabwa z’isanamitima zituma babasha kongera kwibona mu muryango Nyarwanda bangije.
Umunya-Senegal Pape Diouf wigeze kuyobora ikipe ya Olympique de Marseille yo mu Bufaransa yitabye Imana ku wa kabiri tariki 31Werurwe 2020 i Dakar muri Senegal mu bitaro yari arwariyemo nyuma yo kwandura Coronavirus.
Umukunzi wa Rayon Sports witwa Mutsinzi yahaye ibiribwa abafana babiri Rwarutabura na Rujugiro muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus
Turikumwe Emmanuel bakunze kwita Macati yatawe muri yombi ku wa kabiri tariki 31 Werurwe 2020, nyuma yo gufatwa atwaye amajerekani 10 yuzuye inzoga zitemewe bakunze kwita ‘inkorano’ mu modoka ye y’ivatiri.
Umuhanzi w’injyana ya Hip Hop Uwimana Francis uzwi ku izina rya Fireman, yumvikanye asaba ko yashyirwa mu mubare w’abantu bahabwa ingoboka z’ibiribwa n’ibindi by’ibanze nkenerwa muri ibi bihe byo kuguma mu rugo abantu birinda icyorezo cya COVID-19.