Ubwo umubare w’abanduye coronavirus wakomezaga kwiyongera muri Espagne, ubuyobozi bwahise bufata umwanzuro wo gusaba abantu kuguma mu ngo kugira ngo badakomeza gukwirakwiza icyo cyorezo.
Tariki ya 08 Werurwe buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore. Ukwezi kose kwa Werurwe, haba hazirikanwa ku mugore n’uruhare rwe mu mibereho y’umuryango. Kigali Today yaguteguriye urutonde rwa bamwe mu Banyarwanakazi bagaragaje kuba indashyikirwa mu mirimo yabo ya buri munsi, ikimenyetso ko (…)
Ishyirahamwe ry’Imikino Olempike ku Isi rimaze gutangaza ko Imikino Olempike iherutse gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19, izaba umwaka utaha guhera tariki ya 23 Nyakanga kugera tariki ya 8 Kanama.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rwafunze uwitwa Silas Munyaneza, ukurikiranweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ndetse no guhimba inyandiko mpimbano.
Mu rwego rwo kurinda amafaranga yinjira no gukomeza ibikorwa, uruganda Bralirwa rurateganya gusaba abanyamigabane barwo kudahabwa inyungu mu mwaka wa 2019 kubera ibibazo bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), kirasaba Abaturarwanda kutihutira kugura imiti isanzwe ikoreshwa mu bundi buvuzi bakeka ko ivura cyangwa ikingira Covid-19, kandi bitaremezwa n’inzego zibishinzwe.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana, aratangaza ko vuba bishoboka abakeneye inkunga y’ibyo kurya batangira kugobokwa, kandi ko hari abafatanyabikorwa batangiye kwinjira mu gikorwa cyo gutanga ibikenewe.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki cyumweru tariki 29 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu icumi barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo irindwi (70).
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal aratangaza ko abantu baheruka kwirukanwa n’igihugu cya Uganda barimo n’abanyuze ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda bari kwitabwaho kandi bamerewe neza.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, irasaba abashakanye ko muri iki gihe bari kumwe mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19, bazirikana gahunda zo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe.
Florence Uwamwezi, umwe mu bagore n’abakobwa 150 bishyize hamwe ngo barwanye ikibazo cy’umubyibuho ukabije, akaba ari n’umuyobozi w’ihuriro ryabo bise ‘Slim n’Fit’, bakora siporo no kunoza indyo kandi biragenda bikemura ikibazo cyabo batiyambaje abaganga.
Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda ryamaze gutangaza ko Isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ryigijwe inyuma ho ukwezi kubera icyorezo cya Coronavirus
Guhera ku wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020, abinjira mu isoko rya Musha riherereye mu Karere ka Gisagara bagenda binjira umwe umwe, nyuma yo gutegerereza ahashushanyijwe aho bahagarara, mu ntera ya metero.
Umusore witwa Niyonzima Salomon w’imyaka 27 y’amavuko, uherutse kugaragara mu mashusho (Video) akubitwa bikavugwa ko yari yibye igitoki yitabye Imana.
Abakinnyi bakinira ikipe ya Juventus na Maurizio Sarri usanzwe utoza iyi kipe bemeye kumara amezi ane badahembwa kugira ngo ikipe itazahura n’ihungabana ry’ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID-19.
N’ubwo bikunze kuvugwa ko abahitanwa na coronavirus ahanini ari abantu bakuze, mu Bufaransa iherutse guhitana umwana w’umukobwa w’imyaka 16.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) itangaza ko kwibuka ku nshuro ya 26 bizaba mu buryo budasanzwe kuko bizabera mu ngo, bityo ko uwagira ikibazo cy’ihungabana yahabwa ubufasha, bahamagaye ku murongo wa 114, usanzwe uhamagarwaho ku birebana n’ubufasha kuri COVID-19.
Abarwayi basanzemo virusi ya COVID-19 mu Rwanda, bakomeje kwitabwaho n’abaganga i Kanyinya. Ngo bose bameze neza nta n’umwe urembye, aho aba mbere bari kumara ibyumweru bibiri aho bategereje gukorerwa ibizamini bya nyuma bakaba basezererwa.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali bakeneye ubufasha kurusha abandi bagejejweho inkunga y’ibiribwa, barimo n’abanyamahanga bishimiye ko ubu batazicwa n’inzara muri ibi bihe basabwe kuguma mu ngo zabo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2020 hagaragaye abandi bantu batandatu barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo itandatu (60).
Abacuruzi bakorera mu bice by’icyaro mu Karere ka Muhanga baravuga ko n’ubwo urujya n’uruza rwahagaze, ikoranabuhanga riri kubafasha kurangura ibicuruzwa mu Mujyi wa Muhanga.
Impuguke mu by’indwara zitandura (NCDs) zihamya ko abantu basanzwe barwaye zimwe mu ndwara zitandura, cyane cyane iz’umutima, bibasirwa cyane na Coronavirus kurusha abadafite izo ndwara kubera ko umubiri uba udafite imbaraga zihagije zo kurwanya iyo virusi.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru Julien Mahoro Niyingabira avuga ko nta mabwiriza ahari abuza abantu kugemura mu bitaro kuko ntawatsindiye isoko ryo kubikora.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, abicishije kuri Twitter, yatangaje ko Leta igiye gutangira gufasha abatishoboye ngo babone ibibatunga muri iki gihe batabasha gusohoka ngo bajye gukora kubera icyorezo cya COVID-19.
Muri iki gihe Abanyarwanda bahangayikishijwe n’indwara ya coronavirus, mu Karere ka Huye hari ingo zirenga 1100 zinahangayikishijwe no kuba mu nzu zishaje, ziva, nta bushobozi bwo kuzisana.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo Abanyarwanda batishoboye bafashwa kandi ko igisigaye gusa ari ukubyihutisha, muri iki gihe Igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo itanu na bane (54).
Umugabo witwa George Falcone ukomoka muri muri Leta ya New Jersey muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yakororeye ku bushake ku mukozi w’iduka (supermarket), nyuma amubwira ko afite coronavirus.
Umugore w’imyaka 27 y’amavuko wo muri Afurika y’Epfo witwa Elizabeth Holloway wari warashyizwe mu kato k’iminsi 14 muri Kenya, birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu cyumba aho yari yaracumbikiwe.
Polisi y’u Rwanda yashimye Kwitonda David, umururizi mu isantere ya Byangabo iherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, washyizeho uburyo bwo kwirinda Coronavirus, akanayirinda abakiriya be.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa 27 Werurwe 2020 rwataye muri yombi abaturage bakubise umukuru w’umudugudu, ushinzwe umutekano na DASSO mu mudugudu wa Gipfura, akagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yemeje ko umwe mu bakozi bakorana mu biro, yasanganywe icyorezo cya Coronavirus.
Icyorezo cya Coronavirus cyatumye ingendo zitari ngombwa zihagarikwa cyaratunguranye, ku buryo gufata ingamba ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi utabikwa igihe kirekire bitarabonerwa umurongo.
Abanyarwanda 342 babaga muri Uganda, birukanywe n’icyo gihugu aho gikomeje kubashinja ko ari bo nyirabayazana wa Coronavirus muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, abaganga bamufashe ibizamini, bigaragaza ko yagezweho n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhangayikisha isi.
Ubushakashatsi buheruka, bugaragaza ko icyorezo cya Covid-19 kimara hagati y’amasaha atatu n’atanu haba ku meza, ku rubaho, kuri pulasitiki (plastic) n’ahandi umuntu wanduye ashobora kuba yakororeye cyangwa yafashe.
Rutahizamu wa Mukura VS, Iradukunda Bertrand, ni umwe mu bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona aho afite 12 mu mikino 24 ya shampiyona. Ubusanzwe Bertrand ni umukinnyi ukina aca ku ruhande abo bita ba mababa (wingers).
Ahamenyerewe nko kwa Nyirangarama mu Karere ka Rulindo ku muhanda Kigali-Rubavu, hasanzwe hakira abantu benshi kubera imodoka zitwara abagenzi n’iz’abigenga zakundaga kuhahagarara bagahaha bakica isari, n’ubu n’ubwo ari mu bihe bigoye uhageze arakirwa.
Icyiciro cya mbere cy’abantu bagaragaweho indwara ya COVID-19 bazasezererwa mu bitaro mu cyumweru gitaha, ibintu bishobora gutanga icyizere mu ruganba rwo guhangana n’iki cyorezo ubu kimaze gufata abantu 50 mu Rwanda.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi babiri mu bakekwaho gukubita uwitwa Niyonzima Salomon w’imyaka 27 y’amavuko, bikekwa ko yari yibye igitoki.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo itanu (50).
Mu Ntara y’Amajyaruguru, abaturage bagera kuri 200 bamaze guhanirwa kurenga ku mabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio hamwe na Anne Marie Niwemwiza, yakomoje ku myitwarire ikwiriye kuranga abanyamakuru muri iki gihe mu Rwanda havugwa icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Dr. Monique Nsanzabaganwa, arasobanura amabwiriza Banki Nkuru y’Igihugu iherutse gushyiraho, harimo n’ibyerekeranye no guhererekanya amafaranga, mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19. Ni mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio hamwe na Anne Marie Niwemwiza.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru iratangaza ko kurenga ku mabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi bw’igihugu mu gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, bifatwa nko kwigomeka ku buyobozi; iki kikaba ari n’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Nyuma y’aho shampiyona ihagaze igeze ku munsi wa 24, aba ni bo bakinnyi beza twagutoranyirije kugeza aho yasubikiwe
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze buratangaza ko kuva muri iki cyumweru bwabaye bufashe icyemezo cyo guhagarika gucururiza ibirayi mu isoko rya Kinigi, ababikeneye basabwa kubigurira ku makusanyirizo ari mu tugari n’imidugudu.