Urusenda rwoherezwa mu mahanga rukenera kwitabwaho byihariye - Abahinzi

Ubuhinzi bw’urusenda cyane cyane urwoherezwa mu mahanga buragenda bwiyongera, ariko buracyahura n’imbogamizi zitandukanye, zituma umuhinzi ashobora kutabona amafaranga yaruteganyagamo ajya kwiyemeza kuruhinga.

Umuhinzi w’urusenda witwa Ndayishimiye Jacques wo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, avuga ko amaze imyaka igera kuri ine ahinga urusenda rugenewe koherezwa mu mahanga.

Ubusanzwe we na bagenzi be bagera kuri barindwi, bahingaga urusenga bagurishaga ari imiteja, rukagurwa na sosiyete yitwa ‘Lotek Rwanda’ kandi ngo byagendaga neza kuko rweraga neza, kandi n’abarugura bakarugura neza uko bari barumvikanye.

Ariko muri uyu mwaka wa 2020, nk’uko Ndayishimiye abisobanura, ngo bahuye na Sosiyete yitwa ‘ITP LTD’ ibasaba guhinga indi mbuto y’uresenda, babizeza ko hari isoko ryarwo mu Bushinwa ko ruzera bagahita barubagurira.

Ubundi ngo amasezerano yavugaga ko Ndayishimiye n’abo bagenzi be barindwi bahinga iyo mbuto nshya y’urusenda bari bazaniwe na ‘ITP LTD’ iyikuye ku bandi bahinga urusenda bibumbiye muri ‘Gashora farmer’, nyuma rwazera rukumishwa n’indi sosiyete yari yahawe isoko ryo kuzarwumisha kuko ifite ibikoresho byabugenewe, nyuma rukoherezwa mu Bushinwa.

Urusenda bararuteye, ariko ngo kuko umuntu adatera imiti uko abonye, iyo babazaga abo babahaye isoko ryo kurutera niba bashyiramo imiti, ngo bababwiraga ko atari ngombwa, bitewe ngo n’uko bashobora kuba nta bumenyi bari bafite mu bijyanye n’ubuhinzi bw’urusenda nk’uko Ndayishimiye abivuga.

Urusenda rero ngo rwaje kujyamo uburwayi kuko rutatewe imiti uko bikwiye, ariko ntibyarubuza kwera nubwo bejeje rukeya cyane ureranyije n’urwo bateganyaga, ariko abahinzi bashaka iyo Sosiyete ‘ITP LTD’ ngo itware umusaruro wabonetse ujye kumishirizwa ahari ibikoresho byabugenewe, ikabura.

Byarangiye umusaruro wose abahinzi bawumishirije ku mahema kuko badafite ibikoresho byagenewe kurwumisha, bituma ngo rugenda rutakaza ubwiza n’isoko rirabura, n’ubu ngo urusenda baracyarufite iwabo ariko ngo ‘Gashora farmer’ yabemereye ko izawubagurira, ndetse ikanabasonera ntibishyure imbuto kuko bahombye cyane.

Ubundi ngo byari biteganyijwe ko bazajya basarura toni hagati y’eshatu y’eshanu kuri hegitari, kuko iyo sosiyete yabasabye kuruhinga yababwiraga ko bazajya basarura ibiro 15 ku giti kimwe ngo rurera cyane, none ngo basaruye ibiro ijana gusa kuri hegitari.

Abo bahinzi bamaze kubona ko bakoranye na Sosiyete ariko ikica amasezerano bari bafitanye, bahise bagana Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (NAEB) ngo barebe icyo babafasha.

Gusa NAEB yababwiye ko igiye gukurikirana ikibazo cyabo, ariko ko na bo bashobora kugana inkiko bagendeye ku masezerano bari bafitanye n’iyo sosiyete, gusa ngo kujya mu nkiko kuri abo bahinzi ni ibintu bitaboroheye nk’uko Ndayishimiye abivuga.

Ubundi ngo NAEB igira inama abagiye kwinjira muri ubwo buhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga, kimwe n’abakora ubucuruzi bwo kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi, ko mbere yo gukorana amazerano bajya bayegera ikareba amasezerano bagiranye mbere y’uko ibibazo bivuka, nk’uko bivugwa na Ntwali Pio ushinzwe itumanaho n’imenyekanisha muri NAEB.

Ugiye kwinjira muri gahunda yo kujya ajyana mu mahanga ibikomoka ku buhinzi, abanza kubisabira icyemezo gitangwa n’Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB), nyuma bakagaragariza NAEB aho bazajya bakura umusaruro, niba bafite bahinzi bazakorana, iyo batabafite ngo NAEB iba ishobora kubahuza na bo.

Gusa ngo biterwa n’uko uwo ugiye gutangira kujya yohereza umusaruro mu mahanga abiteganya, hari n’uhitamo kujya ahinga nyuma ibyo yejeje akabyijyanira mu mahanga.

Ku bahinzi bahingira abantu babijeje kubagurira umusaruro, NAEB ibagira inama yo kujya bakorana amasezerano n’abo bahingira, kuko birinda umuhinzi kujya mu gihombo igihe habayeho ikibazo.

Rukundo Robert uhagarariye ihuriro ry’abohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga, avuga ko ibijyanye no kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi, ahanini bigengwa n’amasezerano abahinzi bafitanye n’abo bahingira cyangwa se ababagurira umusaruro.

Hari ubwo amasezerano aba avuga ko iyo umuhinzi atanze umusaruro ukakirwa ahita yishyurwa ako kanya, hakaba n’ubwo amasezerano aba avuga ko yishyurwa mu munsi runaka nyuma yo kugurisha umusaruro, gusa akenshi iyo umusaruro wakiriwe umuhinzi ahita yishyurwa.

Iyo habayeho ikibazo mu mahanga aho umusaruro woherezwa, icyo gihe umuhinzi ntahomba kuko umusaruro aba yawutanze kandi wanakiriwe. Gusa n’abagura umusaruro w’urusenda rwoherezwa mu mahanga basabwa kujya bakurikiza inama zijyanye no kugira ngo umusaruro ugire ubwiza n’ubuziranenge bahabwa na ba ‘agronomes’, kugira ngo umusaruro ube mwiza.

Ubundi ngo iyo bohereza umusaruro w’urusenda mu mahanga, baba bizeye ko ari mwiza kuko uba wakurikiranywe guhera mu murima, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge cyabanje kwemeza ko umeze neza, ariko hari ubwo rugera mu mahanga barupima bakavuga ko rutujuje ubuziranenge bikaba byatera igihombo.

Yagize ati “Ubundi hari ubwoko butandukanye bw’urusenda rwoherezwa mu mahanga, ariko urukunda guteza ibibazo ni urwitwa ‘Habanel’ kuko ruva hano rwapimwe ariko nta bushobozi bwo kureba mu rusenda imbere buhari, bafata insenda nk’eshanu bagakata bagapima, zose zagaragaza ko nta kibazo zifite zikemerwa.

Iyo zigeze mu mahanga ujya gupima ashobora gusangamo urusenda rumwe mu zo apima rufite ikibazo, agahita avuga ko umusaruro ufite ikibazo muri rusange”.

Ubundi muri rusange kugira umusaruro w’urusenda woherejwe mu mahanga wemerwe, bareba ko nta dusimba turimo imbere mu rusenda, ko nta virusi, ingano y’imiti rwatewe ndetse ko n’impapuro zisabwa zuzuye.

Mpame Rodney ushinzwe kureba ibijyanye n’ubwiza bw’urusenda rwoherezwa mu mahanga muri kompanyi yitwa ‘Sibo Natural Fresh’ avuga ko ikibazo kiba mu bucuruzi bwo kohereza urusenda mu mahanga, ni uko iyo urwohereza ahombye bigera no ku muhinzi, kuko uwo wohereje umusaruro mu mahanga agahomba ntagaruka ngo agure undi.

Yagize ati “Niba umuhinzi yafashe hegitari zirenga imwe agahinga urusenda rwoherezwa mu mahanga, iyo rutaguzwe n’uwo urwohereza hanze kuko yahombye, umuhinzi na we arahomba kuko urumva urusenda rungana rutyo ntiyarujyana ku isoko Kimironko ngo arugurisheyo rushire”.

Mpame avuga ko ikibazo kiri mu bijyanye no kohereza umusaruro w’urusenda mu mahanga, ari uko kugeza ubu mu Rwanda nta bikoresho bihari byo gupima niba mu rusenda imbere harimo viruri (potato virus), bityo rero urusenda rwoherezwa hapimwe ibishobora gupimwa mu Rwanda, ariko rwagera mu mahanga bakaba barusangamo iyo virus ntibarwemere.

Ibyo ni byo byabaye kuri kompanyi imwe mu zohereza urusenda mu Bwongereza, kuko yararwohereje ibona ko ari rwiza nyuma rugezeyo bavuga ko rwifitemo iyo virusi.

Mpame avuga ko kuva bisaba ko abari mu mahanga ari bo bamenya ko umusaruro umeze neza cyangwa utameze neza,harimo ikibazo kigoye.

Gusa ubu, kubijyanye no kugira ngo abahinzi babone umusaruro w’urusenda mwiza, ngo babagira inama yo gutera imbuto zitangwa na kompanyi yitwa ‘Holland green tech’ kuko ngo ari nziza, ariko na nyuma bakarukurikirana uko bikwiye, bakamenya igihe cyo gushyiramo imiti yica udukoko, kuko ngo n’iyo batera imbuto nziza ntibarukurikirane ntacyo byaba bimaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta nishyiremo imbaraga mu gufasha abahinzi kuko abarwohereza mu mahanga barababeshya

Clever pierre yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka