Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2020 umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia n’intumwa ayoboye basuye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda. Uru ruzinduko ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi zombi mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe kubungabunga umutekano w’abaturage.

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia, IGP Kakoma Kanganja n’intumwa ayoboye bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Ubwo yakiraga mugenzi we wa Zambia, IGP Dan Munyuza yavuze ko uru ruzinduko rubaye hagati mu cyorezo cya COVID-19 rufite igisobanuro gikomeye mu bucuti buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia.

Yagize ati “Uru ruzinduko ruri mu rwego rwo gushimangira imikoranire hagati y’inzego zacu ndetse no gufatanya kugira ngo abaturage b’ibihugu byacu dukorera bakomeze kubaho batekanye.”

Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia zisanzwe zifitanye amasezerano y’ubufatanye kuva mu mwaka wa 2015, amasezerano yasinyiwe i Kigali. Ni amasezerano yari akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru ajyanye n’ibyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no kungurana ubumenyi mu bijyanye n’iterambere n’amahugurwa.

Kuva mu mwaka wa 2015, abapolisi 3 bakuru ba Zambia bamaze kurangiza amasomo mu Rwanda mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye i Musanze (NPC).

IGP Dan Munyuza yashimangiye ko uretse ubufatanye mu kurwanya ibyaha, inzego zombi zinasangira ubunararibonye mu bijyanye n’imikorere no kubungabunga amahoro mu bihugu birimo amakimbirane.

IGP Dan Munyuza
IGP Dan Munyuza

Ati “Polisi y’u Rwanda iha agaciro imikoranire n’izindi nzego za Polisi, byose bigamije guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha bikomeje kugaragara mu bihugu byacu, ku mugabane wacu ndetse no ku Isi muri rusange.”

IGP Munyuza yakomeje ashimangira akamaro ko guhanahana amakuru mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bikunze kugaragara ku mugabane w’Afurika ndetse n’indi mitwe y’iterabwoba ikomeje guteza umutekano muke mu Karere.

Ku bijyanye n’imikoranire hagati ya Polisi y’ u Rwanda n’iya Zambia, IGP Munyuza yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bazabyungukiramo cyane avuga ko nta gushidikanya gahunda z’imikoranire mu mutekano zizageza ibihugu byombi ku mahoro n’umutekano birambye ari byo nkingi y’iterambere.

Mu ijambo ry’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia, IGP Kanganja, yavuze ko ibihugu byombi byishimira urwego rw’imikoranire ndetse ko bazakomeza gukorana.

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia, IGP Kakoma Kanganja
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia, IGP Kakoma Kanganja

Yagize ati “Abakuru b’ibihugu byacu (u Rwanda na Zambia) badushyiriyeho aho tugomba guhera twubaka ubufatanye. Imikoranire ya Polisi zacu yaziye igihe aho Isi ihanganye no kurwanya ibyaha bikomeje kugaragara muri iki kinyejana cya 21, ibyinshi muri ibyo byaha bijyanye n’iterambere mu ikoranabuhanga.”

Yakomeje avuga ko Polisi z’ibihugu byombi (u Rwanda na Zambia) zihuriye ku nshingano zimwe ari zo kurinda abaturage ndetse n’ibyabo mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu bushingiye ku bucuruzi.

Ati “Nk’abantu bari mu mwambaro w’akazi, ni inshingano zacu gushimangira ituze mu baturage no kwita ku mutekano w’ibyabo mu rwego rwo korohereza ubucuruzi mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu. Nta gushidikanya ubu bufatanye buzafasha ibihugu byacu byombi mu kubyaza umusaruro amahirwe yo kongera ubushobozi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.”

IGP Kanganja yavuze ko uko abanyabyaha bagenda bunguka amayeri yo gukora ibyaha na Polisi na zo zigomba kongera uburyo bwo gucunga umutekano.

Ati “Uko abanyabyaha bagenda bahimba amayeri mashya yo gukora ibyaha natwe tugomba kurushaho kongera uburyo bwo gucunga umutekano. Icyo twizera ni uko iyi mikoranire mu bijyanye n’umutekano izakomeza kuzamura ibijyanye n’imiyoborere, ubukungu ndetse n’imibanire, bizanafungura amahirwe yo guhugurana hagati yacu.”

Nyuma yo kuva ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, aba bashyitsi baherekejwe na IGP Dan Munyuza bahise bajya gusura ikigo cya Isange One Stop Center, ikigo gishinzwe kwakira abakorewe ihohoterwa.

Basuye ikigo cya Isange One stop center
Basuye ikigo cya Isange One stop center

Muri iki cyumweru cy’uruzinduko rwe, IGP Kanganja n’intumwa ayoboye bazasura ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda harimo ibigo by’amashuri. Bazanasura urwibutso rushyinguyemo abazize Jenoside yakorwe Abatutsi muri Mata 1994 mu rwego rwo kubunamira no kubaha agaciro. Bazanasura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, ndetse n’ahandi hatandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka