Nyuma y’aho uruganda rwo mu Buholandi rwa Masita rusinyiye amasezerano y’ubufatanye na Mukura VS agomba kuzamara imyaka ine, iyi kipe yakomeje ibiganiro n’uru ruganda aho Mukura ishobora kuza gusinya andi masezerano mu minsi ya vuba.

Mu kiganiro n’Umuyobozi nshingwabikorwa w’iyi kipe Gasana Jerome wari umaze iminsi mu Buholandi, yadutangarije ko kugirana ubufatanye n’uru ruganda byabahuje n’andi makipe atatu yo mu Buholandi bashobora gusinyana amasezerano mu minsi ya vuba.
Yagize ati “Kuva tariki kugera 16/20 twari mu Buholandi, aho twabashije guhura n’abandi bakunzi b’ikipe ya Mukura baba hanze dore ko banahafite itsinda ry’abafana (Diaspora fan Club)”
“Hagati aho kandi uruganda rwa Masita rwadufashije mu gukorana n’andi makipe y’umupira w’amaguru atatu ya hariya mu Buholandi , abiri muri yo navuga harimo iyitwa VVV Vinlo ndetse na Fortuna Stiard, zose zikaba zinafite stade zazo”
“Aya makipe twarayasuye tugirana ibiganiro by’ibanze, tunaganira ku mubano wihariye uzatuma nitumara gisinyana amasezerano azaba akubiyemo ku kuba twakohereza abakinnyi bakiri bato hariya, guhugura abatoza, n’ibindi tuzasinyana mu minsi iri imbere”

Mukura VS na Masita kandi banaganiriye uburyo bafatanya mu kuzamura umupira w’abakiri bato, by’umwihariko aho mu gihe uru ruganda ruzaba rwambika ikipe nkuru, ruzajya runambika imyambaro yuzuye ikipe ya Mukura y’abakiri bato.
Igikombe cyazajya gihuza amakipe yambikwa na Masita
Mu biganiro byahuje ikipe ya Mukura ndetse n’amwe mu makipe yambikwa na Masita, bumvikanye ko hazajya hategurwa igikombe gihuza aya makipe, kikaba cyazajya kibera ku mugabane w’i Burayi cyangwa ahandi hazumvikanwaho nk’uko Gasana Jerome yakomeje abitangaza.
Uru ruganda rwa Masita mu masezerano y’imyaka ine na Mukura VS, ruzajya ruyiha imyambaro irimo iyo gukorana imyitozo, iyo gukinana ikipe iri mu rugo cyangwa yakiniye hanze, iyo bambara berekeza mu mikino bazaba bakina, iyo hanze y’ikibuga ndetse n’indi izajya yambarwa bitewe n’uko ikirere kimeze.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|