Polisi yerekanye abiyitaga abapolisi bagakora perimi z’impimbano

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bane bakurikiranyweho gukora impushya z’impimbano zo gutwara ibinyabiziga. Abafashwe ni Bora Adam w’imyaka 25, Kalinijabo Francois w’imyaka 36, Murenzi Hamdun w’imyaka 45 na Uzamukunda Philomene ufite imyaka 45 (uyu yiyitaga umupolisikazi ufite ipeti rya CIP).

Ubwo berekwaga itangazamakuru ku cyicaro cya polisi yo mu Mujyi wa Kigali, uwitwa Kalinijabo Francois yemeye ko afatanyije na bagenzi be bakoraga Perimi mpimbano. Avuga ko ari akazi yashishikarijwemo n’uwitwa Murenzi Hamdun ari na we wari umuyobozi w’itsinda.

Yagize ati “Mu bihe bya COVID-19 igihe abantu bari batangiye kuva mu rugo, nahamagawe na Murenzi Hamdun ambwira ko amfitiye akazi. Yatangiye ambwira ko namufasha gushaka umuntu ukora photocopy ya za Perimi, nahise mpamagara mushuti wanjye Bora Adam ni we wari ufite imashini izikora”.

Kalinijabo akomeza avuga ko ari we wahise aha akazi Bora Adam, ko kujya akora photocopy ya za perime mpimbano. Kalinijabo yabwiye itangazamakuru ko Bora yamuciye amafaranga ibihumbi bitanu kuri photocopy imwe, Kalinijabo yasubiye kwa Murenzi Hamdun amubwira ko Bora yamuciye ibihumbi 10 kuri photocopy imwe.

Uzamukunda Philomene avuga ko na we yahawe akazi na Murenzi Hamdun, bakorana yiyita umupolisikazi ufite ipeti rya CIP. Uzamukunda avuga ko Murenzi yamuhamagaraga iyo habaga habonetse umukiriya bagiye guha Perimi mpimbano.

Ati “Murenzi yampaye akazi avuga ko icyo nzajya nkora ari ukujya ampamagara njyewe aho ndi nkavuga nti “munyure ku marembo y’inyuma”. Ushaka perime iyo yazaga, Murenzi yampamagaraga anyita afande nanjye nkitaba, nkamubwira nti uwo muntu mubwire anyure ku marembo y’inyuma. Iyo byarangiraga Murenzi yampaga amafaranga ibihumbi 10”.

Uyu Murenzi wari ukuriye itsinda ni na we wohererezaga abantu ubutumwa bugufi kuri telefoni zabo ababwira ko batsindiye impushya zo gutwara ibinyabiziga. Ni na we wabashakaga bakanamwishyura, iri tsinda ryafashwe rimaze gukorera abantu 42 perimi mpimbano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera, yavuze ko bariya bantu bakoze ibyaha bitandukanye birimo gukora impapuro mpimbano, kwiyita abapolisi kandi atari bo no gushuka abaturage bakabambura amafaranga yabo.

Yakanguriye Abaturarwanda kwirinda umuntu wese ubashuka ababwira ko atanga serivisi izo ari zo zose, nyamara zitangwa n’inzego za Leta zizwi ndetse zinafite uburyo buzwi zitangwamo.

Ati “Bariya bantu bahindanyije isura ya Polisi y’u Rwanda biyita abapolisi batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga. Polisi igira uburyo itangamo impushya zo gutwara ibinyabiziga, itanga amatangazo abantu bagakora ibizamini ubitsinze akishyura amafaranga azwi ubundi agahabwa uruhushya rwe”.

Yasabye abantu kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare igihe cyose bahuye n’abantu nk’abo b’abambuzi. Yanabibukije ko umuntu wese ufatwa akoresha ibyagombwa by’ibihimbano na we afatwa nk’umufatanyacyaha mu gukoresha impapuro mpimbano.

CP Kabera yibukije abantu ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gukurikirana abantu nka bariya ndetse n’abandi banyabyaha. Yasabye undi wese waba afite umugambi nk’uwa bariya bafashwe kubireka kuko amaherezo na we azafatwa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 276 havuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5,000,000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 279 havuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300,000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500,000 FRW).

Ni mugihe ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000 FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ibababarire bahemukiye imbaga kandi abahemu ntibashize mwongere umwete mukubashaka

Tuzigiramwijuru yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka